JPEG - 49.7 kb

Pascal Barandagiye, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi

Mu itangazo yasomeye abanyamakuru ariko batemerewe kuza kubaza ibibazo nyuma, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Pascal Barandagiye, yavuze ko u Burundi bufite ibyemezo n’ibimenyetso ko ’u Rwanda rwashyigikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi, ndetse anabibutsa ko hashize iminsi hafatwa abasirikare b’u Rwanda bari mu Burundi bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Pascal Barandagiye yasabye ko umuyobozi w’u Rwanda n’igihugu ayoboye bajyanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Yagize ati: “Twongeye kwamagana igihugu cy’u Rwanda n’umukuru wacyo ku bikorwa bigayitse batangiye gukora umwaka ushize, mu kwigisha no gushyira bamwe mu mpunzi z’Abarundi bari mu nkambi zo mu Rwanda mu barwanyi tugamije guhirika ubutegetsi bwitorewe n’abarundi.”

Pascal Barandagiye yanavuze ko ntaho byabaye ko abashatse guhirika ubutegetsi baganira n’inzego za Leta bashatse gukuraho, ahubwo asaba ibihugu bahungiyemo kubohereza mu Burundi nabo bagacirwa imanza nk’uko abandi baziciriwe.

Gusa nubwo Pascal Barandagiye avuga ibi, Leonce Ngendakumana umukuru w’ishyaka ADC, avuga ko ibyo u Burundi bushinja umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari ukumurenganya, ahubwo ngo kuri we ibibazo biri mu Burundi byatewe na manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza.

Leonce Ngendakumana yagize ati: “ Uku ni ukujuragiza abarundi, ibibazo biri mu Burundi ntibyatewe n’u Rwanda, ntibyatewe na Perezida Kagame, ahubwo byatewe no kutubahiriza amasezerano ya Arusha ndetse no kutubahiriza Itegeko Nshinga. Gusa niba bavuga ko ikibazo ari icy’impunzi nibabicishe muri politiki isanzwe naho Leta iyobowe na Nkurunziza irabeshya.”

Ibibazo by’imvururu mu gihugu cy’uburundi byatangiye ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu we yise iya kabiri, aho abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kwigaragambya bamwe bakicwa abandi bagahunga. Guhera ubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi, aho Leta ya Nkurunziza yakomeje kwikoma u Rwanda ko ari rwo rwihisje inyuma y’ibibazo biri mu Burundi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/pas.jpg?fit=640%2C341&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/pas.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPascal Barandagiye, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi Mu itangazo yasomeye abanyamakuru ariko batemerewe kuza kubaza ibibazo nyuma, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Pascal Barandagiye, yavuze ko u Burundi bufite ibyemezo n’ibimenyetso ko ’u Rwanda rwashyigikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi, ndetse anabibutsa ko hashize iminsi hafatwa abasirikare b’u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE