Kuki leta y’ u Rwanda itarega Amerika guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi?
Amerika ikomeje gukoresha imvugo ya “Jenoside Nyarwanda” kandi Loni yaremeje ” Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Kuki CNLG itarega igihugu cya Amerika guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ? Ubwo bushobozi yaba itabufite ?
Tuvuge se ko igihugu cya Amerika kiyobewe ibyabaye mu Rwanda kandi n’abari bagihagarariye barabyiboneye ndetse bakanafasha abatutsi bacye guhunga ubwo bwicanyi ?
Kuki Amerika nk’ igihugu n’ abagize leta yayo bemerewe uko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ,igihugu cyacu kigakomeza kuyibanira no kuyita incuti no kuyipfukamira ntigihambirize ambasaderi wayo, ntikiyijyane munkiko cyangwa ngo kigaye abayobozi bayo -nkuko Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabikoze akabikururirwa amatwi ubuyobozi bw’ igihugu cyacu – cyangwa ngo kibamagane kuri twitter n’ izindi mbuga nkoranyambaga?
Haba se hari ibihugu cyangwa abantu abemerewe gukoresha imvugo ya Jenoside Nyarwanda n’ abatabyemerewe ?
Leta y’ u Rwanda yari ikwiye kubidusobanurira neza tukabimenya!
Kwihesha agaciro bitangirira he bikarangirira he?
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/kuki-leta-y-u-rwanda-itarega-amerika-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONOPINIONAmerika ikomeje gukoresha imvugo ya 'Jenoside Nyarwanda' kandi Loni yaremeje ' Jenoside yakorewe Abatutsi'. Kuki CNLG itarega igihugu cya Amerika guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ? Ubwo bushobozi yaba itabufite ? Tuvuge se ko igihugu cya Amerika kiyobewe ibyabaye mu Rwanda kandi n'abari bagihagarariye barabyiboneye ndetse bakanafasha abatutsi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS