Leta y’urwanda muri poropagande yabo barimo kwandika  mu binyamakuru byabo birimo na New Times bavugako ngo ibirego byo gufata abasirikare bakuru bashinjwa kwica, iterabwoba n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Igitangaza nuko bavugako ibirego byavuyeho, kubera iyo mpanvu reka tubwire abanyarwanda nabandi bantu bakurikirana  ibintu biba mu Rwanda ukuri kw’impamo

Ukuri nuko Urukiko  rw’ikirenga rwa Espagne rwavuzeko rwemeranya n’urukiko Rukuru ko ibyaha byabaye nyuma yuko Itegeko rya Espagne ry’ubutabera butagira imipaka(Universal Jurisdiction) rigomba kubahiriza ihame ry’amtegeko Mpuza mahanga rivugako ibyaha mpanabyaha bitagomba guhanwa n’itegeko ryabaye ritarajyaho(Retroactive Jurisdiction).

Kubera iyo impanvu abasirikare bakuru barimo Gen. Jack Nziza, Sam Kanyemera(SAM KAKA) Col.  Twahirwa Dodo, John Bagabo, RIP Gen. Dan Gapfizi, John Butera, nabandi bose ni 11 kuri 40, nibo bonyine bakuriweho ibyaha, atari ukuberako batabikoze ariko kubera Itegeko ryagiyeho nyuma yuko bakora ibyo byaha.

(They are not innocent but the law came into force after committing the crime, non-retroactivity principle). Ariko abandi 29 bazakurikirwanaho ibyaha by’iterabwoba harimo na Gen. Karenzi Karake, kubera iyo mpanvu turasaba Leta y’u Rwanda kuvugisha ukuri ikanabwira imiryango yabo basirikare barebwa nicyo kibazo.

Ikindi nuko bamwe murabo bahanaguweho ibyaha barapfuye, nka Gen. Dan Gapfizi, nonese kuki Intumwa ya Leta Nkuru ariwe na Minisitiri w’ubutabera bwana Johnston Busingye akomeza kubeshya abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika?  Ngibyo ibya RPF ngo barikirigita bagaseka, ubwo barabeshya nde?  Tubitege amaso.

Joseph Ruhumuriza

Legal Advisor

Great Lakes Human Rights Link.

 

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSLeta y’urwanda muri poropagande yabo barimo kwandika  mu binyamakuru byabo birimo na New Times bavugako ngo ibirego byo gufata abasirikare bakuru bashinjwa kwica, iterabwoba n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Igitangaza nuko bavugako ibirego byavuyeho, kubera iyo mpanvu reka tubwire abanyarwanda nabandi bantu bakurikirana  ibintu biba mu Rwanda ukuri kw’impamo Ukuri nuko Urukiko  rw’ikirenga rwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE