Umwe mu baturage bavuga ko baziyahura nitabayoborwa na perezida Kagame nyuma ya 2017(Ifoto/Umurengezi R)
Bamwe mu baturage batuye mu  Karere ka Musanze batangaza ko baziyahura Perezida Kagame nadakomeza kubayobora nyuma y’umwaka wa 2017 aho manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Abo  baturage kuri uyu wa 17 werurwe 2017 ubwo mu Murenge wa Muko hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga ku rwego rw’Akarere ka Musanze, mu gihe bari bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite mu buhinzi bwabo siko babigenje ahubwo bazamuye amajwi yumvikanisha ko bakeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, bagasaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa.
Abo baturage batumye  Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari waje kwifatanya nabo, kubabwirira Perezida Kagame ko bifuza ko akomeza kuzabayobora.
Umubyeyi utuye mu kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko witwa Uwiragiye Emmerence, yavuze ko yavuriwe umwana indwara y’ibibari n’abaganga bari baje mu Rwanda ku nkunga ya Perezida Kagame.
Imbere ya Minisitiri Kaboneka yagize ati, “…Impamvu mpagaze hano ni ibyishimo byinshi ariko bayobozi nkaba ndi kubatuma kuri Perezida wacu Kagame, ku ruhande rwanjye ibyo mushimira ni uko abana neza; afite inshuti nyinshi hirya no hino zidufitiye akamaro…  twiteguye kumutora ijana ku ijana, none rwose Itegeko Nshinga baridusubiriremo, turamutse tudatoye Perezida wacu Paul Kagame ahubwo no kwiyahura nakwiyahura!”
Nyuma y’ijambo ry’uyu muturage humvikanye andi majwi y’abaturage baje bunga mu rye, aho bagaragaza ko nk’Abanyamusanze bafite umwihariko ubatera gusaba Perezida Kagame gukomeza kubayobora,
Bimwe mu byo abo baturage bagaragaza ni ‘ugutsinsurwa burundu kw’abacengezi’ bari barayogoje akarere kabo nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi   no kuba Kagame amaze   kubageza ku iterambere batigeze bageraho mu mateka yabo.
Uwitwa Nyiraharerimana Lucie agira ati “Kuba abacengezi baratsinzwe burundu hano muri Musanze kubera Perezida Kagame niyo mpamvu njye numva yakomeza kutuyobora tugakomeza kwihuta mu iterambere kuko amaze kutugeza kuri byinshi ntabasha kurondora kandi mbona kubera we [Kagame] ahazaza hacu ari heza”.
Bahamya ko ntawe ubatuma ibyo bavuga
Mu kiganiro bamwe mu bagaragaje ko bifuza gukomeza kuyoborwa na perezida Kagame bagiranye n’iki kinyamakuru ku ngingo y’icyifuzo cyabo, bashimangiye ko ibyo bavuga ntawe uba wabibatumye,
Nyiraharerimana Lucie, umwe muri abo baturage agira ati “Ntawe uba wadutumye, njyewe ahubwo mfite gahunda yo kwishakira Nyakubawa Kagame nkamwigerezaho icyifuzo cyanjye. Ibyo tuvuga tubiterwa n’ibyo amaze kutugezaho kandi nk’abaturage turifuza gukomeza kuba mu gihugu cy’amahoro n’umutekano urambye nk’uko bimeze ubu”.
MINALOC iramaganira kure ko haba hari abajya mu matwi abaturage
Aganira n’Izuba Rirashe nyuma yo gutumwa n’abaturage, minisitiri Kaboneka yagaragaje ko nta muntu ukoresha abaturage mu byifuzo bakomeje kugaragaza ko ngo ahubwo bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka.
Minisitiri Kaboneka yabwiye umunyamakuru ati “Bariya[abaturage] wabonye hariya, wabonye ari inde wabatumye? Twari kumwe, twageranyeyo, wabonye ari nde wabatumye? Ibintu biroroshye; abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka, ni uburenganzira bwabo…”
Akomeza agira ati “Nkanjye icyo nababwira, ni uburenganzira bwabo bwo; icyambere ni uguharanira inyungu zabo n’agaciro kabo, ibyo bifuza babona bishobora kubateza imbere ni uburenganzira bwabo bwo kubiharanira”
Yishyize mu mwanya w’abaturage (avuga nk’aho atari minisitiri), minisiti Kaboneka nawe yunze mu ry’abaturage, mu magambo ye yabwiye iki kinyamakuru ati “Nkanjye kugiti cyanjye, ndabashyigikiye (asubiramo), ku giti cyanjye ndabyemera; kuko nanjye nemera ko hari ibikorwa nyakubahwa Perezida wa repubulika yakoze, aho ageze kubwanjye atwemereye agakomeza njyewe ntacyo byaba bintwaye, niba ari igitekerezo cyanjye ushaka kubwanjye!”
Twitter:@Umurengezis