Mana ube hafi
Mana ube hafi maze utabare isi yawe
Dore warayiduhaye nayo rubanda ruranga
Twe dushaka kubana nayo rubanda ikabyanga
Twe dushaka urukundo nayo rubanda ikabyanga
Iyo rubanda ni twebwe
Tabara abatuye isi Mana
Oya ntibakakubeshye birabananiye Mana

Na burya ubareba bicaye baseka iyo bicaye baseka iryinyo riguma ku rindi
Babeshyanya cyane ukagira ngo baranezerewe ibyo urabimenye Mana
Na burya ubareba bakundana cyane burya baba bagukenga
Na burya ubareba bakereye ibirori
Nti bajya kubishima ahubwo bajya kubisenya bagaragaza ubwibone bakanegura abandi ngo dore ibyo bikweto, dore imisatsi yako ngo dore na kiriya kirarata amakoti abo bamenye Mana

Naburya ubareba bagiye mitingi barazinduka cyane, yavuga rero, yavuga ukuri kuzima bose bakamukwena yavuga ibyabamara ngo amashyi yurufaya ingoma zikarangira ngo yego aho, nyuma wamenya ibyabo Mana, amarira agatemba
Na burya ubareba bagiye gusenga ibyo urabindusha Mana barazinduka cyane barambara cyane maze bakambika ababo bakinjira mu ngoro bagira ngo tubarebe aho kukwiyereka Mana. Ibyo urabindusha cyane ibyo urabindusha Mana kuko basenga batitira bagakoma ku gatuza bagakoza umutwe hasi ururimi rukikaraga Mana utubabarire ibyaha
Nawe urumve Mana data wa twese wowe ugira impuhwe cyane utubabarire ibyaha natwe tubabarire abandi uko tubagenzereza nawe ube ari ko ubigenza kandi nawe urabazi
Ubwo bakaba bagitsinzwe ibyo urabindusha byose, ibyo urabindusha Mana kuko bagusaba guhirwa ukabaca
Kandi ukabicira abanzi ukabaha ubutunzi kandi ukabaha abatunzi
Ntibasaba kuba abantu

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/Mitsindo.jpg?fit=300%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/Mitsindo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONMana ube hafi Mana ube hafi maze utabare isi yawe Dore warayiduhaye nayo rubanda ruranga Twe dushaka kubana nayo rubanda ikabyanga Twe dushaka urukundo nayo rubanda ikabyanga Iyo rubanda ni twebwe Tabara abatuye isi Mana Oya ntibakakubeshye birabananiye Mana Na burya ubareba bicaye baseka iyo bicaye baseka iryinyo riguma ku rindi Babeshyanya cyane ukagira ngo baranezerewe ibyo urabimenye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE