Brig. Gen Frank Rusagara wahawe ikiruhuko cy’izabukuru umwaka ushize mu ngabo z’u Rwanda RDF, yatawe muri yombi nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yamaze kubyemeza. Knadi akaba yari yarabigarije m’urwandiko rufunguye yasohoreye mukinyamakuru inyenyerinews mu minsi ishize.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen.Nzabamwita ntiyatangaje impamvu z’iri tabwa muri yombi rya Brig .Gen Frank Rusagara, gusa yavuze ko iperereza rikiri kumukorwaho.

Mbere y’uko ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, Brig .Gen Frank Rusagara yari arangije ubutumwa bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine nk’uhagarariye ingabo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Brigadier Geneneral Frank Rusagara na Gen Maj Sam Kaka ubwo baheruka bari mu rukiko bazira ibindi binyoma.

Amakuru ataremezwa n’urwego urwo arirwo rwose aravuga ko yaba yazize kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse akaba yaranagaragaje ukutumva ibintu kimwe na guverinoma.

Aya makuru kandi avuga ko yaba yarihanangirijwe n’abandi basirikare bakuru kuri iyo myitwarire.

Uyu musirikare mukuru kandi akaba yarakoze nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo ndetse aba n’umuyobozi w’ishuli rya gisirikare rya Nyakinama.

Gen Rusagara azaregwa ibyaha bikurikira, ibi turabikesha abakunzi bikinyamakuru inyenyerinews batwandikiye badusobanurira ibyaha azaregwa.

1. Gutuka umukuru wigihugu

2. Kugaya ubuyobozi bwa leta iyoboye u rwanda muriki’gihe

3. Kuvugana nabanzi bigihugu

4. Kugambanira igihugu

5. Kuyobya umutungo w’igihugu igihe yarakiri umuyobozi

6. Gusuzugura abayobozi bigihugu

7. Gusebya ubutegetsi

8. Umugorewe kuva indimwe na Dr David Himbara