ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 009/PS.IMB/2016

KWAMAGANA POLITIKE MBI Y’UBUHINZI YA LETA YA KIGALI IYOBOWE NA FPR INKOTANYI IMWE MU BITERA INZARA MU RWANDA .

Rishingiye ku byemezo bitandukanye bya Leta ya Kigali byo kwambura abaturage ibishanga bikaviramo  gusonza bikabije;

Rigarutse ku  cyemezo cyo kubuza abaturage guhinga ibihingwa ngandurarugo bibafasha mu bihe bikomeye , kuvuga mu ruhame ku bayobozi ko nta nzara ihari kandi inzara inuma;

Rimaze kubona ko mu Rwanda nta politike ihamye y’ubuhinzi ihari no gucunga umusaruro cyane cyane w’ ibirayi n’ibindi;

Ishyaka PS Imberakuri, riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’U Rwanda ,abarwanashyaka ba PS Imberakuri by’umwihariko  ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri, riramaganira kure  icyo cyemezo cyo  gushinyagurira rubanda ishonje bikageraho  bahungira mu bihugu by’abaturanyi ngo barebe ko bwaca kabiri, twababajwe bikomeye no kumva Minisitiri w’ubuhinzi abihakana ku mu kiganiro mbwirwaruhame, aho kwiyambaza abaterankunga ngo babafashe kwita ku babaye!

Ishyaka PS Imberakuri ,risanga ari ugusonga no gushinyagurira abashonje muri rusange.

Ingingo ya kabiri:

Ishyaka PS Imberakuri, riranenga amabwiriza yashyizweho yo kubuza umuturage kugurisha uwo ashaka ahubwo agategekwa kugurisha mu mashyirahamwe, yashyizweho na leta ari umugambi wo kubuza rubanda ubwisanzure mu guhahirana, gihamya nta gihe ikiro cy’ibirayi cyigeze gihenda nk’ubu;Aha twagaruka ko muntu ufatwa yabijyanye cg abihaye undi ahanwa bikomeye nk’aho yakoze icyaha cy’indenga kamere,rirasaba ko ibyo byavaho

umuntu akagurisha uwo ashatse k’ubwimvikane aho kuba ari leta ibyivangamo kandi ibiciro byakagombye gutandukana ku kiro bitewe n’aho aherereye.

Ingingo ya gatatu:

Ishyaka PS Imberakuri ,risanga ibyemezo nk’ibyo biteza ibibazo,  bikanakurura inzara ya hato na hoto n’ibindi bibazo byakwirindwa;bigomba  guhagarikwa.Ibyo bishanga bigasubizwa rubanda  hagashyirwamo ibihingwa ngandurarugo,urugero:Ibijumba,ibishyimbo,imboga n’imbuto,amateke n’ibindi aho kugaragara mu miturirwa ariko rubanda bicira isazi mu jisho.

Ishyaka PS Imberakuri, rirasaba leta ,kwisubiraho mu maguru mashya  inzira zikigendwa ku byemezo bidakenewe  ,bishyira rubanda mu kaga kandi ibi tuvuga si ukwanga igihugu nk’uko bamwe babivuga ntawe ukunda igihugu kurusha undi kandi tugomba gusangira ibyiza by’igihugu tudacurana.

Urukundo,ubutabera n’umurimo

Bikorewe I Kigali,kuwa 14 Nyakanga 2016.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka akaba n’umuvugizi wa PS Imberakuri

Sylver Mwizerwa (Sé)