Kizito n’abo baregwa hamwe bavuze ko batarahabwa dosiye y’ibirego byabo
Kizito Mihigo ubanza, Ntamuhanga, Dukuzumuremyi na Niyibizi mu rukiko (Ifoto/Niyigena F)
Urukiko rukuru rwa Kigali rwimuriye mu Kwakira 2014, urubanza ruregwamo umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi 3.
Umucamanza yavuze ko yafashe uyu mwanzuro ashingiye ku kuba abaregwa bose bamubwiye ko batashyikirijwe dosiye y’ibirego byabo.
Kizito yabwiye urukiko ko yahawe igice cya kabiri cya dosiye ye habura amasaha 15 ngo azanwe mu rukiko [hari saa kumi n’imwe z’ijoro].
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Budengeri Boniface hamwe na Nkusi Faustin bwavuze ko icyo cyemezo gikwiye kuko ari uburenganzira bw’abaregwa guhabwa no kwiga dosiye y’ibirego byabo.
Umuhanzi Kizito Mihigo w’imyaka 33, Umunyamakuru wa Radio Amazing Grace Ntamuhanga Cassien w’imyaka 32, uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda Dukuzumuremyi Jean Paul w’imyaka 30 hamwe na Niyibizi Agnes w’imyaka 28 batawe muri yombi muri Mata 2014.
Ubushinjacyaha bubakekaho iterabwoba, gushaka kwica umukuru w’igihugu, guhirika ubutegetsi buriho, gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi ya FDLR na RNC n’ibindi.
Uko ibintu byari byifashe mu rukiko
Bagejejwe ku rukiko mu buryo no mu bihe bitandukanye.
Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul bagejejwe ku rukiko ahagana saa mbiri n’iminota 10. Baje mu modoka ya rusange isa na Daihatsu aho bari kumwe n’abandi bafungwa nabo baje kuburana baturutse muri Gereza ya Kimiroko.
Kizito Mihigo n’uyu mukobwa ufite umwana 1, Niyibizi Agnes bahagejejwe ahagana saa mbiri na 50. Baje bicaye mu modoka imbere irinzwe n’abacungangereza ariko inaherekejwe n’indi modoka ya Polisi
Ni urubanza rutangiriye mu rukiko rukuru rwa Kigali nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuya 28/4/2014 rwari rwabakatiye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30; bivugwa ko bazanywe mu rukiko hashinze amezi 5 n’iminsi mike.
Kizito Mihigo yunganirwa n’abanyamategeko babiri aribo: Me Felix Musore Segabire na Me John Bigarama.
Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bo ntabwo bafite ababunganira.
Ntamuhanga yavuze ko yasabye urugaga rw’abavoka ngo bamuhe umwunganizi w’ubuntu kuko atishoboye icyakora akaba ataramuhawe kuko atujije ibisabwa.
Niyibizi Agnes wigaga mu mwaka wa kane kuri ULK yunganirwa na Me Rususuruka Adrien.
Ubwitabire bw’abantu mu iburanisha
Ntabwo urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’imbaga yaruzagamo ubwo rwari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu kwezi kwa kane.
Gusa n’abarujemo biganjemo abanyamakuru b’imbere n’inyuma y’igihugu, ntabwo bashoboraga gukurikirana neza amagambo y’ababuranyi bombi kuko hatakoreshwaga ibyuma birangurura amajwi kandi icyumba cy’iburanisha ari kinini kandi batanavuga cyane.
Inteko y’iburanisha igizwe n’abacamanza batatu b’abagore bayobowe na Juru Rugema Cecile n’umwanditsi wa kane w’umugabo.
Izuba rirashe