Gasana Rurayi

Umuyobozi wa Polisi Y’urwanda Komiseri Emmanuel Gasana Rurayi ati FDLR n’ibigarasha nibatera u Rwanda ingabo z’urwanda zizabavugta, ndetse zizakoresha ikibatsi kimwe gusa. Nkuko bisanzwe bamwe mu bayobozi b’urwanda bazwiho umwirato nogukoresha amagambo atera ubwoba. Ndetse akaba ariwo murongo abayobozi nizindi nkomamashyi zigenderaho watangijwe na nyakubahwa Paul Kagame.

Ese Komiseri Gasana ni muntu ki?

Komiseri Gasana Rurayi yahoze ari umusilikare mu ngabo za FPR ndetse akazi ke yagakoreye ahanini mw’iperereza aho yarazwiho kuba guide, ibyo bikaba ari ubutasi nokumenya aho umwanzi aherereye, ibyo yabitojwe kuko bitewe nuko akomoka mu bwoko bwa bahutu byaramworoheraga gucumbika ndetse no kunyura kuri za bariyeri ntankomyi.

Gasana Rurayi guide yakoreye ahanini muri za Ruhengeri, Butaro, Kirambo, Nkumba, Kagogo, muri utwo turere akaba yararanzwe nogutanga amabwiriza yogutsemba abaturage bari bahatuye, mu rwego rwokubahiriza amabwiriza yahabwaga nuwari uyoboye ingabo ariwe perezida wa none Paul Kagame.

Yakomereje muri Kinigi aho naho yahasize imiborogo, akaba azwi cyane kuruhare rwe rwiyicwa ryabaturage baguye I nyamagumba aho yafashe imirambo yabaturage akabuzuza mu mihanda.

Bamwe mu baguye aho Gasana nabagenzi bakoreye ibitero

Nyuma y’intambara Komiseri Gasana yashinzwe gukulikira impunzi aho zahungiye I kibeho maze atanga namabwiriza yokuzimara, ubundi agororerwa kuba umuyobozi wiperereza muri ako karere.

Muri ako karere yarashinzwe iperereza muma batayo atatu arinabwo yafunguye irimbi muri nyungwe aho bafungiraga impunzi z’abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’abahutu akabatwika akoresheje mazutu, raporo yoherezwaga kwa Kagame inyuze kwa Karenzi Karake wari ukuriye ishami ry’iperereza rya DMI icyo gihe.

Aya marorerwa yose yakozwe hagati ya 1994-1996 arinabwo yakomeje iya Congo akomeza akazi ko kwica impunzi mu buhingiro, yagarutse mu Rwanda agororerwa imyanya ikomeye kugeza naho agiriwe icyizere cyo kuyobora polisi kubera ubumenyi afite bwo kumena amaraso yinzirakarengane.

 

Gacurabwenge I kigali

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGasana Rurayi Umuyobozi wa Polisi Y’urwanda Komiseri Emmanuel Gasana Rurayi ati FDLR n’ibigarasha nibatera u Rwanda ingabo z’urwanda zizabavugta, ndetse zizakoresha ikibatsi kimwe gusa. Nkuko bisanzwe bamwe mu bayobozi b’urwanda bazwiho umwirato nogukoresha amagambo atera ubwoba. Ndetse akaba ariwo murongo abayobozi nizindi nkomamashyi zigenderaho watangijwe na nyakubahwa Paul Kagame. Ese Komiseri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE