Gatabazi Teresphore nyuma yo kwiyahura mu modoka ikamyo ikamugonga

Mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye Akarere ka Kicukiro, ahagana saa ine n’igice (10:30) za mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2014, Gatabazi Theresphore w’imyaka 60 yicishije inyundo umugore we Kanjongo Consolee, arangije yiroha mu muhanda ngo imodoka imugonge, imuca akaguru gusa ntiyapfa.

Nk’uko UMURYANGO.RW wabitangarijwe na Supt.Modeste Mbabazi Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, impamvu yo kwica no gushaka kwiyahura kwa Gatabazi, ngo ni amakimbirane yo mu rugo, ashingiye ku mitungo yinjizwaga n’akabari bari batunze.

JPEG - 219.3 ko
Inyundo yicishijwe Kanjongo ya nshya/Ifoto : Umuseke

Gatabazi w’imyaka 60) na Kanjongo w’imyaka 46, bari basanzwe babana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batashakanye mu buryo bwemewe n’Amategeko, baza gushinga akabari, kakorwagamo n’umugore (Kanjongo).

Nyuma ngo ibyo ako kabari kinjizaga, umugabo yarabisesaguraga, bigateza intonganya mu rugo, ndetse rimwe na rimwe ubuyobozi bw’umudugudu bugatabara bukabunga.

Ibyo ngo byaje kubaho kenshi, maze umugore afata icyemezo cyo guhunga umugabo,arigendera ariko ibikoresho byose byo mu kabari abisigira umugabo (Gatabazi).

Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri, Gatabazi yahamagaye Kanjongo ngo aze afate ibikoresho bye, aje ahita amukubita inyundo mu mutwe inshuro nyinshi ahita apfa, uyu mugabo akaba yari yarabyiteguye mbere kuko yari yaraguze inyundo nshya.

Nyuma yo gukora ayo mabi, Gatabazi yahise agenda yiroha mu muhanda imbere y’ikamyo, iramugonga, ariko ntiyahita apfa, ahubwo akomereka bikomeye mu mutwe, ndetse n’igufa ry’akaguru riracika.

JPEG - 154.8 ko
Umurambo wa Kanjongo Consolee

Gatabazi yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, n’aho umurambo wa Kanjongo uhita ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Gatabazi na Kanjongo bari babanye imyaka 13 nk’umugabo n’umugore, bakaba bari barabyaranye umwana umwe ufite imyaka 8.

Mu gihe Gatabazi Theresphore yavurwa agakira, azahita ashyikirizwa ubushinjacyaha bumukurikirane ku cyaha cy’ubwicanyi, gishobora kumuhanisha igifungo cya burundu kiramutse kimuhamye nk’uko biteganywa n’ingingo y’140 y’igitabo cy’amategeko ahana

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGatabazi Teresphore nyuma yo kwiyahura mu modoka ikamyo ikamugonga Mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye Akarere ka Kicukiro, ahagana saa ine n’igice (10:30) za mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2014, Gatabazi Theresphore w’imyaka 60 yicishije inyundo umugore we Kanjongo Consolee, arangije yiroha mu muhanda ngo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE