Kirehe: ku ishuri rya Kiyanzi abana 17 bigira ku ntebe imwe
*Ukuyemo intebe 27 abarimu bakoresha usanga ahubwo abana 20 bakoresha intebe imwe
*Ababwiriza y’uburezi agena nibura abana 40 mu ishuri, hano hari iryigamo abana 92
Ku rwunge rw’amashuri amashuri y’incuke, abanza n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rwa Kiyanzi, mu murenge wa Nyamugari hari ikibazo cy’ubucucike bukabije mu byumba by’amashuri n’intebe nkeya, ku buryo abana 2 769 bigira ku ntebe 165 gusa.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cya G.S. Kiyanzi mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafite intebe 165, bigaragaza ko abana byibura 17 bigira ku ntebe imwe, nabwo kandi ni intebe zoze abanyeshuri baba bazigiyeho, kuko iyo uzengurutse mu byumba by’amashuri 27 bihari usanga byibura buri mwarimu afite intebe ye yicaraho, ndetse mu byumba bimwe na bimwe umwarimu afata n’iyo aterekaho ibitabo bye.
Mu ntebe 165 ukuyemo byibura 27 abarimu nabo bakoresha, hasigara 138.
Uburemere bw’ubu bucucike bugaragara cyane cyane mu myaka yo hasi mu mashuri abanza, nko mu mwaka wa mbere wigwamo n’abanyeshuri 521 ufite ibyumba bitatu n’intebe 44 muri ibyo byumba.
Ni ukuvuga ko byibura abana hafi 12 bigira ku ntebe imwe.
Umusaza Ngirimana Alexandre ufite ishuri ry’abana 185 mu mwaka wa mbere ‘B’, 93 biga igitondo abandi 92 bakiga ikigoroba.Mu ishuri rye harimo intebe 15 gusa.
Yabwiye Umuseke ko “Iyo baje bose, bamwe biga bahagaze. Bicara ku ntebe ari abana barenga batandatu, ni ikibazo natwe cyaraturenze.”
Ngirimana avuga ko nubwo Leta isaba ireme ry’uburezi kwita kuri aba bana bose ukamenya urwego rw’imyigire bariho bigoye.
Ati “Aba bana bangana gutya kubitaho biba ari ikibazo kinini, kugira ngo umuntu abazamurire rimwe ni ikibazo gikomeye cyane.”
Kubera ubwinshi bw’abana mu ishuri, iyo bamwe basibye nibwo abandi bapfa kubona ubuhumekero.
Ubwo twasuraga iri shuri rya Ngirimana, yatubwiye ko abana 27 basibye amasomo ya mugitondo n’ay’ikigoroba ubateranyije, kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, gusigara ku rugo n’ibindi…
Amabwiriza y’uburezi mu Rwanda, agena nibura abana 40 muri buri shuri kugira ngo bibafashe gukurikira amasomo neza, ariko na mwarimu abone uko abitaho bose.
Hakizamungu Jean Francois, umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri avuga ko iki kibazo cy’ubucucike bagitanzeho raporo ku murenge, ndetse n’Akarere.
Ku rundi ruhande ariko, ngo ikibazo k’intebe cyo batangiye kugifatanya n’ababyeyi kugira ngo bishakire igisubizo.
Ati “Ababyeyi biyemeje gushaka intebe, biyemeje ko nibura buri mwana bazamutangira amafaranga 500 Frw.”
Ibi ababyeyi biyemeje bigezweho haboneka byibura amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi 200 (1 256 000 Frw), ashobora kugura intebe hafi 42, intebe imwe yagenewe kwicarwaho n’abanyeshuri (pupitre) hano igura nibura ibihumbi 30 Frw nk’uko umuyobozi w’ikigo yabitubwiye.
Hakizamungu akavuga ko ubu bari gukusanya ariya mafaranga magana atanu ku mwana ababyeyi biyemeje, gusa ubu ngo ntabwo araboneka menshi.
Ati “Ni ugufatanya kugira ngo turebe ko twakoresha intebe byibura n’iyo zaba nkeya, tuganira twateganyaga ko twakoresha byibura intebe z’icyumba.”
Amakuru aturuka mu Karere ka Kirehe aravuga ko ibigo nk’iki cya GS Kiyanzi bifite ubucucike mu byumba by’amashuri bishobora kubakirwa ibyumba bishya mu mwaka utaha.
Gusa, ubwo itsinda rya Minisiteri y’uburezi riri kuzenguruka ibigo bitandukanye byo muri Kirehe rireba uko ireme ry’uburezi rihagaze mu bigo, rikaba ryanasanze muri iki kigo cya GS Kiyanzi kegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania ikibazo cy’abana batangira ishuri ari benshi ariko ugasanga mu myaka yo hejuru baragabanutse cyane.
Imibare iragaragaza ko mu gihe nko mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza hari abana 521, muwa kabiri hari 497, muwa gatanu 316, na 224 mu mwaka wa gatandatu. Abo bandi bagiye basigara bose imiryango yabo ntiyimutse, hari abataye ishuri.
Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW