Bwa mbere mu mateka yo mu gihugu cya Kenya, ihene yajyanywe mu Rukiko mu rubanza rwaregwagamo umugabo wayifashe ku ngufu, akaba yarahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Nk’uko byatangajwe na KTN (Televiziyo yo muri Kenya), ngo iyo hene ntibayizanye kugirango itange ubuhamya bw’ibyo yakorewe n’uwo mugabo, ahubwo bashakaga ko igaragara nka gihamya ku kirego uwo mugabo yaregwaga cyo kuyisambanya.

Nyuma yo kwemera ibyo yaregwaga ndetse akanabisabira imbabazi, yasabye urukiko ko bakwiye kumureka agataha kuko ngo umugore we ubana n’ubumuga, ari we wamutungaga kuburyo ngo bamufunze nta kundi yabaho, gusa urukiko rwahise rumukatira igifungo cy’imyaka 10.

Ihene mu Rukiko ikaba yari yiturije itegereje imyanzuro y’Urukiko, gusa ibi ngo bikaba ari ubwa mbere bibaye mu Rukiko rwo muri Kenya aho itungo rizanwa mu rubanza.

Source: Umuryango