Maina Kiai wakoze mu ijisho u Rwanda yagarutse
Minisitiri Busingye Johnston yavuze ko Maina ari mu Rwanda ku butumire bwa Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’igihe gito yerekanye ibitagenda neza mu Rwanda, Raporo u Rwanda rutishimiye.
Ku wa 25 Kanama 2014; Kiai yagiranye inama na Minisitiri w’ubutabera, umuyobozi w’ubugenzacyaha, umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, umuyobozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya minisitiri w’intebe.
Bamaze amasaha asaga atatu baheje itangazamakuru kandi na nyuma banga kugira icyo bavuga ku byo baganiriye.
Yanashyize mu majwi Polisi y’u Rwanda aho yavuze ko ikoresha imbaraga zibangamira uburenganzira bwa muntu, agendeye ku buryo Polisi y’u Rwanda ikoresha mu guta muri yombi abantu baba bakekwaho gukora ibyaha.
Gusa Leta y’u Rwanda ntabwo yahwemye kunyomoza ibyatangajwe na Maina Kiai ko ari ibinyoma ndetse bidafite n’ibimenyetso.
Abanyamakuru bamenyeshejwe gusa ko ibiganiro impande zombie zigira bizafasha gutegura neza raporo u Rwanda ruzatanga mu mwaka utaha aho ruzaba rugaragaza aho rugeze rwubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu.