Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015 ku mupaka wa Bunagana ugabanya igihugu cya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abantu batazwi bahagabye igitero bahica abagera kuri batanu barimo umukuru w’ agace ka Jomba muri Rutshuru.

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa kumi n’ imwe za mu gitondo ku mupaka ugabanya Uganda na Kongo – Kinshasa ku bilometero 30 uvuye i Goma umurwa mukuru w’ intara ya Kivu y’ amajyaruguru. Iki gitero kikaba cyahitanye umukuru w’ agace ka Jomba, Alphonse Nduhirahe n’ uwari ushinzwe kumurindira umutekano ( escort ), umukuru w’ ingabo n’ uwa gisirikare mu gace ka Bunagana ndetse n’ undi umwe mu bari bashinzwe umutekano muri Bunagana.

Amakuru atangwa n’ imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ihakorera avuga ko aba bayobozi bajya kwicirwa icyarimwe bari mu kazi kabo kandi bimwe mu byabagenzaga harimo gucungera umutekano usanzwe uhagerwa ku mashyi. Aya makuru yamaze kwemezwa n’ igisirikare cya Leta ya Kongo. Bamwe mu bagize sosiyete sivile bakaba batavuga byinshi kuri iki gitero ariko bakaba batangaza ko byaba byakozwe na bamwe mu bahoze barwana mu mutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi ukaba uba mu buhungiro muri Uganda.

Abishwe bahise bajyanwa gupimwa ku bitaro bya Rutshuru naho ku bijyanye n’ ukuri kw’ ibivugwa nta biro cyangwa inzu itangaza amakuru yizewe yari yabihamya.

Ubwanditsi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015 ku mupaka wa Bunagana ugabanya igihugu cya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abantu batazwi bahagabye igitero bahica abagera kuri batanu barimo umukuru w’ agace ka Jomba muri Rutshuru. Amakuru avuga ko mu masaha ya saa kumi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE