Kavutse a.k.a Tony Blair: icyo avuga kuri manda ya gatatu ya Perezida Kagame
Kavutse a.k.a Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; ubu akaba ari Umujyanama wa Perezida Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru i Rwamagana (Ifoto/Umuseke)
Umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yifashe ubwo yabazwaga inama yagira Perezida Kagame ugiye kurangiza manda ye ya kabiri.
Tony Blair yabwiye abanyamakuru ko ibya manda za Perezida w’u Rwanda bireba u Rwanda n’Abanyarwanda ubwabo, ko we ntacyo yabivugaho.
Aya magambo yayavuze nyuma y’uruzinduko yagiriye mu karere ka Rwamagana aho yasuye uruganda rutanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2015.
Umunyamakuru umwe yabajije Tony Blair inama yagira Perezida Kagame nk’umujyanama we, mu gihe Itegeko Nshinga ritamwemerera kurenza manda ebyiri kandi abaturage bakaba bakimubonamo ubushobozi.
Tony Blair amwenyura, anakora ku rutugu rw’umunyamakuru, yamusubije mu magambo magufi akurikira.
“Ndatekereza ko icyo ari ikibazo cyanyu n’u Rwanda, ntabwo kindeba.”
Umunyamakuru yabaye nk’uhatiriza, ashaka ko uyu mugabo amubwira icyo abitekerezaho, undi yanga kugira icyo abivugaho ariko amubwira impamvu ntacyo ashaka kubivugaho.
Tony Blair yagize ati, “Rimwe na rimwe biba byiza iyo abajyanama bifashe ntibatange inama zabo”
Icyo Tony Blair yemeje akanagishimangira, ni uko u Rwanda ruyobowe neza, ndetse imiyoborere myiza ikaba ari yo ikurura abashoramari.
Perezida Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yabaye Visi-Perezida wa Repubulika kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu 2000, icyo gihe akaba yari na Minisitiri w’Ingabo n’ubusugire bw’igihugu.
Mu mwaka wa 2000 ni bwo yasimbuye Pasiteri Bizimungu wari umaze kwegura ku mwanya wa Perezida, ayobora Leta y’inzibacyuho yarangiye mu mwaka wa 2003 ubwo yatorerwaga kuyobora manda ya mbere y’imyaka irindwi, nyuma gato y’uko hatowe Itegeko Nshinga.
Mu mwaka wa 2010 Perezida Kagame yarangije manda ye ya mbere, atsindira kuyobora manda ya kabiri ku bwiganze bw’amajwi 93.08%, aha akaba yari ahatanye na Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo wo mu ishyaka rya PSD uherutse kwegura ku buyobozi bwa Sena wagize amajwi 5.15% na Prosper Higiro wo mu ishyaka rya PL wabonye amajwi 1.37%.
Alivera Mukabaramba na we yari yiyamamaje, ariko bigeze hagati akuramo ake karenge, nk’uko bisanzwe amajwi ye ayaha Perezida Kagame.
Manda ya kabiri y’imyaka 7 ari nayo ya nyuma Perezida Kagame yemerewe n’Itegeko Nshinga, izarangira mu mwaka wa 2017.
Hari abakomeje gusaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa hakaba n’abatabikozwa, ariko Perezida Kagame we ubwe ntacyo arerura ngo avuge kuri iyi ngingo.
Gusa si rimwe si kabiri abaturage babwira Perezida Kagame ko bashaka ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, kugira ngo akomeze abayobore, benshi bakavuga ko yabakuye kure ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere bakesha imiyoborere ye myiza.
Sheikh Mussa Fazil Harelimana ni Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Ni umwe mu bemeza ko nta wundi muntu washobora kuyobora u Rwanda usibye Perezida Kagame.
Ubwo aheruka mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ), yavuze ko nta wundi muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda, kandi ko nta mpamvu yo kutavugurura Itegeko Nshinga kuko ari iry’abaturage bityo rikaba rikwiye kujyana n’ibyo bifuza.
Iki agihurizaho na Fred Mufulukye ndetse na Ladislas Ngendahimana bombi bakora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; nabo babinyujije mu itangazamakuru bavuze ko bifuza ko itegeko nshinga ryavugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.
Ishyaka rya PDI risaba ko manda umukuru w’igihugu yemerewe zitagira umubare ntarengwa, ndetse manda imwe ikava ku myaka irindwi ikajya kuri itanu.
Ibihugu bikomeye ku isi birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bimaze iminsi bisaba abayobozi bo muri Afurika kudahindura amategeko nshinga, ariko abayobozi ba Afurika nabo bagasubiza ko abanyamahanga atari bo bagomba kugena uko Abanyafurika babaho.