Kigali: Hoteli yafashwe n’inkongi
Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2015, Luxury Hotel iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi yangije bimwe mu bikoresho.
Polisi yatangaje ko iyi nkongi ya mbere ivuzwe mu mwaka wa 2015 yakomotse ku nsinga z’amashanyarazi zagaburiraga icyuma gishyushya amazi (Water Heater) kiba hejuru y’igisenge umuriro ukaba waturutse munsi y’aho iki cyuma gifungiye.
Supt mbabazi yagize ati “Hahiye igice cyo hejuru, hahiye igisenge rwose… Ariko harimo umuriro ukaze hejuru kubera imbaho zigikoze, n’ibindi bikoresho bya Plastique biri nkuta zo hejuru na Water Heater umenya ubwayo mu nda irimo ibintu byakongeza umuriro, amatapi n’ibindi; ni byo byazamuye umuriro birashyuha.”
Yakomeje agita ati “Kurokora, abarokora barokoyemo ibintu byinshi mu bikoresho byose bari bafitemo hasi no muri niveau ya mbere kuko ahatangiye gushya ni kuri plafond, mu cyumba cy’uyuganiriro.”
Yanagaragaje kandi ko mu bikoresho by’iyi hoteli harimo ibyarokowe, ibyinshi bikaba byagiye byangirika babitabara. Bivugwa ko inkongi yatangiye hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa, polisi ihita ihagoboka kuko abakozi b’iyi hoteli bayiyambaje rugikubita.
Ikindi Polisi isaba ni ugutangira amakuru ku gihe kugira ngo ahagaragara impanuka iyo ari yo yose hatabarwe itarafata indi ntera.