Perezida Kagame yanenze bikomeye abanyeshuri biga leta ibatanzeho amafaranga menshi, basoza amasomo ‘bakirya’, ku mpamvu zidafatika bakanena akazi bahawe.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi bavuga rikijyana bo mu Ntara y’Iburasirazuba ko acibwa intege no kubona urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite imyumvire yo kwanga gukora, ndetse n’abayobozi bakabana nabyo bakabyemera, ntibatinyuke ngo babakangare.

Ibi yabivuze ku mugoroba wo Kuwa Kane tariki 28 Mata ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ngoma. Ni ibiganiro byabereye i Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Perezida Kagame ntiyumva impamvu abanyeshuri igihugu cyatanzeho amafaranga ngo bige, banze gukora akazi mu mushinga w’umuherwe Howard Buffet wo kuhira imyaka uherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe, bitwaje ko ari mu cyaro kandi bo ari abo mu mujyi.

Uyu mushinga wo kuhira ibihingwa uri ku buso bungana na hegitari 400. Ni umwe mu izaterwa inkunga ya miliyoni 500 z’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari 345 z’Amafaranga y’ u Rwanda, n’umuherwe Howard Buffet kugira ngo iteze imbere urwego rw’ubuhinzi.

Muri uyu mushinga umuherwe Buffet yubatse n’inzu nziza abakozi bazajya bararamo. Ku ikubitiro abarangije mu ishuri ry’imyuga ryo mu Burasirazuba bahawe amahirwe ngo bimenyereze umwuga babihemberwa nyuma bazabonemo akazi, ariko bamwe muri bo bagera hafi ku 10 barabyanga.

Abo biyongera ku bandi bakiganira n’ababaha akazi kugirango bahitemo niba bagakora cyangwa batagakora.

Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri iheruka aribwo yabwiwe ko abahawe amahirwe bagezeyo bakavuga ko badashobora kuhaba kuko ari mu cyaro kandi bo ari abo mu Mujyi wa Kigali. Yanenze iyi myitwarire yo kwinenaguza akazi kandi leta yarabatanzeho amafaranga menshi.

Yagize ati “Ni inzu ba mukerarugendo bakwifuza kujyamo bakabamo bakanishyura ariko umwana w’umunyarwanda, urubyiruko kujya kwinenaguza ngo ntiwabaho gusa, barakwigishije? Mwese uko mwicaye aha amafaranga yabigishije aba yabaturutsemo, umwana w’umunyarwanda akararika igitwe akavuga ngo ntashobora?”

“Twashoye imari muri abo bantu twarabigishije, hari abandi Banyarwanda batabonye kuri uwo mugabane ahubwo batanze bahurutura abantu aha bajya kubigisha, kubaha ubumenyi buhanitse, wagaruka ukaza ukirya? Umuntu yazanye ishoramari yashyize hano mwarangiza Abanyarwanda mukirata, ubu bimure imirima bayitware i Kigali?”

 

Perezida Kagame yanenze abinenaguza akazi

Perezida Kagame yakomye urusyo adasize ingasire

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bayobozi n’ababyeyi babona imico nk’iyo bakayibyinirira, bakayirebera, ntibakangare abana ngo bikosore.

Yagize ati “Erega ubwo hari abantu dufite bari aho bababyinirira bakumva ko ari ibitangaza, umuntu akararika igitwe yavuze ngo ntashobora abantu baramutanzeho amafaranga y’igihugu bakamwigisha, bamwe bagiye Israel bajya kwiga ibintu bihanitse aho kuza ngo bakore bakirata.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko by’umwihariko abafite bene iyo mitekerereze bagomba kwitabwaho, abayobozi n’ababyeyi nabo bagakora inshingano zabo.

Perezida Kagame yeruye ko ashaka kwihurira n’abo banze kujya gukora akazi bahawe akabanenga.

Ati “Nicaranye na ba Minisitiri mbabaza niba hari uwavuganye n’abo bantu ngo ababwire ibyo badashaka no kumva, ntawabikoze, njye ndashaka kuzicarana nabo nibura nta kindi nakora mbabwire ngo mwa nyana z’imbwa mwe.”

Asanga abanga akazi ari intezarubwa

Ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda, EICV4, rigaragaza ko urubyiruko rwarangije amashuri rwugarijwe n’ubushomeri kurusha abandi, aho 13.5% barangije Kaminuza ari abashomeri naho 9% barangije ayisumbuye bakaba ntacyo bakora.

Perezida Kagame asanga abanga gukora akazi aribo birirwa ku mihanda bavuza induru ngo babuze akazi bagateza urubwa igihugu.

Ati “ Nibo barangiza bakajya ku muhanda bakirirwa bavuza induru ngo nta kazi bafite bagatangira kuvuga ngo Leta yabimye akazi, yarakwigishije yaguhaye akazi urakanze ngo kari mu cyaro warangiza ukajya kuvuza induru ku muhanda, uteza urubwa abantu nawe utisize?”

Nta gikosowe, nta terambere

Perezida Kagame asanga ikibazo cya mbere ari imitekerere kandi abayobozi n’ababyeyi batagize icyo bakora nta majyambere igihugu cyageraho.

Yagize ati “Ku mpande zombi bidakemutse ibyo muvuga by’amajyambere mwazayageraho mute? niba twavuze ko tuyakorera, niba twemeranya ko ntawayakuzanira ngo ayaguhe, iyi mico yo yayaguha? yo itanga amajyambere bwoko ki? Turabeshya kandi turibeshya, nitudakemura icyo kibazo ibyo tuvuga byose turibeshya.”

Akomeza agira ati “Abo Banyarwanda murumva harimo iki? Iyi mico ijyana ite n’amajyambere? mungire inama mbanze mbyumve kuko simbyumva, tugiye guhendahendera abana kwiga, tubahendahendere kubishyurira, tubahendahendere ko aho ahisemo ariho ugomba kumushyira kandi ukamwishyurira, yarangiza agakora ubusa?”

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kugira umutima n’imico ituma batagira icyo banga gukora kibazamura kikabakura mu bukene, kuko amajyambere y’igihugu ataturuka mu macenga, kwiratana ubusa, kudakora no kubeshya.

 

 

Abantu benshi bari bitabiriye ibi biganiro

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/paul-1.jpg?fit=462%2C326&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/paul-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPerezida Kagame yanenze bikomeye abanyeshuri biga leta ibatanzeho amafaranga menshi, basoza amasomo ‘bakirya’, ku mpamvu zidafatika bakanena akazi bahawe. Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi bavuga rikijyana bo mu Ntara y’Iburasirazuba ko acibwa intege no kubona urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite imyumvire yo kwanga gukora, ndetse n’abayobozi bakabana nabyo bakabyemera, ntibatinyuke ngo babakangare. Ibi yabivuze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE