Ku manywa yo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2014 muri Quartier Matheus amaduka yafashwe n’inkogi arakongoka.

Nyuma y’iminota 30 iyi nzu itangiye gushya, Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryari rihagejeje n’ikimodoka cyo kuzimya.

Umunyamakuru wa IGIHE wageze bwa mbere ahari iyi nkongi, yatangaje ko mu gihe bamwe barwanaga no gusohora ibicuruzwa byabo hari abasahuraga biruka.

Kugeza ubu haracyasha ariko ubutabazi burakomeje.

Imodoka ya mbere yazimyaga ntiyabashije kurangiza akazi, hahise hagera izindi modoka ebyiri zizimya umuriro nk’uko Umunyamakuru uhari abitangaza.

Abacuruzi batabashije kurokora ibyabo bicaye hafi aho barira.

Iyi nkongi y’umuriro ije ikurikira ishya rya gereza yaRubavu kuwa Mbere w’iki Cyumweru, hagwamo imfungwa eshanu, hakomereka n’abandi benshi.

Turacyakurikirana iyi nkuru

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKu manywa yo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2014 muri Quartier Matheus amaduka yafashwe n’inkogi arakongoka. Nyuma y’iminota 30 iyi nzu itangiye gushya, Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryari rihagejeje n’ikimodoka cyo kuzimya. Umunyamakuru wa IGIHE wageze bwa mbere ahari iyi nkongi, yatangaje ko mu gihe bamwe barwanaga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE