Kagame Guest House yatwaye 200M ariko iri gupfa ubusa
Abatuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bababazwa no kuba haruzuye inzu yo kwakira abashyitsi (Guest House) yatwaye amafaranga arenge miliyoni 200 ariko kugeza ubu ikaba idakora ndetse iri kwangirika.
Izi ni inyubako zari zagenewe kujya zakirirwamo abasura iki kirwa mu rwego rw’ubukerarugendo , ariko abaturage bavuga ko kuva zakuzura zabaye umutako gusa.
Dorothee Kanziga utuye kuri iki kirwa ati “Reba aho bayubatse uko hangana, twakahahinze imyaka tugasarura tukirira ariko hatubereye igihombo. Umuntu wubatse ziriya nzu twibaza icyo yari yatekereje kikatuyobera.”
Undi uhatuye nawe witwa Fauston Singirankabo ati “Iyi Guest batubwira ko yubatswe ku nkunga y’umukuru w’igihugu ariko kuba iri hano ntacyo ikora ni igihombo gikomeye. Twasabye Njyanama y’Umurenge ko yakwiga kuri iki kibazo ariko twarategereje turaheba kuba idakoreshwa hari icyo bitwaye nk’uko mubibona abaza gusura iki kirwa ntibagatshye amajoro kandi iraho idakora.”
Ephrem Mushimiyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi avuga ko iyi Guest House bayakiriye by’agateganyo kandi hari n’ubwato bugomba kugendana nayo kuko ngo uyu mushinga atari inyubako gusa.
Ati “Rwiyemezamirimo yabidushyikirije akererewe kandi harimo ibinyuranye n’ibiri mu isoko yatsindiye. Yasabwe guhindura ubwato akazana uburi mu isiko, GuestHouse nayo yari ifite utubazo tugomba gukosorwa, twabonaga bitakwegurirwa abantu bitameze neza, dusaba rwiyemezamirimo kuza kubikosora, ubu asa nk’aho yabirangije tukaba turi guhamagarira abashoramari kuyikoresha bakayibyaza umusaruro.”
Gusa hashize imyaka ibiri aya macumbi yuzuye, yatwaye miliyoni 212,, abaturage bo bumva ari igihe kinini cyane ugereranyije n’ibyo izi nyubako zakabaye ziri gukora byabyara inyungu kuri iki kirwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ubu hari gushakwa rwiyemezamirimo wajya kuhakorera kuko ngo izi nyubako zikimeze neza.
Biteganyijwe izi nyubako zajya zakira abakerarugendo n’abandi bantu baza mu bintu binyuranye kuri iki kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu ariko bakagira ikibazo cy’aho biyakirira cyangwa aho bacumbika.