Mu gihe urubanza ruregwamo Lieutenant Joel Mutabazi na bagenzi 15 rukomeje mu rukiko rukuru rwa Gisirikare, kuri uyu munsi Mutabazi yakomeje guhakana ibyo aregwa birimo kugambirira guhirika ubutegetsi.

 Lt Joel Mutabazi yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha yambaye imyenda ya Gisirikare, bitandukanye na bagenzi be bari mu mwambaro w’icyatsi kibisi uranga imfungwa za gisirikare mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite ikimenyetso cy’inyandiko za Lt Mutabazi zinyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi bugamije iterabwoba yoherezanije n’uwitwa Nshimiyimana Joseph uzwi ku izina rya Camarade, ubutumwa ubushinjacyaha buvuga ko boherezanyaga binyuze kuri WhatsApp. Abaregwa bo bavuga ko iyo telephone yoherezaga ubwo butumwa bugufi ntaho bayizi.

Umuburanyi Lt Mutabazi ahakana icyaha cyo guhirika ubutegetsi

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kandi bwagaragaje numero 2 za Telefone buvuga ko Nshimiyimana yakoreshaga mu Rwanda n’iyo Lt Mutabazi yakoreshaga muri Uganda ubwo ngo bahanahanaga amakuru ategura umugambi wo gutera grenades ku Kicukiro , zahitanye 2 abandi 45 bagakomereka .

Ibi bigatuma bashinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi. Babajijwe niba numero za telephoni zatanzwe ari izabo, Lt Joel Mutabazi yavuze ko iyo nimero atari iye, yongeraho ko birengagije nimero yari muri telephoni bamufatanye, bamuzana mu Rwanda.

Lt Mutabazi yabwiye urukiko ko yatangiye kurwanira abanyarwanda ku myaka 15 , asaba ubushinjacyaha kudakomeza gukora icyo yise kumugerekaho amaraso y’abanyarwanda kuko we avuga ko atari umwicanyi.Umusivili uburana mu rubanza rumwe na Mutabazi witwa JMV Ngabonziza bamubajije niba yemera ibyo bamurega , yasubije ati” Ndaburana ibimpama mbyemere, ibindi muzabisubirane”.

Ubushinjacyaha bumurega ko yakoreshejwe nk’umucengezamatwara w’ishyaka RNC mu gukwirakwiza ubutumwa bwangisha abaturage ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mutabazi afite uburenganzira bwo guhakana ibyo aregwa ariko ko bwo bufite ibimenyetso bibimuhamya.

Ngabonziza we, yabwiye urukiko ko ajya kujya muri RNC atayibonaga nk’umutwe witwara gisirikare kandi ko awubona nk’ugamije guhindura ubutegetsi mu mahoro.

Biteganijwe ko urubanza rugomba gukomeza ku munsi w ’ ejo ku wa kabili mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Rabbi Malo Umucunguzi – imirasire .com