• Leta y’ u Rwanda yatangiye urugendo rwo guhindura ibara ry’ amazi ya Nyabarongo

Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batangije ku mugaragaro ibikorwa bigamije kubungabunga ikibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo ku buryo rwazahindura ibara, ntirukomeze kugaragaramo isuri.

Mu guhindura uko Nyabarongo isa ubu hazakorwa ibikorwa binyuranye ariko ku ikubitiro bigiye gukorwa n’umushinga ‘Water for Growth Rwanda’, uri mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Buholandi; ufite intego yo kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi.

Nyabarongo ihora isa nabi biturutse ku bibazo by’isuri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa nabi n’imikoreshereze mibi y’ubutaka.

Mu kurwanya ibi bibazo, kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe amazi, amashyamba n’iteganyagihe, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro hatangijwe ibikorwa byo guca amaterasi, imirwanyasuri, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kunoza imikoreshereze y’ibishanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kubungabunga inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo ya ruguru.

Gusaba nabi kwa Nyabarongo kwanavuzweho n’Umukuru w’igihugu muri Werurwe 2015 ari muri Muhanga mu itahwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, asaba ko byahinduka.

Iyo nyigo yarakozwe irarangira, hahita hatangira n’umushinga w’ikubitiro mu turere twa Muhanga na Ngororero ukaba ugizwe ahanini no gutera imigano ku nkombere z’uruzi rwa Nyabaro, guca amaterasi hagamijwe kurwanya isuri, kunoza ubuhinzi ndetse Minisitiri w’umutungo Kamere, Vincent Biruta avuga ko ibi bikorwa ari bike mu biteganyijwe gukorwa muri icyo kibaya, asaba buri wese kubishyigikira.

Yagize ati “Muribuka mwese ubwo twatahaga urugomero rw’amashanyarazi ruri hepfo aha ibyo Perezida wa Repubulika yadusabye? Ibi bikorwa bitangijwe none mugomba kubigiramo uruhare ni mwebwe bagenerwabikorwa…Turashaka ko byibuza buri mwaka tuzajya tuza kugenzura tugasanga hari icyahindutse ku ibara rya ruriya ruzi. Mugomba kubigiramo uruhare. Ntabwo ari iby’abafatanyabikorwa gusa ni ibyacu kandi umuntu wese ushaka kwangiza ibyo twakoze ntimukamwemerere.”

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man, yijeje abaturage ko igihugu cye binyuze mu mushinga gihuriyeho na Leta y’u Rwanda witwa ‘Water For Growth Rwanda’ bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo kigaragara mu kibaya cya Nyabarongo ya ruguru gikemuke.

Yagize ati “Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda irabashyigikiye kandi yiyemeje gufatanya namwe mu rugendo mutangiye. Ubu twamaze gutanga inkunga ya miliyoni 18 z’amayero azafasha mu mishanga y’ikubitiro yo kubungabunga ibyogogo bine aribyo Nyabugogo, Sebeya, Nyabarongo ya ruguguru ndetse na Muvumba. Turashishikariza n’abandi bafatanyabikorwa kuzana inkunga yabo tukagera ku ntego twihaye.”

Icyogogo cya Nyabarongo ya ruguru kiri mu turere umunani aritwo Muhanga, Rutsiro, Ngororero, Nyanza, Ruhango, Karongi, Nyamagabe na Nyanza. Muri iki cyogogo hakorera indi mishanga irimo LVEMP II, FONERWA, PAREF, PAGREF, CARITAS Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa.







Minisitiri w’ umutungo kamere Vincent Biruta

Src: igihe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/c48ecf4d292ceb8e48b6c53f8dbb8870.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/c48ecf4d292ceb8e48b6c53f8dbb8870.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batangije ku mugaragaro ibikorwa bigamije kubungabunga ikibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo ku buryo rwazahindura ibara, ntirukomeze kugaragaramo isuri. Mu guhindura uko Nyabarongo isa ubu hazakorwa ibikorwa binyuranye ariko ku ikubitiro bigiye gukorwa n’umushinga ‘Water for Growth Rwanda’, uri mu bufatanye bwa Leta y’u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE