Kanombe: ‘Koridoro’, agace kahinduwe indiri y’urugomo n’ubusambanyi
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Giporoso mu Kagari ka Kabeza Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro bemeza ko agace gaherereyemo ahitwa muri Koridoro (Corridor) kamaze guhinduka indiri y’ibibi gusa bakaba basaba ubufasha ko hatagize igikorwa hakwangirika ibintu byinshi cyane.
Abaturage bo muri ‘Koridoro’ bashimangira ko batewe impungenge n’uko hahora urugomo rukorwa n’indaya, abasinzi n’abanywi b’itabi n’urumogi, dore ko ari byo bintu ahanini biharanga.
Biziyaremye Manasseh w’imyaka 34 y’amavuko, yabwiye IGIHE ko hatagize ingamba zifatwa urugomo rukorerwa muri aka gace rushobora guteza akaga gakomeye cyane.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasuraga aka gace mu mpera z’iki cyumweru, yasanze abagabo babiri barimo uwitwa Ruhumuriza Olivier n’undi uzwi ku izina rya Kigingi barimo kurwana ntacyo bapfa kubera uburyo bose bari basinze.
Iyi mirwano y’aba bagabo uko ari babiri yabaye ku manywa imbere y’amaso y’umukuru w’umudugudu n’abaturage, ariko habura umuntu n’umwe ubakiza, ku buryo byageze aho bakomeretsanya bikomeye.
Nk’uko bisanzwe bimenyerewe ahaba indaya ntihabura n’ibiyobyabwenge; ni na ko muri Koridoro harangwa abacuruza urumogi batihishira ku buryo hari n’abarurenza ku nzoga baba bamaze kunywa bigatuma bateza umutekano muke.
Abaturage basaba ko hagira igikorwa hatarebwe abatobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibi bikorwa bivamo n’uruomo kugira ngo wenda ejo n’ejo bundi hatazagira n’uhasiga ubuzima.