Kagame Yatanze Abakobwa ho Ibitambo Kugirango afate ubutegetsi
Beatrice Uwamahoro hagati yabagenzibe mubihe by’intambara
Itotezwa n’ihungabanywa ry’abakobwa bari mungabo za RPA na abakangura mbaga bari muri RPF.
Ubushize navuze ibyakorewe abakobwa bari mu Ngabo za RPA/RPF ntimuzarambirwe biracyakomeza. Mbere yuko nkomeze ndashaka gusobanura impamvu nanditse ayamarorerwa yakorewe abana babanyarwanda kazi, ndashaka no gusobanura impamvu mpisemo kubyandika nyuma y imyaka myinshi.
Icyambere mfite uburenganzira busesuye nkumunyarwandakazi wabaye mu Ngabo za RPA / RPF kunenga no kwamagana amarorerwa yadukorewe, ngamije kugira ngo bimenyekane kugirango ejo hatazongera kugira ukomereka .
Icyakabili nuko kuba bitaranditswe cyera sigitangaza , ngo inkono ihira igihe . Iyo mbitanganza mbere yuko abantu benshi babona ubuswa nubuhemu bwugarije abo bayobozi , cyangwa nabo bayobozi bahemutse bataragira abana barimukigero cyabo bahemukiye , Ntabwo ubwabo barikumva uburemere bwubuhemu bwabo .
Ikindi nuko iyo umuntu rero yanyuze mubihe bitoroshye , ubugomba kugira igihe cyo kubitekerezaho gihagije mbere yuko unabitangaza cyangwa ubivuga . Ukagira nigihe cyo kubyacyira nawe. Igihe kirageze ngo bivugwe , binengwe , ndetse bihagarare ejo bitazongera gukomeretsa abana bacu kandi nababo barimo . Sukuvuga ko ayamahano yakorewe abanyarwanda kazi gusa no muyandi mahanga byarabaye nubu biracyaba ariko ijya kuri sha ihera kurugo . Ndashaka kubwira abayobozi bari muri RPA / RPF ko mwahemutse. Ari abari muri Leta Ubu, ari abahunze mukajya mumahanga ari nabapfuye aho muri hose nibaza ko munyumva . Ibyo navuze , mvuga , nzakomeza nkavuga bibabere isomo . Nimujya mukebuka mukareba abana banyu bari mukigero cyabo mwahemukiye Mujye mubibuka . Hari byinshi byakorewe umwana wumunyarwandakazi ariko hari ibirenze umuntu atakwirengagiza . Ababikoze muziko mubifitiye uburenganzira cyangwa mwibaza ko bitazamenyekana , ndashaka kubabwira ko ntaburenganzira mwari mufite , mufite , ndetse muzagira bwo guhangayikisha , kurenganya no kwica urubozo nagashinyaguro umuntu nkawe uhumeka , ufite umubiri n’umutima ubabara .
Aya mahano Ntabwo yagwiririye umunyarwandakazi wari muri RPF /RPA gusa ahubwo abandi banyarwandakazi bishwe urubozo muri Genocide, bakorerwaga ibyamfura mbi barangiza bagashingwa ibiti kugeza baciye , uwabikoze aho uri hose bizaguhore kumutima . Ibi reka mbirekere ababibayemo nabo bazabivuge , ndavuga uwabirokotse .
Ibimvuga si urugambo , ahubwo ndabwira umunyarwanda n’umunyarwandazi aho muri hose ko ibyakorewe umunyarwandakazi uwariwe wese ntitaye kubwoko uturere ,nigihe. Ahubwo n’u kwibutsa abanyarwanda muri Rusange ko uwo muco karande ushobora gukomeza ariko ukajyana nigihe tugezemo . Kuvuga amahano no kuyamagana bizatuma Ubu bugome bwindenga kamere buhagarara kugirango abana bu Rwanda rwejo batazongera gukomereka .
Nyuma y intambara ikomeye yo mukagera , naje guhura na Capt Igoma , yaje kunyikoreza box ya biscuit nabandi basilikare tubitwara muri headquarters. Tugeze munzira chief escort we arambwira ngo nt’amahoro uribugirane nuyu Mugabo. Nahise numva icyavuze ndamubwira nti niyibeshya ndamurasa . Twarakomeje Tugeze iwe aho yari yubatse akavera , Mpasanga capt Salto Bahenda n’undi musilikare witwa Sabena . Ahita abwira abana ati nimuzane icyayi . Narahagurutse ntera salut musaba kugenda ati buretse ubanze urye kumpamba waje wikoreye . Tumaze kunywa icyayi yinjiye mukavera ke , mbona Capt Salto arahagurutse aragiye , Sabena nawe arahaguruka aragenda . Ndangije ndahaguruka musaba kugenda ati waca urarara hano . Ntese ndaharara nkande ? Ati ngwino hano abivuga akanga Nibwo namushubije nti Afande mucyongereza nti don’t judge the book by it’s cover . Nahise nterura imbunda , sinaringiye kumurasa ariko nagiraga ngo niyibeshya akanzanaho itera bwoba cyangwa agahato narikumurasa , escot we yahise aza amvanaho imbunda kumabwiriza ya Capt Igoma . Nanjye nterura igiti kimwe munkwi zaraho ndacyicarana.
Nkicaye aho naramubwiye nti birantangaje kubona umusaza wumunyarwanda yifata muri ubwo Buryo . Ntikera wahuraga numusaza cyangwa umukecuru ukumva uhuye numubyeyi none Naho umusaza nkawe wakagize imigambi imeze gutya nkaho wabaye intagarugero muri Bano bana bakurimbere . Nabivuze mwijwi riranguruye kugirango Captain Salto Bahenda nabandi bose bumve bimutere isoni zo gukomeza umugambi. Yahise ambwira ngo nigaceceke Nakumvise asicyi . Naraye nicaye hanze na escots.
Ibi byabaye tumaze igihe gito tuvuye mu Kagera aho twari twaragoswe kumara hafi ameze abili nta supplies dufite dutunzwe nimisagara. Inzara yahitanye abatari bake. Abandi twasaga nimiguta. Kuburyo kugira ngo umuntu nka Igoma areba uko narimeze Ndi umuguta akabirengaho. Agashaka kumpuhura byanyeretse ko n umuntu ashobora kuba inyamaswa. Erega ahubwo n’Inyamaswa yimya iyarinze. Bigeze sa 05.00 abwira escot ati gahe imbunda kavaho . Ndagenda nahise mpura numusilikare witwa Didas Ndahiro twakoranye ubukangurambaga ndakaye ndamubwira nti ubanza twaribeshye gutangira Intambara Abenshi bagisinziriye . Nyuma kuruwo mugoroba naje guhura na Lt Denis Karera , kuko narinsanzwe muzi mubwira uko byagenze , yahise arakara ati reka nge gutuka iriya nyana yimbwa . Ibyo bavuganye simbizi ariko nyuma yaho twarahuraga agahekenya amenyo . Narinzi ko azanyica . Naje kwinginga Afande Mutimbo na Dr Sezibera ngo banshyire mubaganga mpunge Igoma ariko birabananira . Imana yaje kumfasha baba baranjyanye nabandi bana babakobwa ngo tujye gufasha abasikare bari barashwe. Igoma mba Ndamukize .
Muri 1991 itangira twaje kujya Hakurya ya hantu hitwa Kaborogota hafi ya Gahondo ho muri Uganda nongera kuhahurira na Capt Igoma . Yaje kuhamagaza akana ka gakobwa kari mukigero cyi imyaka nka 15. Escot akinjiza mukivera ndeba mbura uko mbigenza, iby’Imana Lt Butare wakundaga kwiyita Makomari azamuka acumbagira afite inkoni ahagarara imbere y’ikivera cya Capt Igoma , ati wagakobwa we sohoka vuba nonaha , akana karasohoka gafite ubwoba . Ati wajyaga he wa gakobwa we.? Akana kati Nonese Afande ko yarampanagaye? Butare ati Capt Igoma pamoja nakapiteni ya ko nagukubita iyinkoni nkakwica . Uzibeshye wongere uzane umwana w’umkobwa Ntabwo nzakurasa ati nzagukubita inkoni imwe rukumbi nkwice , ahita yongeraho utundi dututsi twinshi. Afande Butare arokora ako kana gutyo .
Hari Bamwe mu Bagabo bari bafite umutima , ariko benshi muribo banengaga ibyo bikorwa babitaga abasinzi cyangwa ibibazo . Nka Afande Butare benshi bamubonagamo umusinzi kurusha ubumuntu yarafite . Undi watabaye abana babakobwa bari bavuye Tanzania barimo incuke ni Afande Mupende Micheal wakomeje kubonwa nki ikibazo kubera kuvuga amafuti yakorwaga . Lt Kamiri wari umuganga , igihe senior Officer Kizza yarazaga umwana w’umkobwa amufunze akandoya kunsina yararakaye byenda kumusaza ashobore nokuba yaragiye kumurega.
Burya iyo ushaka kumenya umuntu umumenyera mu bihe bibi. Afande Musitu numwe mu basilikare bazima bari muri RPA. Turi mukagera ubwo byakomeye abasilikare bakaduhondagura ngo nitwe twateje ako kavuyo, we yaharaniye gutabara abakobwa naba Kadogo. Habonekaga nki inka umukobwa na Kadogo ntibarye kubera kudashobora kurwanira Inyama, ariko Afande Musitu yashyizeho abagabo bagifite intege bakatuzanira Inyama ndetse bakazitwokereza. Ndibuka akubita inkoni Captain Gahinda kuko yari yambuye escort ba Afande Musitu imisagara yari yabatumye ngo bazanire abakobwa nabakadogo. Afande Musitu ni Umusilikare (in the real sense ). Kandi afite Ubu muntu hari nabandi benshi mwese aho muri hose Imana ikomeze ibongerere imigisha .
Mu mpera z’umwaka wa 1991. Igihe units zimwe zari murugano , hari ahantu high command yari iri, hari ahantu hari stores na sickbay ntoya. Epfo yibirunga za Gisoro hari detache ya NRA yarikuriwe numusilikare witwa God . Ngirango ni Godfrey . Hari umwana w’umkobwa nibaza ko ataragejeje imyaka 18. Yaragurishijwe, uwo mwana bamwohererezaga uwo God kugirango amasasu yubusa aboneke . Akoherezwa kwicwa urwagashinyaguro niyo Nyamaswa ngo bakunde babone amasasu yubusa. Erega n’inka ubangurira iyarinze . Ubu nubunyamaswa burenze . Koko murumva ibyo bintu bihwitse . Ese hagize umuntu uhohotera umwana wanyu ungana nabo mwahohoteye harya mwakumva mu merewe mute ? Aho ubuze uko ugenza uwo mugome ahubwo ntiwakwihambiraho bomb ukagenda ukituritsa ariko nawe agapfa ? Koko umwana wumwangavu ukiri munzira zo gukura nkabo banyu ukamugaburira ibisiga ni Nyamaswa ngo ukunde ubone amasasu ?Nigitangaza!!! Reka mbaze abo bayobozi Ubu bugome ubuhemu bwindenga kamere bwaba bwarabamariye iki ?Mwambwira inyungu mwaba mwaravanyemo? Cyangwa ubuhemu nubu buracyabakurikirana aho muri hose? Abo bayobozi mbwira simvangura . Ari a babikora nye urugomo , ari abatarabikoze ariko bicaye bakarebera iryo yica rubozo , abafashe kungufu nababinyujije mucyo nakwita harassment mwese muri babihemu .
Mu mwaka wi 1992 nagiye kuba Welfare mu bice bya Mutara. Naje kuhahurira n’umwana w’umukobwa ambwirana agahinda namarira menshi ibyamubayeho iryo joro. Ati Afande Nzaramba Martin yaraye anyishe neza. Ati sinzi niba yibazaga ko Ndi igiti ntumva . Icyongeye kumurakaza cyane nuko yabimukoreye ngo ababaze Afande Gahutu. Umwana rero yabaye igitambo cya amakimbirane yari hagati yabo bayobozi. Mugihe cyintambara kubera guhora kunkeke yaburikanya, abakobwa Bamwe bahisemo kugira inshuti imwe , byatumye pressure igabanuka gake. Ariko nabyo ntibyari bikwiye kuko surukundo rusanzwe ahubwo bwari uburyo bwo kugabanya umuruho umuntu yabaga yikoreye.
Abana babakobwa batorotse mu Rwanda baza babasanga ngo dufatanye tugarure Urwanda mumahoro umuntu agire uburenganzira busesuye , akabura uburenganzira azira ubwoko bwe Cyangwa aho aturuka cyangwa aho ava . Ababana bemeye guhara imiryango yabo , bari bazi neza ko Baramutse bafashwe ibyabo nimilyango yabo byaba birangiye . Bemera guhara ubuto , ubuzima ni byabo byose nkuko abo basangaga nabo kwari uko uretse ko imiryango yabo basangaga itari muri danger. Ababana bari mubamwe babuze Amashuli kandi bafite ubwenge . Nizindi mvururu zakorewe imiryango yabo nko muri 73.
Naje kuvugana numwe muribo ambwira ko trauma yavanyeyo nubu yamubayeho akarande . Ati twaje twumva twishimye tuziko tugiye gufatanya nabanyarwanda tugasezerera akarengane kakorerwaga abanyarwanda Bamwe, kubera ubwoko cyangwa akarere uturukamo . Twanyuze mucyahoze ari Zaire mubice byegereye ibirunga , duhungukira ibunagana.. Twanyuze munzego nyinshi zubutasi , ibyo ntacyo byari bitwaye , ahubwo twaje gutungurwa nuburyo abo twanyuragaho bose babanzaga kutwitorora twese mbere yuko baduhereza abandi , ati kandi harimo niterabwoba nokudukanga kwinshi . Twaje kujya kuri training aho ntiyahatinzeho ati aha nawe wakwibwira ibyadukorewe . Bamaze kubageza Rubaya byo narabyiboneye , abasilikare ntaherukaga kubona igihe kinini , nababonye muricyo gihe . Hari urujya nuruza rwa ama officiye .
Banyarwanda , Banyarwandakazi murumva umubabaro watumye abana bahara ubuzima bwabo , bakongera bakagwa mubahemu gusa , murumva atari gupfa kabili koko ? Ubuse umwana wakomeretse ako kageni , yataha agasanga iwabo ari itongo harya uyu mwana ariho ate , abayeho ate ? Azasaza ate? Ngaho nimumbwire bayobozi aho muri hose ubutwari , umurava , ubwitange n’urukondo rw’Igihugu cyabo aho mwabihambye ? Umuco wakinyarwanda nawe Ujya wifashishwa ngo bakomeze bakandamize umunyarwandakazi. Mumaze igihe mbona irushanwa rya Nyampinga, iyo bagiye mumwiherero niki bigishwa cyane kurusha Ibindi? Ngo bagendere ikimero, bavuge bitonze ntagushyira ijwi hejuru ( Aha! ! ! ! kabone niyo baba batukwa cyangwa anigwa yo gukoma?). Aba bana bafite ubwenge kandi bakora byinshi babaye batavangiwe. Ese ni kuki abobana barinda bava ku bwa miss ntacyo bageze ho Ngo bihaye imishinga ibarenze , Nonese wowe ubigisha kuki utabafasha gukora umushinga ugereranyije? Cyangwa nabo bahura ninzitizi kugeza Ubu batasobanura? Ese kucyi Iyi programme ya Nyampinga iyoborwa na abagabo. Iryo naryo nikandamizwa muzindi.
Mperutse kubona I binyamateka na radios zabanyarwanda haba imbere mugihugu nabarihanze yacyo bakamejeje ngo Dr Diane Gashumba yahawe Ministeri kandi yarafashwe asambana. Ese ngire icyo mbaza, umugabo we nishyashya? Niki cyaba cyarabimuteye . Ubundi se ibyo byamubuza gukora akazi ke nkuko agashinzwe? Ese ko ntigeze numva uwamushimiye Iyi myaka yose atabara ubuzima bwa abantu? Abantu amaze gutabara bendaga gupfa bagakira nibangahe? Ibi nibimwe bikoreshwa gusubiza umutegarugori inyuma. Cyane iyo babonye Ushoboye, uzi icyukora, udakoreshwa nkaho ntabwenge ufite.
Ndashimira cyane byimazeyo Abari n’abategarugore bakorewe aya marorerwa , bayakorewe nabanyarwanda Bagenzi babo , ariko batateshutswe kurugamba bariho , bakaba bagihanyanyaza kuri Iyi si nubwo bitoroshye bwose . Icyubahiro kuri mwese.
Ngiye guhinira aha nzakomeza ubutaha , ariko nkaba nsaba Abari na Abategarugore babanyarwanda kazi aho muri hose, imbere mugihugu nabari hanze yigihugu guhaguruka tukarwanya Izi ngeso mbi , ubuhemu niyica rubozo rikorerwa abanyarwanda kazi. Abenshi batahuye nibi bibazo mushobora kwibwira ko nasaze , ariko ngo utaranigwa agaramye yibazako ijuru riri hafi. Nimuhaguruke tubyamagane kuko ejo nejobundi abana tubyaye bazabigwamo . Kandi ngo Isi ntisakaye nawe wanyagirwa . Nkongera gusaba Abategarugore kudakoreshwa amahano kandi nawe ukarangiza uyakorerwa. Mwabonye ibyo Afande Rose Kabuye yakoreshejwe kuri Nyakubahwa President Pasteur Bizimungu, arangije Oda Gasinzigwa aramwandarika Nonese Ubu Oda Gasinzigwa we Ubu arihe?
Naho ubutaha mubane n’Imana.
Jeanne d’Arc Umulisa
Umwe mu bari bari mu Ngabo za RPA / RPF.