Kantengwa Angelique, wayoboraga RSSB

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bugiye gusesengura impamvu uwari umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) yagizwe umwere.

Ubushinjacyaha bwabwiye itangazamakuru ko Kantengwa Angelique yagizwe umwere ku byaha byose yarakurikiranweho.

Muri Nzeri 2014, Polisi yataye muri yombi Kantengwa akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Tariki ya 24 Nzeli 2014 Kantengwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, ubushinjacyaha bumurega gukoresha umutungo wa Leta mu rujijo rwateye igihombo kinini.

Kantengwa yari akurikiranweho gutanga amasoko y’ubwubatsi bw’iki kigo ku masosiyete atatu, aho ubushinjacyaha bwavugaga ko hatanzwe amafaranga arenga miliyari ebyiri mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa muri Werurwe  2015, Kantengwa yaje kurekurwa by’abagetaganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho rwavugaga ko arembye cyane akaba yari akeneye kujya kwivuza.

Kuva icyo gihe uyu muyobozi ntiyongeye kugaragara mu rukiko.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yagize ati “Icyabayeho ni uko uriya mugore urukiko rwamugize umwere, kuri twe icyemezo cyafashwe kirubahwa kubera ko impande zombi ziba zahawe umwanya zikisobanura zirimo n’uregwa, gusa ubu igisigaye tugiye kureba niba ibyo umucamanza yashingiyeho amugira umwere tubyishimira cyangwa tutabyishimira.”

Yakomeje agira ati “Ubu tugiye gufata umwanya uhagije tubisesengure turebe ibyo bashingiyeho bafata ibyemezo bimugira umwere, urukiko rwamugize umwere ariko ibi ntibibuza ko dusesengura ikibazo tukareba niba twajurira cyangwa twabireka, ruriya ni urwego rwa mbere, ariko birashoboka ko byanagera no mu rwego rw’ubujurire, dufite iminsi 30 yo gufata umwanya tugasesengura uko iki cyemezo tukareba niba twajurira.”

Umutungo wa Leta kandi Kantengwa yashinjwaga gutanga ku buntu, wari urimo amadorali ibihumbi 30.000 cyangwa miliyoni zirenga 26, mu mafaranga y’u Rwanda ngo yahaye rwiyemezamirimo ku gishushanyo mbonera cy’ikigo yari abereye umuyobozi, RSSB.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/kantengwa-RSSB-696x500.jpg?fit=696%2C500&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/kantengwa-RSSB-696x500.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKantengwa Angelique, wayoboraga RSSB Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bugiye gusesengura impamvu uwari umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) yagizwe umwere. Ubushinjacyaha bwabwiye itangazamakuru ko Kantengwa Angelique yagizwe umwere ku byaha byose yarakurikiranweho. Muri Nzeri 2014, Polisi yataye muri yombi Kantengwa akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE