Kanombe – Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2014, urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe rwasubukuwe, ubushinjacyaha bukaba bwatanze imyanzuro yanditse bunasabira ibihano buri wese muri 16 bakurikiranweho ibyaha bikomeye byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho n’iterabwoba, Lt Mutabazi na Nshimiyimana alias Camarade basabiwe gufungwa burundu.

Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade

Umushinjacyaha Lt Nzakamwita Faustin yagendaga avuga kuri buri wese n’ibyaha aregwa n’uburyo yitwaye imbere y’urukiko, abenshi mu baburanye bemera ibyaha bagasaba n’imbabazi basabiwe ibihano bito.

Akenshi umushinjacyaha wa gisirikare akaba yasabaga Urukiko kuzashishoza ruhereye ku buryo buri wese yitwaye ariko cyane abafashije urukiko bakazaba bagabanyirizwa ibihano.

Bamwe mu bantu baregwaga ibyaha bikomeye muri uru rubanza biravugwa ko bashobora kubabarirwa cyangwa bagahabwa ibihano byoroshye by’igifungo cy’amezi cyangwa imyaka micye bitewe n’uko bafashije urukiko kandi bakitwara neza imbere yarwo.

Mu itsinda rya mbere, Lt Joel Mutabazi yasabiwe gufungwa burundu, ku byaha akurikiranyweho byo gushaka guhitana umukuru w’igihugu, guhirika Leta, kuyangisha amahanga, iterabwoba n’ibindi, naho Nshimiyimana Joseph alias Camarade nawe uregwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba yasabiwe gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Undi wavuzwe cyane wahoze ari umusirikare ni Kalisa Innocent nawe ukurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukorana n’imitwe irwanya Leta n’ibindi byaha bikomeye byo gukwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, yasabiwe gufungwa imyaka 37 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Icyo gihano cyanasabiwe abenshi mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza bayobowe na Nibishaka Rwisanga Syprien bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR, gutegura ubugizi bwa nabi n’ibindi.

Mu itsinda ry’abantu umunani barindwi muribo bari abanyeshuri bose basabiwe igifungo cy’imyaka 37, ndetse urukiko rukazashishoza uko bitwaye.

Abo mu muryango wa Lt Mutabazi nka muramukazi we Gasengayire, nawe uregwa muri uru rubanza,  yasabiwe muri rusange igifungo cy’imyaka itanu, mu gihe murumuna wa Mutabazi witwa Karemera Jackson asabirwa gufungwa imyaka irindwi ishobora kugabanywa nk’uko yabisabiwe n’ubushinjacyaha.

Abantu babiri bafashije urukiko aribo Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick na Nizigiyeyo Jean de Dieu basabiwe gufungwa imyaka 20 kuko ngo bafashije urukiko banemera icyaha basaba n’imbabazi.

Icyo gihano kikaba gishobora kugabanuka cyane bitewe n’uko Umushinjacyaha yabavugiye neza imbere y’urukiko ndetse kuri we ngo ni uko aricyo gihano gito giteganywa n’amategeko, urukiko ngo ni rwo rushobora kuzasuzuma imyitwarire yabo rukakigabanya.

Kuri iki gicamunsi, abaregwa baragira icyo bavuga ku myanzuro y’ubushinjacyaha ndetse n’iyabo bayishyikirize urukiko.

Ibi ntabwo aribyo bihano abaregwa bakatiwe n’urukiko ahubwo ni ibyo basabiwe n’ubushinjacyaha bishobora kugabanywa, bikongerwa cyangwa bakagirwa abere.

Iyi nkuru Umuseke ukaba ukomeje kuyibakurikiranira no kuri uyu mugoroba…..

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW