Kicukiro: Impanuka y’imodoka ya Royal ihitanye umuntu umwe
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama impanuka y’imodoka ebyiri z’ikigo cya Royal zagonganye umuntu umwe ahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabereye muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro.
Umwe mu bageze muri gare ya Nyanza iyi mpanuka ikimara kuba yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yaturutse ku gutanguranwa kw’abashoferi umwe ashaka gusohoka mbere mbere y’uko undi yinjira muri gare bituma bagongana.
Imodoka zagonganye ni iyari ivuye Kicukiro-Centre yinjira n’iyarimo igerageza gusohoka muri gare.
Umusore wapfuye abamubonye bemeza ko yari mu kigero cy’imyaka 25, yari avuye guhaha mu isoko rya Kicukiro, akaba yagonzwe aribwo agisohoka mu modoka atashye mu bice bya Karembure.
Ababonye iyi mpanuka baravuga ko hari n’abandi bantu bakomeretse, ndetse n’umugore utwite inda nkuru bigaragara ko yahungabanye bikomeye.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’uko Police y’Igihugu n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano w’abantu zifatiye umwanzuro wo kuzamura ibihano by’abafatirwa mu makosa batwaye imodoka.
Mwihanganire amafoto atagaragara neza yafashwe n’umugenzi