CSP Eric Kayiranga wayoboraga ubugenzacyaha nawe yasezerewe (Ifoto/Interineti)

 

Perezida Kagame yasezereye mu kazi abapolisi barimo CSP Eric Kayiranga na SSP Albert Gakara Ndatsikira.
Eric Kayiranga yabaye umuyobozi w’ubugenzacyaha kugeza muri Mata 2013, icyo gihe Albert Gakara yari akuriye Ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali.
Bivugwa ko barigishije amafaranga agera muri miliyoni 20, bari bamaze gufatira ku bantu bakekwagaho kwiba miliyoni y’amadolari i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu Kuboza 2012 nibwo abantu bakekwaho kwiba miliyoni y’amadolari i Goma bafatiwe mu Rwanda. Ubushinjacyaha bwaje kugaragaza ko ari Abanyarwanda kandi amwe mu mafaranga ‘bibye’ bayashyize kuri Konti zabo mu Rwanda.
Igihe aba bagenzacyaha bakuru (Gakara na Kayiranga) bari mu iperereza, ngo ‘Bafashe amwe muri ayo mafaranga bayavana kuri konti z’abakekwaho kwiba bayashyira kuri konti zabo bwite” ari nabyo byatumye bafatwa, bafungirwa mu kigo cya disipuline cya Polisi.
Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse tariki 11 Kanama 2014 ryerekana urutonde rw’abapolisi bakuru 56 basubijwe mu buzima busanzwe harimo na CSP Eric Kayiranga na SSP Albert Gakara Ndatsikira.
Iri teka kandi risezerera burundu mu gipolisi cy’u Rwanda abapolisi bakuru 18 ku mpamvu zitavugwa muri iryo tegeko teka ry’umukuru w’igihugu.
Bimaze gusabwa na Ministri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Fazir Harerimana kandi abapolisi bakuru 9 barimo CP Steven Barinda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Bamwe mu ba Polisi b’u Rwanda bagiye bavugwaho kwakira ruswa n’indi mikorere mibi ariko ubuyobozi bukavuga ko bahanwa bikomeye kuko ruswa itihanganirwa mu Rwanda.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSCSP Eric Kayiranga wayoboraga ubugenzacyaha nawe yasezerewe (Ifoto/Interineti)   Perezida Kagame yasezereye mu kazi abapolisi barimo CSP Eric Kayiranga na SSP Albert Gakara Ndatsikira. Eric Kayiranga yabaye umuyobozi w’ubugenzacyaha kugeza muri Mata 2013, icyo gihe Albert Gakara yari akuriye Ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali. Bivugwa ko barigishije amafaranga agera muri miliyoni 20, bari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE