Koffi Olomide, umwe mu nkingi za mwamba muri muzika ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yurijwe indege n’ubuyobozi bwa Kenya asubizwa mu gihugu cye nyuma yo kubonwa akubita umwe mu bagize itsinda rimubyinira muri icyo gihugu.

Uyu muririmbyi ufite indirimbo ya ‘Selfie’, iharawe na benshi muri iki gihe, ku mugoroba wo ku wa gatanu, yagaragaye mu mashusho(Video) yafatiwe ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ariho ateragura imigeri umugore umwe mu bamubyinira.

Ibyo byakurikiwe no guhita atabwa muri yombi na polisi ya Kenya, ubwo yari ukubutse mu kiganiro yakoreye kuri Televiziyo ya Citizen, nyuma y’ubutumwa bumunenga kubera iriya videwo bwariho bukwirakwiza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya.

Koffi Olomide yatawe muri yombi hamwe n’itsinda ry’abagore batatu bamubyinira.

Ababyinnyi bari hamwe na Kofi mbere yo guhambirizwa basubizwa basubizwa muri Kongo
Ababyinnyi bari hamwe na Kofi mbere yo guhambirizwa basubizwa basubizwa muri Kongo

Ikinyamakuru The nation cyandikirwa muri Kenya, kiravuga ko ku i saa tanu n’iminota 30 zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2016, ari bwo Koffi Olomide yurijwe indege ya Kenya Airways agasubizwa mu gihugu cye ngo aryozwe icyaha acyekwaho.

Cyakora Prof George Wajackoyah, umwunganizi mu by’amategeko w’uyu muhanzi, yatangaje ko umukiriya we n’ababyinnyi be, bafashwe “Nk’inyamaswa” aho ngo basubijwe muri Kongo shishi itabona batanahawe pasiporo zabo.

Prof Wajackoyah avuga kandi ko umukiliya we[Koffi Olominde] yabambwe ku musaraba n’imbuga nkoranyambaga n’abanyepolitiki aho ngo bakomeje kumugerekaho ibyaha akaba atiyumvisha uburyo yahise ahambirizwa hadategerejwe ko ajyanwa mu nkiko za Kenya ku wa mbere.

Ababyinnyi bari hamwe na Koffi mbere yo guhambirizwa basubizwa muri Kongo(Ifoto/NMG)

Polisi ya Kenya yasobanuye ko impamvu nyamukuru Koffi yabanje gutabwa muri yombi, ari uko yateje akaduruvayo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kenyatta byakurikiwe no gufungirwa ijoro ryose kuri sitasiyo ya polisi iri kuri icyo kibuga.

Mugitongo cyo kuri uyu wa Gatandatu mbere yo gusubizwa muri Kongo, Koffi Olomide yabanje gufatwa ibikumwe abona kurizwa indege.

Amwe mu mateka ya Koffi Olomide

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Antoine Christophe Agbepa Mumba, yavutse kuwa 13 Nyakanga 1956, avukira i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yize icyiciro cya Kabiri cya kaminuza i Bordeau mu Bufaransa aho yakurikiranye ibijyanye n’Ubukungu, bivugwa kandi ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mibare yakuye mu Bufaransa.

Koffi Olomide yatangiye kwinjira muri muzika ahagana mu 1970 aho yatangiriye mu itsinda rya Nyakwigendera Papa Wemba ryitwaga ‘Viva la musica’

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Koffi-Olomide-Guilty-of-Assault-and-Battery.jpg?fit=500%2C464&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Koffi-Olomide-Guilty-of-Assault-and-Battery.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS Koffi Olomide, umwe mu nkingi za mwamba muri muzika ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yurijwe indege n’ubuyobozi bwa Kenya asubizwa mu gihugu cye nyuma yo kubonwa akubita umwe mu bagize itsinda rimubyinira muri icyo gihugu. Uyu muririmbyi ufite indirimbo ya ‘Selfie’, iharawe na benshi muri iki gihe, ku mugoroba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE