Kwigisha Umuco Nyabyo: Joseph Habineza agarutse kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo
Joseph Habineza wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana yahawe inshingano zo kongera kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yayoboraga mbere yo kuba Ambasaderi.
Minisitiri w’umuco nyawe aragarutse
Muri Guverinoma Nshya yashyizweho na Minisitiri w’Intebe , Anastase Murekezi, Joseph Habineza ni we wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo asimbuye kuri uyu mwanya Mitali Protais.
Muri Gashyantare 2011 nibwo Minisitiri Joseph Habineza yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite asimburwa na Mitali Protais wacyuye igihe muri Guverinoma yasimbuwe. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwa Minisitiri Joseph Habineza, yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria.
Muri Kamena 2014, Joseph Habineza yongerewe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana ndetse kuwa 18 Kamena 2014 akaba yari yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Mu gihe yamaze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri Joseph Habineza yakundwaga cyane n’urubyiruko ndetse akaba yarakoraga iyo bwabaga Minisiteri yari ayoboye igatera inkunga ibikorwa by’Umuco n’Imyidagaduro.
Aramaze Ahubwo iyo Prezida aza kumuhitamo Premier ministre niho mbari kuba bwiza kurushaho