Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda (Ifoto/Ngendahimana S)
 Leta y’u Rwanda iragirwa inama ko mu gihe hatacibwa umuco wo kudahana abanyereje umutungo w’abaturage, intego igihugu gifite zo gucika ku nkunga z’amahanga zishobora guhera mu magambo.

Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI-Rwanda), uvuga ko aho ayo mafaranga aba yaburiye haba hazwi, bityo no kuyagaruza bishoboka.

Ibi uyu muryango wabitangarije Izubarirashe.rw, nyuma y’iminsi ibiri ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), gitangaje ko imisoro gikusanya yiyongereye, ndetse n’umwaka utaha igomba kurushaho kuba myinshi.

RRA yavuze ko mu mwaka wa 2015/2016 yinjije imisoro ingana na miliyari 1001.3, mu gihe yari cyarihaye intego yo gukusanya miliyari 960.1.

Iki kigo kandi kivuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/17, ingana na miliyari 1 949 z’amafaranga y’u Rwanda, 62.4% azava imbere mu gihugu.

Mu ijambo Minisitiri w’intebe Anastaze Murekezi yatanze, yavuze ko u Rwanda rugomba kuzagera aho rutagishingiye ku nkunga z’amahanga, kuko ngo igihugu gihabwa inkunga nta gaciro kiba gifite.

Nubwo bimeze gutya, inyerezwa ry’ayo mafaranga aba yakusanyijwe mu misoro itangwa n’abaturage, rikomeje kugaragara mu bigo birimo n’ibikomeye, kandi ryiyongera umwaka ku wundi.

Mu mwaka wa 2012, Obadiah Biraro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragarije Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteranye ko: frw 5.483.707.461 n’amadolari 119.980 Leta igomba kwishyura atanditswe mu bitabo by’ibaruramari, kimwe n’umwenda Leta yari ifitiwe ungana na frw 4.805.022.899 na wo utagira aho uboneka muri bene ibyo bitabo.

Mu yandi makosa arimo za miliyari, bitagaragazwa neza ugomba kwishyurwa n’ayerekanwa ko agomba kwishyurwa Leta hatagaragazwa impamvu yishyurwa.

Akayabo ka miliyari zibarirwa mu icumi zakoreshejwe nta nyandiko n’imwe hamwe n’ayakoreshejwe inyandiko zidahagije.

Uko imyaka ishira indi igataha, ni ko iri nyerezwa ry’amamiliyari ryangiye ryiyongera.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, uvuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye guhindura imyitwarire niba koko igamije kwigira ihora ivuga.

Ingabire Marie Immaculée yabwiye Izubarirashe.rw ati “Leta igomba guca umuco wo kudahana mbese ugacika rwose kuko uracyahari mu Rwanda, burya erega aho ayo mafaranga aba yaburiye haba hazwi, ubishatse wayabona.”

Yunzemo ati “Abantu bashobora kwibwira ko amafaranga yavanwe ku ngengo y’imari n’umuntu umwe ari make, ariko rero burya bajye bamenya ko aba yavanweho n’abantu benshi, kugira ngo rero u Rwanda rwigire nk’uko rubishaka birasaba ko abantu bahindura imyumvire, guhindura imyumvire ni ukuvuga ko buri muntu yakumva ko ariya mafaranga ari inyungu z’Abanyarwanda bose, tubashije kugera kuri iyo mitekerereze umuntu wese akumva ko agomba kuba inyangamugayo, akareka amafaranga yose akajya mu isanduku ya leta, u Rwanda rwatera imbere.”

Ingabire avuga igikomeje kubabaza ariko usanga abakagombye gutanga imisoro bamwe bayikwepa, noneho n’iyatanzwe ugasanga abakombye kuyakira bagifite umuco wo kudatandukanya umutungo bwite n’umutungo rusange.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/Ingabire-Immaculee-696x397.jpg?fit=696%2C397&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/Ingabire-Immaculee-696x397.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIngabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda (Ifoto/Ngendahimana S)  Leta y’u Rwanda iragirwa inama ko mu gihe hatacibwa umuco wo kudahana abanyereje umutungo w’abaturage, intego igihugu gifite zo gucika ku nkunga z’amahanga zishobora guhera mu magambo. Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI-Rwanda), uvuga ko aho ayo mafaranga aba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE