Perezida Paul Kagame akomeje kwigamba kumena amaraso y’abanyarwanda akoresheje abanyamahanga na zimwe mu nkoramaraso z’abanyarwanda. Iyo abivuga, abo bicanyi bose Kagame abita Abanyarwanda ngo “bakunda, bakubaka” igihugu!!!
Nk’uko yabitangaje ubwo yavugiraga imbere ya abapolisi barangiza amahugurwa azwi kwizina rya Kadeti, Perezida yongeye kuvuga ko ngo umuntu wese ushaka “guhungabanya” umutekano azabiryozwa. Abo nta bandi aba ashaka kuvuga batari abamunenga ko ategetse u Rwanda nabi.

Abanyarwanda rero si abana, ubu bamaze gusobanukirwa n’uko uwo mutekano Kagame aba avuga atari uw’abanyarwanda, yewe atari n’uwe bwite ahubwo ko ari umutekano w’imitegekere ye mibi.
Nkuko twigeze kubatangariza mu nkuru y’ubushize, Kagame yazamuye abanyamahanga mu ntera za gisilikare kugirango bamufashe kumena amaraso ya banyarwanda, bahagarike umutima kubera iterabwoba abashyiraho maze yibere umukuru w’igihugu ubuziraherezo!

 Umunya Rujumbura James Kabarebe arikumwe na Kagame na Mushikiwabo

Impamvu nyamukuru yatumye Kagame ahitamo gukoresha abanyamahanga nuko abanyarwanda hafi ya bose baba bafite icyo bapfana yaba umuhutu cyangwa umututsi abatarashakanye baraturanye cyangwa nabishywa. Ibyo Kagame yasanze bizamugora gukoresha Abanyarwanda nyabo mu kumena amaraso y’abanyarwanda cyane cyane abatutsi yazanye nabo dore ko bari baraturanye ndetse abenshi bafite icyo bapfana.

Yahisemo kwifashisha abanyamahanga kuko mu bayobozi b’ingabo bamushyize ku ntebe hafi ya bose bari bafitanye amasano kandi ya hafi. Ariko Kagame yarabicishije yifashishije Kabarebe na Nziza ndetse nabandi tuzabagezaho ubutaha.
Muba nyamahanga yazamuye harimo Gen James Kabarebe ukomoka Rujumbura ho muri Uganda, uyu mugabo wivugiraga ko ari umunya Uganda kugeza muri 1996 ubwo Kagame yamubwiraga kwiyita umunya murenge kugirango ayobore ingabo za Congo, bamaze kumwirukana muri Congo yagarutse mu Rwanda noneho yiyita umunyarwanda.

Gen James Kabarebe watangaga impushya zo gutera amakambi y’impunzi muri Congo yagaragaje umurava wo kumena amaraso y’abanyarwanda muri Congo, kubera igihe yari yaramaze ayobora ingabo zirinda Kagame, yatojwe umuco wa Kagame wo kwica akiyererutsa akigira nyoni nyinshi ubundi Kagame akamwongera amapete.

Ikinyamakuru inyenyerinews cyegereye Rubakuba wahoze akorana na Gen James Kabarebe akazi kubushumba maze bamubaza uko yamenye Kabarebe ndetse niba ari umunyarwanda. Rubakuba ati Kabarebe ni umunyarujumbura w’umwimukira ariko kandi waturanye na banyarwanda bari barahunze, ubundi kubera gushumba mu Banyarwanda n’abahima byatumye iwabo bamenya ikinyarwanda ariko nacyo kibi cyane uzumve uko avuga! Rubakuba yakomeje kuvuga ko n’amazina y’iwabo ariyo Kabarebe na murumuna we John Tumwebaze, Karakire se wabo wa Kabarebe bose amazina yabo murayumva. Nguko ukwo Rubakuba yabidusobanuriye ati kuva kera bari abimukira ndetse aho babonaga icyo kurya niho biyitiriraga. Rubakuba avuga ko abanyarujumbura ari abantu bakomoka Rukungiri muri Uganda bari barigize abahima ariko kandi urugero Rubakuba yaduhaye yavuze ko ahubwo Kabarebe ari mwene wabo na Jim Muhwezi wo muri Uganda, wanahoze mu ngabo za NRA ndetse wigeze kuyobora iperereza yungirijwe na Kagame.


Undi mu nyamahanga Kagame akomeje gukoresha mu kumena amaraso y’abanyarwanda ni Gen Jack Nziza we wanamenesheje abasilikare benshi mu gisilikare kubera kurwanira gutoneshwa na Kagame. Uwo ni umufumbira butwi, ukomoka Gisoro ho muri Uganda akaba azwi ho kuba Ruzirampuhwe mu buzima bwe, akaba ashimishwa n’ikintu kimwe: kubona amaraso y’umunyarwanda.

Twegereye umwe mubavandimwe ba Gen Jack Nziza adusobanurira ukuntu Nziza yari asanzwe ari igikoresho cya Kagame kuva Ibugande ndetse bagakomezanya mu Rwanda kuko Kagame yamukoresheje cyane, yasanze ariwe yizeye kuruta abanyarwanda.

Perezida Kagame ashishikajwe no kuzamura abanyamahanga badafite inkomoko mu Rwanda n’icyo bitayeho kuri Societe Nyarwanda, abakoresha nk’aba Mercenaries badafite icyo bitayeho bishakira ubukire gusa ubundi Kagame we agakomeza akazi ke ko kuba Perezida.

Gufata umuntu w’umunyamahanga ukamushyira mu nzego ziyobora igihugu nta na process n’imwe yakozwe ngo babanze babone ubwenegihugu, barangiza bagacura bufuni na buhoro abaturage, ntibigombera ubuhanga mu mategeko ngo umuntu yumve ko ari amakosa atitwarirwa aho ariho hose ku Isi.

Abo twavuganye badusabye ko niba dufite ingingimira twazabaza abo ba bagabo aho bakomokaga mu Rwanda, ati cyangwa mu babaze benewabo nka nyirasenge, se wabo cyangwa ibisekuru by’iwabo, bitihe se umusozi bakomokaga ho.
Biracyakomeza aho mu nyandiko y’ubutaha tuzabagezaho ibindi bikoresho bya Kagame yifashisha mu guhekura U Rwanda kimwe nabo bagabo bombi.