Aha ni mu gishanga cy’inganda kizwi nka Parc Industriel, uyu munsi kuwa 20 Nyakanga 2014 mu minota 20 iki kiganiro n’abanyamakuru kirangiye (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Minisitiri w’Umutekano aravuga ko ishya ry’amazu rivuza ubuhuha muri iyi minsi ntaho rihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba nk’uko bamwe babihwihwisa.

Minisitiri Mussa Fazil avuga ko nta wakwemeza ko imitwe ibiri irwanya Leta y’u Rwanda, FDLR na RNC, isanzwe ivugwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu, ari yo ibyihishe inyuma mu gihe iperereza ritabyerekanye.

Yavuze kandi ko ntawe ukwiye kuvuga ko imfungwa n’abagororwa ari bo batwitse Gereza ya Rubavu n’iya Muhanga mu gihe nta bimenyetso bihari bibigaragaza.

Amaperereza yakozwe kugeza ubu ngo agaragaza ko inkongi z’imiriro zikomeje kwigaragaza ziterwa ahanini n’imyubakire mibi yateza inkongi, uburangare ndetse n’ubugizi bwa nabi.

Ku kijyanye n’ubuvugizi bwa nabi, Minisitiri yatanze urugero ku Rwunge rw’Amashuri rwa Byimana ruherereye mu Karere ka Ruhango rwatwitswe n’abanyeshuri ubugira gatatu umwaka ushize, ndetse na mayibobo zatwitse iduka mu Giporoso hano mu Mujyi wa Kigali.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2014, cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Fazil, Minisitiri ufite gukumira Ibiza mu nshingano ze Madame Séraphine Mukantabana n’umuyobozi w’urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza (CID), ACP Théos Badege.

Uyu mwaka hamaze kubarurwa inkongi 47 mu Rwanda; utabariyemo iyabaye muri Parc Industriel uyu munsi.

Gereza ya Muhanga yahiye kuwa 4 Kamena 2014, bidatinze inzu y’ubucuruzi nayo iba irahiye ku Muhima hafi ya Hoteli Okapi. Kuwa 7 Nyakanga 2014, Gereza ya Rubavu nayo yarahiye hapfiramo imfungwa 5.

Ku wa 9 Nyakanga 2014, inzu y’ubucuruzi muri Quartier Matheus rwagati mu Mujyi wa Kigali yarahiye, amaduka atanu arakongoka.

Kuwa 14 Nyakanga 2014, igipangu cyo mu gishanga cy’inganda ahazwi nko muri Parc industriel hahiye inganda eshatu zitunganya ibigori; ku munsi wakurikiyeho inzu y’ubucuruzi iba iragurumanye i Nyabugogo, hamwe na Resident Hotel, aho benshi bita Kwa Mutangana.

Tariki 16 Nyakanga 2014 i Nyamata mu Karere ka Bugesera habaye indi nkongi; uwo munsi nanone mu gishanga cya Nyabugogo haba harahiye.

Uyu munsi tariki 20 Nyakanga 2014, nyuma y’iminota nka 20 iki kiganiro aba bayobozi bagiranaga n’abanyamakuru kirangiye, ahabikwa amavuta ya vidanje muri Parc industriel hahiye.

Mu mwaka wa 2011 mu Rwanda habaruwe inkongi 84, muri 2012 habarurwa 93, muri 2013 habarurwa 77.

Gereza zo mu Rwanda zifungiyemo abagera ku bihumbi 34 bahamijwe n’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ariko Minisitiri Fazil avuga ko iyo itagomba kuba impamvu yo gutekereza ko inzo mfungwa n’abagogorwa ari zo zatwitse Gereza ya Muhanga n’iya Rubavu:  “ntabwo wamushyiraho icyaha utarabona ibimenyetso”

Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza Séraphine Mukantabana yasabye abaturage bose kugira ubwishingizi ku mitungo yabo ndetse bakagira n’ibikoresho biciriritse byo kuzimya umuriro.

Minisitiri w’umutekano Mussa Fazil Harelimana na Minisitiri w’impunzi no gukumira ibiza Séraphine Mukantabana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Nyakanga 2014 (Ifoto/Ngendahimana S)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAha ni mu gishanga cy’inganda kizwi nka Parc Industriel, uyu munsi kuwa 20 Nyakanga 2014 mu minota 20 iki kiganiro n’abanyamakuru kirangiye (Ifoto/Ngendahimana S)   Minisitiri w’Umutekano aravuga ko ishya ry’amazu rivuza ubuhuha muri iyi minsi ntaho rihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba nk’uko bamwe babihwihwisa. Minisitiri Mussa Fazil avuga ko nta wakwemeza ko imitwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE