“Kubaho nta ntambara ntibisobanura ko abantu babayeho mu mahoro” –Dr Habyarimana J. B
Ibi ni ibyagaragajwe na Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nzeri 2014 aho yagaragaje ko kuba abaturage baba babayeho nta ntambara barimo byonyine bitaba bivuga ko bafite amahoro ahubwo amahoro agaragazwa n’uburyo umuntu abayeho mu buzima bwe bwa buri munsi, ibi bikaba bibaye mu gihe twitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi uzaba kuwa 21 Nzeri 2014.
Aha Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanaga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yibukije ko buri wese akeneye amahoro, kugirango abantu babashe kuyageraho, buri wese akaba agommba kumenya kuyatanga, kuyaharanira no kuyabungabunga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari “ Uburenganzira bwa buri muntu wese ku mahoro”. Dr Habyarimana yasobanuye ko kuba umuntu afite amahoro bisaba ibintu byinshi bijyanye n’imibereho y’ubuzima bwe bwa buri munsi nko kubona ibimutunga byiza kandi bikwiye, uburenganzira agira muri sosiyete n’ibindi, aha bigatandukana n’ibyo bamwe bashobora kwibeshya ko abaturage b’igihugu runaka igihe kitari mu ntamabara bihita bisobanura ko bafite amahoro.
Itariki ya 21 Nzeri, ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo abatuye isi bafate umwanya wo gutekereza ku bikorwa byo kubaka amahoro aho batuye, kandi n’abari mu ntambara bagire umwanya wo guhagarika imirwano, kugirango bashobore gutekereza ku mahoro.
Kuri uyu munsi, mu busitani bw’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda hazaterwa igiti nk’ikimenyetso cy’amahoro, ibi bikazakurikirwa n’urugendo ruzakomereza kuri petit stade ahazabera ibirori bitandukanye birimo no guhemba abatsinze amarushanwa ku bihangano bitandukanye bigamije kwimakaza amahoro.