Major Jean Marie MICOMBERO, urabe maso umugambi wo kuguhotora wararangiye
Major Micombero Jean Marie
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Inyenyerinews no mumakuru bamwe mu basirikare n’abakozi bo mu nzego z’umutekano mu Rwanda, ni uko umugambi wo kwica Major Jean Marie Micombero wamaze kurangira gutegurwa ubu igisigaye akaba ari kuwushyira mu bikorwa.
Uyu musirikare mukuru akanaba yarigeze kuba umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ingabo akanaba yarakoze imirimo inyuranye muri Leta ya Paul Kagame, atarahungira mu Bubiligi, bimwe mubyo azira ni uko yitandukanyije ku mugaragaro na Leta y’abicanyi iyobowe na Paul Kagame ubu akaba ari umwe mu banyarwanda bahagurukiye gushyira hanze ikinyoma Leta ya FPR yubakiyeho.
Yatanze ubuhamya muri imwe mu madosiye asigaye atuma Perezida Paul Kagame atagisinzira : dosiye y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana. Nk’umwe mu basirikare bari muri batayo ya gatatu, yari ishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba FPR bari muri CND, Kigali mu rwego rw’amasezerano y’amahoro ya Arusha, ubuhamya bwe bwabujije amahwemo ibyegera bya Paul Kagame, ubu akaba ashakishwa ngo apfe byanze bikunze. Usibye iyo dosiye y’indege no kuba ari umwe mu bayobozi bakuru ba RNC, yakomeje gusyira ahagaragara amabanga y’ubwicanyi bwa Leta iyobowe na Paul Kagame n’ibindi birebana n’imiyoborere mibi y’iyo Leta.
Mu iperereza ikinyamakuru Inyeneyeri kimaze iminsi gikora, hamaze iminsi hari urujya n’uruza aho uyu major yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi bwa ba Maneko ba Jack Nziza na Dani Munyuza. Mubo twabashije kumenya twanabagaragarije mu nkuru yasohotse ubushize ni Uwitwa Abu Uwase, bakunda kwita Abuba, na Yunusu Habimana nawe wari umaze iminsi mu gihugu cy’ububiligi, bose bakomoka inyamirambo ndetse bafitanye isano na Kililisi wahitanye Col Karegeya.
Uyu Yunusu Habimana we nyuma yokumenyekana yaraye rubunda none inkuru itugezeho nuko ngo ashobora kuba yarasubiye ikigali. Icyo twashoboye kumenya kindi by’umwihariko kuri Abu Uwase, ni uko ubu Madamu Jeannette Kagame (cyera yabereye escort nyuma akamufasha guhungira mu Bubiligi ngo ajye kumunecyera) yamusabye kuva mu Bubiligi akaza gukora business Kigali aho yamufunguriye iduka rikomeye ricuruza imyambaro akaba yaranamuhaye akayabo k’amafaranga menshi ngo akomeze acuruze ariko anakomeze ingendo mu Bubiligi mu rwego rwo gukusanya amakuru ku bantu bahatuye hanarimo Major Jean Marie Micombero. Kwirinda ko yagaragara mu nzego z’umutekano z’uburayi, iteka iyo ajya mu Burayi akanataha mu Rwanda aca Bujumbura.
Nyuma y’aho igihugu cya Afurika y’Epfo cyirukaniye aba diplomates b’uRwanda kubera kugira uruhare mu bwicanyi bwa Col Patrick Karegeya na gushaka kwirenza Gen Kayumba Nyamwasa, ubu Leta ya Paul Kagame isigaye ikoresha abantu iha ubushobozi mu bya business no kuneka, akenshi bari abasirikare cyanga babasivili ariko batagira ubumuntu akaba aribo bafasha mu bikorwa by’ubwicanyi (gukusanya amakuru, gucishwaho amafaranga ari bukore ubwo bwicanyi, gukora recruitment ya organizations zabagizi ba nabi etc) bitwaje ubucuruzi n’ibindi.
Undi twashoboye kumenya ni umwe mu bicanyi bakoreraga muri DMI (ikiyoborwa na Jack Nziza) n’icyari Police Spécial Intelligence Branch (yayoborwaga na Gacinya) witwa Bertin Murera umaze iminsi ku mugabane w’Uburayi akaba yarashyikiye kwa mushiki we utuye iBuruseli, ariko kwanga ko yagaragaza uwo mwene wabo yimukira kwa Tacien Ndolimana Miheto we utagitinya gukorana n’abicanyi ba Kigali (ubu abo bicanyi kwirinda kugaragara ntibagicumbika mu mahoteri, bibera mu mazu yabanyarwanda bemeye kuba ikora maraso). Tubibutse ko uyu Tatien Miheto ariwe wagize uruhare rukomeye mu gusenyera Major Micombero, maze FPR yisuza uwo bari barashakanye witwa Angelique Uwase. Uyu mwicanyi nawe yaje afite ibyangombwa byerekana ko ari umucuruzi. Akigera mu Burayi, yayoboye za gahunda zo gushakisha abazajya bamuha amakuru barimo uwitwa Kambi Victor, ukora imirimo yo guteka mu mahoteli. Ese wenda siho bazacisha bwa burozi bwabo ? Abanya burayi murabe maso. Ahandi yakoze amanama ni mu Bufaransa, mu Budage, ndetse anajya mu butaliyani mbere y’uko agaruka iBuruseli aho yuririye indege asubira Kigali.
Aho agereye Kigali na nyuma yo gutanga raporo kwa Jack Nziza na Dani Munyuza, abicanyi ruharwa ; mu rwego rwo gutegura kubuza irari mu gikorwa cyo kwica Major Jean Marie Micombero, mu by’ukuri barangije gutegura, dore ibyakozwe :
- Mu ntangiriro y’icyi cyumweru tugiye gusoza, iKigali hatangiye gukwizwa ibihuha ko Major Jean Marie Micombero afite ibibazo bikomeye n’abarundi n’abagande ko isaha iyariyo yose bashobora kuwica. Ubwo ni ugutegura abanya Kigali ngo ni bamara Kwica Major Micombero bizitwe ko yirengejwe n’abagizi ba nabi.
- Kuwa 11/07/2014 ni ukuvuga ejo, Ikinyamakuru Rushyashya cyasohoye inkuru isebya uyu Major Micombero, ariko ivuga bimwe nibihwihwiswa iKigali ; aho ivuga isoza ivuga ko abagande n’abarundi yatetseho imitwe aho bucyera bari bumuhitane.
Ibi byombi nta kindi bigamije usibye gutegura inshuti n’abavandimwe be n’abasirikare benshi kandi bakunda Major Micombero banababajwe n’akarengane Leta ya Paul Kagame yamukoreye imwirukana mu gisirikare, kugirango ni bamwica bizitwe ko yishwe n’abo bafitanye amakimbirane. Ubu buryo bunagamije gukumira ingaruka Leta ya Paul Kagame yagira muri societe nyarwanda yo kumwica cyane cyane ko urupfu rwa Col Patrick Karegeya rucyiri mu mitima y’abakunzi benshi nawe yari afite mu gihugu imbere.
Basomyi munibuke ko mbere y’uko Paul Kagame yivugana Karegeya, ko yabanje gukwirakwiza ibihuha ko umuryango w’umuririmbyi Nyakwigendera Christophe Matata ufite gahunda yo kuzihorera ugirira nabi Karegeya, nyuma gato Kagame aba aramwirengeje.
- Ikindi ni uko hari umudamu witwa Angelique Ingabire Ramutsa (ukora muri serivisi itanga amasoko ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda), washakanye n’umwe mu basirikare bakorera DMI witwa Major Jean Claude Kalisa bita JC, uyu mudamu akanaba ihabara rikomeye rya Gen James Kabarere binavugwa ko akana ke ka nyuma afite kitwa Cloe, ari ak’uyu mugenerali, amaze icyumweru mu Bubiligi aho yaje kureba uko amakuru yaburaga mu iyicwa rya Major Micombero yagera vuba kubazabishyira mu bikorwa doreko muri iyo minsi amaze ageze iBuruseli abana na mukuru w’uwahoze yarashakanye n’uyu musirikare witwa Angelique Uwase mwene Karangwa (abazi kuri sainte famille, mumuzi ari mwarimu). Uyu Ingabire Ramutsa ni na mubyara wa Angelique Uwase na Eugenie muka Tatien Ndilimana,intore ifasha abicanyi ruharwa ba Kigali. Biranavugwa ko uyu Angelique Ingabire Ramutsa yaba yaravuye Buruseli akaba yaraje gucumbika ku muhuza mugambi we Angelique Uwase ubu utuye mu mugi umwe na Major Micombero kugirango barebe uko twa tuzi twa Dani Munyuza yazasiga atumuhaye ; byakwanga akadusigira nyina w’abana ba Micombero. Major, uru narusimbuka aranateganye uko azahangana n’ibizakurikiraho……
Undi mwicanyi kabuhariwe uri iBuruseli, akaba yaraje aciye mu Bufaransa, mu rwego rwo kutagaragara, ni uwitwa Captain Alain Sanga (bakunda kwita King) ufite nyina umubyara utuye Anvers (Mu Bubiligi) witwa Mukansanga Leonilla (ukoresha telefone igendanwa nomera 0496712695), ngo we akaba adashobora gutaha atagize uwo ahitana. Anafite mubyara we witwa Angelique Uwimana nawe utuye Anvers. Ubu aragendana n’uwitwa Remy, inshuti ye magara uba mu Bwongereza. Ni umwe mu ba technicien bamaze abanyarwanda muri Kigali muri 1994, akaba ubu agendana na Major Vianney (wiga aha Buruseli) uzwi kuba yarivuganye Katumba muri 1994.
Aya maturufu akoreshwa n’abambari ba Paul Kagame amaze kuba ibigarasha ntakazakore kuri Major Micombero. Banyarwanda ntimurangazwe n’ibyandikwa bigamije kubuza irari ry’ibikorwa bya kinyamaswa Paul Kagame akomeje gukorera abana b’uRwanda, ngo muhugire muri rwinshi. Mujye musesengura mumenye neza icyihishe inyuma y’ibitangazwa n’ibinyamakuru bikorera inzego z’iperereza za Jack Niza na Dani Munyuza kandi abo bose baza kubaskakamo amakuru ahekura uRwanda mujye mubamenyesha inzego za Polisi.
Turakomeza kubakurikiranira hafi ibyabicanyi ba Paul Kagame bakomeje kumeneka ku mugabane w’Uburayi.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/major-jean-marie-micombero-urabe-maso-umugambi-wo-kuguhotora-wararangiye/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMajor Micombero Jean Marie Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Inyenyerinews no mumakuru bamwe mu basirikare n’abakozi bo mu nzego z’umutekano mu Rwanda, ni uko umugambi wo kwica Major Jean Marie Micombero wamaze kurangira gutegurwa ubu igisigaye akaba ari kuwushyira mu bikorwa. Uyu musirikare mukuru akanaba yarigeze kuba umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ingabo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Paul Kagame est dépeint comme le président en exercice le plus criminel de la planète.
nabazamusimbura ntibazakora ibitandukanye nibyo akora!!!
ingoma zose zizayobarwa nabasirikare nuko bizajya bigenda kugeza igihe u rwanda ruzunva ko igisirikare kibereyeho kurinda abaturage, aho kurwanira ubutegetsi!!!!!
Muri make igisirikare cyo mu rwanda cyagombye kwitandukanya nabanya politike!! but ibyo ninde uzabiharanira? ni Nyamasa?? ahhhaaaaaaa reka tubihange amaso
Mutuboneye n’agafoto k’uwo Vianney ufite uburambe mu bwicanyi na bamaneko bose twabashyikiriza polisi y’iburuseli
Murakoze
Aiko rero nti mukatubeshye Remy na King na bavandimwe babuzwa niki kugenda nuko se badasa umwe ari umumetisi undi yirabura . kandi ndibaza ko kwica bitagomba abantu bensi nkabo mutubwiye . reta yu Rwanda ntabwo ikeneye abantu bari muli Europe usibye amadeni mubamo uhebwa menshi ntageza kuri 2000 euro . imyenda yanyu ntisaza kubera ntazuba ubwo se umuntu abakeneye mo iki kubera Frigo zanyu zuzuyemo indya . pore sana a suivre