Kagame yategetse ko abafitanye isano n’ibigarasha bose bafungwa
Maj Gen Richard Rutatina, afungiye murugo nyuma yaho yirukaniwe kukazi batangiye kumuremera ibyaha. Nubwo bwose yazize gahunda mbi yakoresheje aneka uburundi ndetse akanyanyagiza imbunda I Burundi bikamenyekana kubera ubuswa yakoresheje. Kagame yahise ategeka ko bamuhimbira ibyaha birimwo kuyobya umutungo ndetse n’ubucuruzi akorana na mushiki we Rosette Kayumba, arinawe mugore wa Kayumba. Ubu Gen Rutatina akaba afungiye iwe kuva aho yirukaniwe ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza
Kagame amushinje ubugira kabiri kuko ku nshuro yambere akurwa kuri uyu umwanya ukomeye mu gisilikare nabwo yahise atabwa muri yombi akekwaho ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yakoreye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aza kubabarirwa nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame.
Ubu noneho ngo biravugwa ko uretse gusuzugura inzego zimukuriye, afite n’imitungo itari mike mu gihugu cya Uganda irimo naza Guest House asangiye na mushiki we Rosette Kayumba umugore wa Kayumba Nyamwasa, sibyo gusa kuko no mu Rwanda Rutatina ahafite amahoteri n’amazu akodeshwa meshi, akaba numwe mubari bari gwijeho ibikigi mu Ntara y’Umutara, ibyo byose bikaba bigaragara ko atabona umwanya wo gufatanya ubucuruzi nakazi nka kariya yari ashizwe gakomeye.
Kagame akomeje kwikanga baringa ndetse aho bukera aramaraho abafitanye isano na Kayumba ndetse ngo nibindi bipinga byose.
Agnes Mbabazi
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/kagame-yategetse-ko-abafitanye-isano-nibigarasha-bose-bafungwa/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMaj Gen Richard Rutatina, afungiye murugo nyuma yaho yirukaniwe kukazi batangiye kumuremera ibyaha. Nubwo bwose yazize gahunda mbi yakoresheje aneka uburundi ndetse akanyanyagiza imbunda I Burundi bikamenyekana kubera ubuswa yakoresheje. Kagame yahise ategeka ko bamuhimbira ibyaha birimwo kuyobya umutungo ndetse n’ubucuruzi akorana na mushiki we Rosette Kayumba, arinawe mugore...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS