Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burashinja ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu gihugu, WASAC, gutinza imirimo yo kugeza amazi mu mirenge ya Murundi na Mwiri mu gihe ngo hashize umwaka urenga Akarere karishyuye iyo mirimo. Ubuyobozi bwa WASAC bwo buravuga ko bari batarabona imashini isunika amazi ariko bagatanga ikizere ko mu ntangiriro z’umwaka utaha abaturage bazaba babonye amazi meza.

Hashize hafi imyaka itanu ubu tuzu twamazi twubatswe ariko ntamazi ababarizwa

Abaturage bo mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi babwiye Umuseke ko hashize imyaka itanu impombo z’amazi zinyura imbere y’amazu yabo ariko nta mazi bari bahabwa.

Abaturage batuye mu mirenge ya Mwiri na Murundi bavuga ko bavoma ahantu kure kandi n’amazi bavoma atari meza.

Iyo ugeze ku ga ‘Centre’ ka Karambi mu murenge wa Murundi uhasanga amajerikani menshi ku murongo, ni abasore baba bagurisha amazi aho ijerikani y’amazi bayigurisha amafaranga ijana.

Aba basore babwiye Umuseke ko aya mazi bayavoma ahitwa Gisagara ku ivomo riri nko kuri 5Km kuhavoma naho ngo hakaba ah’ibigango kubera inkomati iba ihari. Bityo ab’intege nke bakarinda kuyagura cyangwa kuyavoma igicuku kinishye iyo abaye ari kuza.

Umwe muri aba basore uvuga ko yitwa Didier avuga ko aho ku ivomo haba hari inkomati ikomeye havoma ufite imbaraga kuko amazi aba ari na macye cyane.

Abatuye aha i Karambi babwiye Umuseke ko imyaka ibaye itanu bubakiwe utuzu tw’amazi ndetse n’impombo z’amazi ziri mu butaka ariko kugeza ubu nta mazi barabona. Ngo amazi yagarukiye ahitwa i Ryamanyoni.

Cansilde Mukabunani utuye aha ati “Hansize imyaka itanu ubu twategereje amazi twarahebye barayazanye agarukira i Ryamanyoni ubu twarashobewe”.

Mu masaha ya nimugoroba usanga hari abasore barimo gucuruza amazi mu ga centre ka Karambi

John Mugabo, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza aravuga ko impamvu amazi atageze i Karambi byatewe n’itiyo yagombaga kwambutsa amazi ku rutindo rwahitwa Karuruma yaje gucika maze ngo babwira icyahoze ari EWSA gucyemura iki cyibazo bishyura n’amafaranga, ariko ngo hashize umwaka urenga bishyuye.

Aragira ati”Ahubwo natwe nimutubarize kuko hashize umwaka urenga twarishyuye za miriyoni ariko ntituzi impamvu batadukorera ibyo twasezeranye. Turababaza bakavuga ko bari mu ivugurura ryo guhindura amazina ariko abaturage bacu barababaye, gusa natwe dukomeza kwishyuza ntidutuje”.

Karemera, umuyobozi wa WASAC Station ya Rwamagana aremera ko koko akarere ka Kayonza kishyuye amafaranga yo guha aba baturage amazi ariko akavuga ko batindijwe n’uko imashini igomba kwifashishwa mu gukwirakwiza amazi yari itaraboneka gusa atanga ikizere ko mu mpera z’uyu mwaka iba yabonetse.

Ati”Byadutwaye umwanya gukora ‘etude’ y’uriya mushinga, ubwa mbere yarakozwe tubona itarakozwe neza biba ngombwa ko hari ibyo dukosora. Ikindi imashini igomba gukoreshwa isunika amazi iyakwirakwiza muri iyi mirenge nayo yari itaraboneka ariko iraboneka muri uku kwa cumi n’abiri kuburyo mu ntangiriro z’umwaka utaha abaturage bazaba bafite amazi meza ahagije”.

Usibye mu mirenge ya Murundi na Mwiri, ikibazo cy’amazi meza akiri macye cyakunze kugaragara no mu bindi bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbuyobozi bw’akarere ka Kayonza burashinja ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu gihugu, WASAC, gutinza imirimo yo kugeza amazi mu mirenge ya Murundi na Mwiri mu gihe ngo hashize umwaka urenga Akarere karishyuye iyo mirimo. Ubuyobozi bwa WASAC bwo buravuga ko bari batarabona imashini isunika amazi ariko bagatanga ikizere ko mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE