Abantu bagera kuri 69 biravugwa ko barozwe ku cyumweru, ubwo bari, mu bukwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ubu bamwe bakaba barwariye I Mageragere na ndetse undi akaba arwariye mu bitaro bya Muhima.

Umwe mu baturage bo mu kagali ka Kankuba umudugudu wa Kamatamu utashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko nta gihamya kiraboneka, gusa ngo birakekwa ko intandaro y’ubu burwayi yaba ari uburozi banyweye mu mutobe, ubwo bari kwa Izikuriza Thomas wari watuwe inzoga nyuma yo gushyingirwa.

Umuvandimwe ba Izikuriza Thomas wari wakiriye aba bashyitsi ubu nawe urwaje umugore, yatubwiye ko nanubu hari benshi bagifatwa. Yagize ati: “nta gihamya, harimo abagifatwa nanjye mfite umwana umeze nabi. Yafashwe umutwe umurya, ahinda umuriro, yituma ibyoroshye, ariko biracyekwa ko umutobe banyoye ku cyumweru wari warozwe. Umugeni na we ararwaye, kereka umugabo wenyine utaranyoye kuri uyu mutobe niwe umeze neza. Abantu bagera nko kuri 60-50 bameze nabi, gusa nta wapfuye, ariko bameze nabi pe! Bavuze ngo hari uwapfuye nta gitangaza cyaba kirimo”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kankuba Dufitumukiza Serapie yatubwiye ko uyu mutobe bawunyoye ku cyumweru, ndetse ngo n’uwawuzanye yemera ko batabanje kuwuteka, ku buryo ngo bishoboka ko atari uburozi, ahubwo bikaba umwanda usanzwe.

JPEG - 37.7 kb
Kugeza ubu umutobe bajyanye mu isuzumiro ibisubizo bitaraboneka ngo hamenyekane niba harimo uburozi

Yagize ati: “Kugeza ubu koko umutobe barawunyoye ku cyumweru, ni abantu bari baje gusura abageni, tuza kumenya ko bagize ikibazo cyio kurwara mu nda no kugira umuriro, twihutira kubajyana kwa muganga. Kugeza ubu rero uwo mutobe kubera ko twabonaga ari ikibazo cyagize ingaruka kuri abo bantu benshi, wagiye gupimwa muri laboratoire ya polisi mu Kiyovu. Kugeza ubu rero abantu bari bagiye kwa muganga bari gufata imiti, ku buryo turi kubakurikirana, uwa nyuma uri mu bitaro ku Muhima, na we kugeza ubu ubuzima bwe burimo buragenda neza.”

Uyu muyobozi kandi yatubwiye ko kuva banywa uwo mutobe, abantu 69 ari bo bagaragaje ibibazo bitandukanye bagahita bajyanwa kwa muganga n’ubu bakaba bakitabwaho.

Yavuze ko uwengesheje uyu mutobe kimwe n’uwawuzanye bakibazwa na polisi ngo hamenyekane impamvu y’ubu burwayi, ariko ngo uwenze uyu mutobe yemera ko atigeze awuteka, ku buryo bishoboka ko izi zaba ingaruka zishingiye ku isuku nke y’uyu mutobe.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Mbabazi Modeste yatubwiye ko kugeza ubu umutobe bajyanye mu isuzumiro ibisubizo bitaraboneka ngo hamenyekane niba harimo uburozi cyangwa se ikindi cyatumye bariya bantu barwara.

Yagize ati:”ikindi nakubwira ni uko abo bose barwaye basubiye mu ngo zabo. ikigaragara ni uko uwenze uwo mutobe ari umwe mu barwaye, nawe yawunyoye, n’ uwawengesheje nyir’ urugo wanawutanze ukanyobwa na we ni uko byamugendekeye, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane ninde wakoze ibyo.”

Rabbi Malo Umucunguzi – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbantu bagera kuri 69 biravugwa ko barozwe ku cyumweru, ubwo bari, mu bukwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ubu bamwe bakaba barwariye I Mageragere na ndetse undi akaba arwariye mu bitaro bya Muhima. Umwe mu baturage bo mu kagali ka Kankuba umudugudu wa Kamatamu utashatse ko amazina...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE