Maj. Margaret Batamuriza (AKA Tortoise MISITINI) wari umuyobozi mukuru ushinzwe uburinganire, mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Amakuru  atugezeho avuga ko Major Tortoise yazize uburwayi, yaramaze igihe arwaye indwara ya Kanseri ikaba yarabanje kwogoza amabere, yakomeje kwivuza kugeza aho imurunduriye.

Maj Tortose Batamuriza

Major Batamuriza yinjiye mu gisilikare k’inkotanyi ubwo zateraga ziturutse Ibugande mu myaka yaza 90, yakoreye akazi ke ka gisilikare kwa Senior Officer Gashumba waruyoboye Lima Mobile. Nyuma yaho Gashumba apfiriye Tortoise yoherejwe kwa Gen Kayumba Nyamwasa arinaho yatangiriye akazi k’iperereza.

Gen Kayumba yaje kwohereza Tortoise kuba umuyobozi w’iperereza muri Yanky Mobile, arinaho yavuye yoherezwa ku kabindi ku kimihurura leta imaze gufatwa. Yaje kurongorwa n’umusore ukomoka mu gihugu cya Congo ndetse barabyarana akaba asize abana  2 nu mugabo, Maj Batamuriza nyuma rero yaje gukomeza gukora iperereza anarifatanya nokurengera uburinganire mu gisilikare.

Imana Imwakire

 

 

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMaj. Margaret Batamuriza (AKA Tortoise MISITINI) wari umuyobozi mukuru ushinzwe uburinganire, mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF). Amakuru  atugezeho avuga ko Major Tortoise yazize uburwayi, yaramaze igihe arwaye indwara ya Kanseri ikaba yarabanje kwogoza amabere, yakomeje kwivuza kugeza aho imurunduriye. Maj Tortose Batamuriza Major Batamuriza yinjiye mu gisilikare k'inkotanyi ubwo zateraga ziturutse Ibugande...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE