Ubwanditsi: Nyuma y’aho BBC 2 yerekaniye Film yiswe ibitaravuzwe ku Rwanda (Rwanda’s Untold Story) kuwa 01 Ukwakira 2014, Leta y’u Rwanda binyuze mu ijwi rya Perezida wa Repubulika ubwe, mu ijwi ry’Umuvugizi wa Leta Louise Mushikiwabo n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye bagaragaje ko habayeho kurengera no gusuzugura bikomeye u Rwanda n’abayobozi barwo. Iyi Filime yanenzwe gupfobya Jenoside no kuyihakana.

Paul Kagame

Ntibyaciriye aho, imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, abashakashatsi n’abahanga mu mateka, nabo bamaganiye kure iyi filime. Abantu ku giti cyabo nabo ntibasigaye, kuko urubyiruko rwahagaritse amasomo rufata imihanda rugaragaza akababaro batewe no kubona BBC ibakora mu nkovu. Bucyeye kabiri, bunganiwe n’ababyeyi babo na bashiki babo, nabo bafashe inzira biyerekana bamagana BBC n’ibikorwa byayo byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ari urubyiruko ari n’abagore bagejeje ibyifuzo byabo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, nayo yiga ku kibazo cya BBC, mu nama yamaze amasaha icumi, yanzura bafashe imyanzuro irimo no gusaba Leta gufunga ibiganiro bya BBC.

Ntibyateye kabiri, RURA nk’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imirimo Imwe n’Imwe Ifitiye Igihugu Akamaro, ari narwo rufite iminara isakaza amajwi mu nshingano zayo, rwafashe icyemezo cyo guhagarika mu kirere cy’u Rwana amajwi ya BBC Gahuzamiryango, icyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa uwo munsi kuwa 24 Ukwakira 2014.

RMC, Urwego rw’Abanyamakuru Higenzura rufite mu nshingano zarwo kugenzura ibinyuZwa mu bitangazamakuru byose bikorera ku butaka bw’u Rwanda, mu ijwi ry’Umuyobozi wayo Fred Muvunyi, habayeho gutangaza ko guhagarika BBC byakozwe n’urwego rutabifitiye ububasha, ko ahubwo ububahsa bwa RMC bwirengijwe. Muvunyi Fred ntiyigeze avuga ko ashyigikiye ibikorwa bya BBC, icyo yashimangiye ni inzira z’amategeko zakurikizwa bibaye ngombwa ko ifungwa, anashimangira kandi ko kwihutira gufunga igitangazamakuru atari wo muti w’ikibazo.

Ibyatangajwe n’Umuyobozi wa RMC byateye impagarara bamwe mu bayobozi b’Ibitangazamakuru mu Rwanda bamunengera ku karubanda babinyujije ku mbuga nkusanyambaga, ahakoreshejwe ndetse imvugo isa no guterana amagambo.

Arthur Asiimwe inararibonye mu Itangazamakuru akaba n’Umuyopbzi w’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yanze kubyihererana, ashyira ahagaragara inyandiko ndende y’Icyongereza yanyujijwe muri TNT,tuyibashyirira mu Kinyarwanda kuri IGIHE (isemuwe na Williams).

Mu nyandiko ye inenga RMC, Arthur Asiimwe yagize ati:

Nafashe akanya nsoma bimwe mu byavuzwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) bijyanye n’ihagarikwa rya BBC mu Biyaga Bigari.

Umuyobozi w’uru rwego nk’uko byagarutsweho mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu karere, ntiyiyumvisha ububasha bushingiye ku mategeko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) yahereyeho ifata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo BBC-Gahuzamiryango.

Nk’uko abyivugira, iki cyemezo cyagombye kuba cyarafashwe na RMC, Urwego rwo Kwigenzura rw’abanyamakuru rumaze igihe gito rushyizweho. Sinifuje kurega uyu Muyobozi kuvangirwa, ariko icyo yagombye kumenya ni uko itegeko rigaragaza neza urwego rufite mu nshingano zarwo ibyo kugenzura ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho mu gihugu.

Urebye itegeko rigenga Itangazamakuru ryo mu mwaka wa 2013, ntihariho kurya iminwa k’ukwiye kugenzura itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho. Mu ngingo yaryo ya kane agaka ka kabiri, itegeko rivuga ko : “… Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro rugomba kandi Itanmgazamakuru ry’Amajwi n’Amashusho hamwe n’irikoresha Internet”. Ntibisaba ko umuntu agira ubumenyi bw’igitangaza ngo abashe gusobanukirwa icyo ibi bivuze.

Igika gikurikira kivuga ko hazabaho amasezerano yemeza imikoranire hagati ya RURA na RMC

Nibyo koko amasezerano y’imikoranire yarakozwe ashyirwaho umukono n’impande zombi. Nyamara, mu ngingo ya 5, agaka ka mbere kavuga ko “RURA izakorana bya hafi na RMC mu gukurikirana ibibazo by’ibitambutswa mu itangazamakuru rikoresha amajwi, amashusho n’irya Internet.”

Mu yandi magambo, ibi ntibikuraho ububasha RURA ihabwa n’itegeko bwo kugenzura itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, ahubwo bigaragaza ubushake bw’imikoranire myiza mu gihe hakurikiranwa ibyatambukijwe mu bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho. Ariko nanone, iyi mikoranire si ihame, RURA ishobora kugira icyo ibaza RMC cyangwa ntigire icyo iyibaza, byose bigaterwa n’uko ubwayo (RURA) ibona ubwihutirwe n’uburemere bw’ikibazo.

Kubw’ibyo, ni ikosa rikomeye kuba RMC ivuga ko RURA yarengereye ububasha bwo gufata imyanzuro ku bubasha yo yita ubwayo.

Sindi umunyamategeko, ariko muri bike nyaziho, itegeko ritrusha ububasha andi masezerano n’inyandiko zose. Ibi nibyo bituma ingingo ya kane y’itegeko mu gaka ka kabiri ifite uburemere busumye ubwo mu masezerano hagati y’impande zombi.

Nta kosa riri mu kuba itegeko rigena umwihariko w’igenzurwa ry’Itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho, n’ahandi hose ku isi niko bikorwa. Birasanzwe ko itangazamakuru ryandika ryigenzura hagati yaryo, ariko ibijyanye n’amajwi n’amashusho bikagengwa n’itegeko, kubw’imitererere na kamere yabyo.

Impamvu ihari ni uko kugenzura ibinyuzwa mu majwi n’amashusho birenga imbibi z’amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru muri rusange. Hazamo no kugena ibikorwa-remezo n’imirongo yo gutangarizaho (Frequence).

Article 19 igira iti: “Hagendewe ku mategeko mpuzamahanga, Leta zigomba guha abaturage bazo ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo hakoreshweje inzira zose zishoboka, haba mu kuvuga no kumvwa, Radio, Televiziyo, …”

Kugira ngo ibi bishoboke, haba hakenewe urwego rwihariye rubigira mu nshingano, aho kuba iby’abigenzura nk’uko bamwe babitekereza.

Kubw’ibyo, nubwo twese dfushyigikiye kughenzurana hagati yacu, ntidukwiye kuvangavanga ibintu. Nk’uko bikorwa n’ahandi hose ku isi, igenzurwa ry’amajwi n’amashusho rikorwa n’urwego rubigenewe, rubitiye uburyo n’ubushobozi, kandi rwigenga.

Na none kandi, kuba igenzurwa ry’ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho ritasaranganywa mu bigo byinshi, hejuru y’ibikorwa remezo by’isakazamajwi/isakazamashusho, …hakenerwa kandi imyitwarire mbonera y’ibyo bitangazamakuru ishyirwa mu mahame abigenga kugira ngo birusheho kunoza ibyo bitambutsa.

Biragaragara ko RMC yisumbukuruza ku birenze ububasha bwayo (kumira ibiyiniga). Ibyo uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura rwagombye gushyira imbere ni ukwiyubaka, no guteza imbere igenzura ry’ibitangazamakuru byandika ku mpapuro. Ibi nibabigeraho, bazabone gutera indi ntambwe yo kuganira ku bisumbyeho.
Mu kwanzura, kwigenzura ni igikorwa ngenwabushake, si itegeko.

Kwigenzura ntibigomba kurengera no kurenga imbibi. By’umwihariko ku kibazo cya BBC, RMC ntifite na mba ububasha ihabwa n’itegeko bwo kubitangaho ibisobanuro.

BBC ni urwego rwo hanze y’igihugu rufite amasezerano rwagiranye na Leta y’u Rwanda. Urwego rwa Leta nirwo rwonyine rugomba kugira icyo rubivuganaho na BBC. Ikirenzeho, RMC ni urwego rwo kwigenzura rw’abakorerabushake, rutaranandikwa byemewe n’amategeko.

Ubwanditsi: Iyi nyandiko ni igitekerezo bwite cy’Umunyamakuru Arthur Asiimwe cyashyizwe mu Kinyarwanda gikuwe mu Cyongereza.

Umunyamakuru Arthur Asiimwe

arthur.asiimwe@gmail.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbwanditsi: Nyuma y’aho BBC 2 yerekaniye Film yiswe ibitaravuzwe ku Rwanda (Rwanda’s Untold Story) kuwa 01 Ukwakira 2014, Leta y’u Rwanda binyuze mu ijwi rya Perezida wa Repubulika ubwe, mu ijwi ry’Umuvugizi wa Leta Louise Mushikiwabo n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye bagaragaje ko habayeho kurengera no gusuzugura bikomeye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE