M23 yaba yongeye kubura imirwano n’ingabo za Congo
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu Burasurazuba bwa Congo mu minsi ishize ndetse bikaba bikekwa ko yaba yatejwe n’abarwanyi bashobora kuba bafite aho bahuriye n’umutwe wa M23. Iyi mirwano ikaba yarahuje aba barwanyi n’abasirikare ba Leta ya Congo.
Ibi bikaba byemejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye uri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Umuyobozi wa M23, Brig Sultani Makenga
Umuyobozi w’ingabo za Monusco, Dos Santos Cruz yatanze amabwiriza yo kwifashisha umutwe wa gisirikare wo gutanga ubufasha ku bibazo by’umutekano muri aka karere by’umwihariko mu guhashya M23. Uyu mutwe bikekwako waba ari uwa M23 warashe inshuro zirenga imwe ku birindiro bya Monusco kuri uyu wa gatanu.Kugeza ubu, nta makuru aratugeraho kucyo M23 yaba ivuga kuri ibi.
Amakuru akomeza avuga ko umwe mu bayobozi ba M23 yaba yarasubiye muri Congo rwihishwa mu gutangiza imirwano bushyashya ku buyobozi bwa Leta ya Congo.
Umutwe wa M23 wari wafashe icyemezo cyo kuva mu birindiro byawo umwaka ushize nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Tanzania ndetse n’iza M23. Umutwe wa M23 wari wafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi umwaka ushize.
Bayobowe na Brig Sultani Makenga, abarwanyi b’uyu mutwe batangiye guhungira muri Uganda ndetse no mu Rwanda.
Nyuma nibwo baje kurambika intwaro hafi bagamije gushakira umuti wa Politiki ibibazo byari byugarije Congo.
Gusa, M23 yihanangirije Leta ya Congo ivuga ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Kampala ndetse n’aya Nairobi.
Uyu mutwe urashinja Repubulika Iharanira Demokarasi kwica bamwe mu banyamuryango bawo bagiye batabwa muri yombi mu buryo bwihariye n’inzego zishinzwe iperereza muri Congo hagati ya Nyakanga 2012 na Kanama 2013 mu bice bitandukanye by’igihugu.
“Ntabwo duca ku ruhande, nta bwoba dufite, tubabajwe na raporo nshya yerekana uko imfungwa z’intambara zagiye zicwa n’inzego zishinzwe iperereza za Kinshasa.” Ibi akaba ari ibyatangajwe n’umuyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa mu gitondo cyo kuwa mbere.
Yongeye ho ati:“Ubwicanyi bwabaye hagati ya Nyakanga na Kanama 2014. Abo abishwe bari abasirikare bahoze muri CNDP nyuma baza kwinjizwa mu ingabo za Guverinoma ku mpamvu z’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri tariki ya 23 Werurwe 2009 hagati ya CNDP na Guverinoma ya Congo.”
Bisiimwa yakomeje avuga ko abandi basirikare bishwe harimo abahoze mu ingabo za CNDP bafatiwe i Goma, Masisi na Beni hagati ya Gicurasi 2012 na Kanama 2013 bakekwa kuba bari muri M23.
Amakuru atandukanye akaba avuga ko intambara ishobora kongera kubura mu Burasirazuba bwa Congo bundi bushya.
Emmanuel Nsabimana
Rwamagana: Aho gutera inda abangavu byabaye nk’icyorezo
Hashize 23 hours inkuru yanditswe na CHIEF EDITOR Amakuru, Inkuru nyamukuru , ibitekerezo 3
Ibirasirazuba – Mu kagali ka Bwana Umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ababyeyi bavuga ko gutera inda abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 by’abaye nk’icyorezo muri aka gace, ingo zirimo abana b’abangavu muri aka gace abataratewe inda nizo z’umwihariko. Ubuyobozi bwo ntibubivuga gutyo, imibare butanga ihabanye cyane n’ubuhamya bw’abatuye aha.
Afite imyaka 18, ni umwe mubo twaganiriye
Afite imyaka 18, ni umwe mubo twaganiriye, ntiyiga ubu, inzozi ze zari ukuzaba muganga
Umwangavu witwa Josiane (izina tumwise kubera imyaka ye), afite imyaka 18, bamuteye inda afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri muri ES Duha. Yahuye n’ingorane zikomeye iwabo bakimenya ko atwite kuko muri iyo minsi na nyina yari atwite.
Josiane ubu afite umwana w’amezi atatu yabyaranye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 21. Josiane ubu ntiyiga ndetse afite impungenge ko se atazakomeza kumurihira ishuri kuko ngo yarakajwe cyane n’ibyo yakoze. Josiane inzozi ze zari ukuzaba umuganga.
Oliva Nyirangendahayo ni nyina w’uyu mwana wabyaye, yabwiye Umuseke ko byamubabaje cyane kuba yari atwite mu gihe n’umukobwa we wari ufite imyaka 17 gusa nawe atwite.
Ati “Byabanje kunanira kubyakira, kurya no kunywa birananira, numvaga ngayitse kuba ntwite n’umwana wanjye atwite. Ariko hano iwacu byabaye nk’icyorezo ugende ubaza urumirwa. Iki ni ikibazo kiduhangayikishije cyane hano.”
Uyu mubyeyi avuga ko ntako batagira mu burezi, avuga ko yewe n’inkoni we yayishyizeho ariko ngo umukobwa we yatangiye kujya aherekeza bagenzi be agaherayo. Gusa ngo afite ikizere ko niyitwara neza nubwo yabyaye nakura azabona umusore umutwara.
Undi muryango wa Mukandekezi utuye aha mu kagali ka Bwana nawo umukobwa wabo ku myaka 20 bamuteye inda yiga mu mashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke avuga ko umusore wamuteye inda asa n’uwamufashe ku ngufu nubwo ngo yari yagiye kumusura iwabo. Uyu musore nawe ngo barenda kungana.
Uyu mwana w’umukobwa nawe yahagaritse ishuri ngo arere umwana we ubu w’amezi atandatu, nubwo ikizere ari gike ko nyina azongera kumurihira amashuri nyuma y’ibi.
Uyu mukobwa avuga ko abandi bangavu azi batewe inda bataragera ku myaka 20 aha iwabo ari benshi.
Ati “Abo nibuka neza ni 10 cyangwa 12.”
Nyina nawe arabyemeza, avuga ko abana b’abangavu batewe inda hano iwabo ari benshi cyane.
Ati “Ntako tuba tutagize tubabwira ingaruka z’ubusambanyi birirwamo ntibumve. Abo bateye inda aha bashobora kuba barenga na 50 bose b’abana bato.”
Umusaza Faustin Habiyakare w’imyaka 72 avuga ko ikibazo bakibona kikabatera impungenge, ariko ko byose biterwa n’ibihe u Rwanda rurimo ubu. Muri iki gihe ngo abona abana bitegeka, nta mubyeyi ubabwira ngo bumve.
Abandi bantu batandukanye batuye muri aka kagali baganiriye n’Umunyamakuru w’Umuseke wagiyeyo kubaza iby’iki kibazo, bose bavuga ko giteye impungenge; abana bari kuvuga batiteguwe, icyari igisebo kera ngo kimaze kuba ibintu bisanzwe, abakobwa bari gucikiriza amashuri n’ibindi biherekeza iki kibazo bibahangayikishije.
Igitangaje cyane bahuriraho kandi ni uko aba bana bari hagati y’imyaka 15 na 21 baterwa inda abenshi baziterwa n’abahungu b’ikigero cyabo. Iyo uganira nabo bagenda bakubarira urugo ku rugo, ko kwa kanaka no kwa kanaka abana baho babateye inda. Bakakubwira ko umwihariko uri aho umwana wabo w’umukobwa atatewe inda.
Abishoboye mu batuye aha bamwe ngo abana babo bahita babohereza mu miryango i Kigali, ndetse bavuga inkuru z’imiryango imwe yashatse gushyingira abana batarageza no ku myaka 19 bateranye inda, kubana kwabo bihagarikwa n’imiryango.
Bamuteye inda afite imyaka 20, ubu ntiyiga nta n\’ikizere afite cyo gusubirayo
Bamuteye inda afite imyaka 20, ubu ntiyiga nta n’ikizere afite cyo gusubirayo
Ubuyobozi buvuga ibindi
Mukasine Adeline Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bwana aha mu murenge wa Munyiginya avuga ko abakobwa batewe inda muri aka kagari ari bane (4) gusa, babiri ngo bigaga mu mashuri abanza ndetse ngo hari uwishyingiye afite imyaka 16 ubuyobozi bumukurayo.
Mukasine we avuga ko abona ngo ari ikibazo kiri n’ahandi. Ati “Usanga ari ikibazo kiri n’ahandi mu gihugu.”
Tumusabye imibare bafite ubu mu kagali avuga ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2013, kugeza muri Nyakanga 2014, abajyanama b’ubuzima batanze raporo y’abakobwa batatu gusa babyariye iwabo. Imibare ihabanye cyane n’ibyo abaturage bakwereka bakanakubwira.
Uyu muyobozi ariko ntabura kuvuga ko ngo kuri iki kibazo ntako ubuyobozi bw’Akagali butagira, ngo bufatanya n’ikigo nderabuzima cya Ruhunda mu guha urubyiruko amasomo ajyanye n’imyororokere no kwirinda ubusambanyi.
Ati ” Iyo tuberetse agakingirizo baraseka kandi tuba tubabwira ko ariko konyine kabarinda gusama no kwirinda indwara ziva mu busambanyi.”
Kidende, umuyobozi w’Umudugudu umwe muri irindwi igize aka kagali yabwiye Umuseke ko we abona muri iki kibazo n’ababyeyi batari shyashya ngo kuko hari abadaha abana ibihagije bakenera ku mashuri bityo abasore kubashuka bikaborohera bakabashora mu busambanyi.
Aha mu cyaro, ingaruka ku bana b’abangavu ubu babaye abagore bakiri bato ni nyinshi; abenshi muri bo bata ishuri bakajya kurera inzozi zabo zigaherera aha, kwita kubo babyaye biragoranye kuko ari abana batateganyijwe, gutotezwa kuri bo mu miryango imwe n’imwe, gukomeza kwishora mu busambanyi bamwe bakaba ubu babyaye kabiri, kugeramirwa no kuba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubukene n’ibindi…
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
Like this:
Like Loading…