Ikibazo cyo guhindura cyangwa kudahindura itegeko nshinga kugirango Perezida Kagame ashobore gukomeza kuyobora indi manda nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’Itegeko nshinga ryari risanzweho zizarangira mu 2017, cyakomeje guteza impaka mu gihugu, aho abashyigikiye ko perezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda basaba ko habaho kamparampaka yo gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe gutegeka.

Nk’uko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho rivuga, perezida Kagame ntiyemerewe kongera kwiyamamariza indi manda nyuma ya manda ebyiri iyi ngingo iteganya. Nyamara ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi n’iki: “Niba Itegeko Nshinga risobanutse kuri manda ebyiri zitavugururwa, kuki bamwe mu bayobozi muri guverinoma bivanga mu mpaka z’uko byagenda nyuma ya manda ya nyuma ya Kagame?”

Perezida Kagame ubwe yigeze kubazwa ikibazo kijyanye na manda ya gatatu, avuga ko ikimuhangayikishije ari uguhindura ubukungu bw’igihugu aho kwita ku bizaba mu 2017.

Mu gutangiza izi mpaka mu binyamakuru no ku maradiyo, abakurikiranira hafi ibintu basanga perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi baba barimo barapima niba umushinga wa manda ya gatatu uzanyuramo.

“Hashingiwe kuri izi mpaka zirimo n’abayobozi muri guverinoma, manda ya gatatu kuri Kagame irashoboka cyane,” uwo ni umwe mu banyamuryango ba RPF izina rye ritashyizwe ahagaragara aganira n’ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru.

Abandi banyamuryango ba RPF nabo batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara baganiriye na Daily Monitor bakomeje bavuga ko Kagame ari mu bihe bibi kubwa manda ya gatatu kubera ko naramuka afashe icyemezo cyo kongera kwiyamamaza bizamuhindanyiriza isura kuko azahita ajya mu mubare w’abayobozi b’Abanyafurika bagenzi be baba bashaka gutegeka kugeza bapfuye.

JPEG - 52.9 kb
Perezida Kagame atangiza inama mpuzamahanga ku isoko ry’imigabane mu karere kuwa 12 Gashyantare 2015

Ku buyobozi bwe, Perezida Kagame ashimirwa kuba yarahinduye ubukungu bw’igihugu cyari kivuye mu ntambara na jenoside byasize bikizahaje, aho ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku kigero cya 8% buri mwaka, ndetse no kuba akoresha neza inkunga igihugu gihabwa, bikamugira umuyobozi w’ikitegererezo ku cyo inkunga zamarira Abanyafurika.

Abemera perezida Kagame haba mu gihugu imbere no hanze yacyo, bavuga ko yubatse umuryango nyarwanda mushya utagendera ku moko ari nayo yateye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Banki y’Isi ubwayo yagize u Rwanda ahantu habereye gukorerwa business muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu gihe raporo ngarukamwaka ya Transparency International yasanze u Rwanda ari cyo gihugu kirangwamo ruswa nkeya ishoboka ku mugabane w’Afurika nyuma ya Botswana, Cape Vert na Seychelles.

Ariko aya mashimwe yose, abakurikiranira hafi ibintu basanga yaba impfabusa perezida Kagame aramutse agerageje guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi.

JPEG - 115 kb
Perezida Kagame yakira umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Christine Lagarde kuwa 27 Mutarama 2015

“Impungenge zikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi RPF ni izina rya Kagame mu Rwanda no hanze yarwo. Nahindura amategeko, isi izavuga ko n’ubundi ari nk’abandi bayobozi b’Abanyafurika” uwo n’undi muyobozi muri guverinoma.

Muri Uganda, Perezida Museveni yiyamamarije manda ya gatatu amaze guhindura itegeko nshinga no kurangiza manda ebyiri mu 2005.

Uwahoze ari perezida wa Zambia, Frederick Chiluba yatowe mu 1991, yongera gutorwa mu 1996. Yashatse kwiyamamariza indi manda mu 2001, ariko abura abashyigikira ko itegeko nshinga ryahindurwa. Muri Togo naho mu 2002 itegeko nshinga ryarahinduwe kugirango Gnassingbe Eyadema yiyamamarize manda ya gatatu.

Ibi kandi byabaye muri Gabon mu 2003 ubwo itegeko nshinga ryahindurwaga kugirango Omar Bongo wari utegetse imyaka isaga 40 agume ku butegetsi.

Mu kwezi gushize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habaye ubushyamirane bukomeye hagati y’abaturage na guverinoma ubwo abaturage bigabizaga imihanda bamagana umushinga wo kongerera perezida Kabila indi manda.

Imyigaragambyo yaje guhosha nyuma y’uko sena y’iki gihugu itereye utwatsi uyu mushinga, ndetse ikizeza abaturage ko amatora azaba nk’uko biteganyijwe mu 2016 ubwo manda ya kabiri ya perezida Kabila izaba irangiye.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIkibazo cyo guhindura cyangwa kudahindura itegeko nshinga kugirango Perezida Kagame ashobore gukomeza kuyobora indi manda nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’Itegeko nshinga ryari risanzweho zizarangira mu 2017, cyakomeje guteza impaka mu gihugu, aho abashyigikiye ko perezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda basaba ko habaho kamparampaka yo gukuraho umubare wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE