Brig Gen Frank Rusagara (Ifoto/Ububiko)
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ureganwa na bagenzi be ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu, yikomye bikomeye abagize Inteko imuburanisha avuga ko batabifitiye ubushobozi.
Rusagara yongeye kwikoma kandi abacamanza babiri, avuga ko ngo atabashira amakenga.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Stg. Kabayiza Francois, bongeye kugaragara imbere y’Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kanombe.
Baregwa ibyaha birimo gusebya igihugu no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho, gutunga imbunda bitemewe n’amategeko no guhishira ibimenyetso byafasha Ubugenzacyaha gutahura ibyaha bihungabanya umutekano w’igihugu.
Uru rubanza rwaje kugorana cyane, kuko nubwo byari byitezwe ko rutangira mu mizi humvwa uko bakoze ibi byaha, umunsi wose warangiye Brig Gen(Rtd) Frank  Rusagara ari we wibanzweho.
Yavuze ko inteko iburanisha itabifitiye ububasha; ko kugeza ubu ari umusivile bityo adakwiye kuburanishwa n’Inkiko za girikare. Yavuze kandi ko muri iyo nteko harimo abacamanza babiri adashaka.
Rusagara n’umwunganira mu mategeko bavuze ko adakwiye kuburanishwa n’inkiko za Gisirikari kuko ngo ari umusivili kuva yasezererwa mu gisirikari, kuwa 23 Ukwakira 2013.
Gusa uruhande rw’Ubushinjacyaha rwo rwateye utwatsi aya magambo, buvuga ko ibyaha akurikiranweho harimo ibyo yakoze akiri mu kazi ka gisirikare nk’uko bigaragazwa n’abatangabuhamya, bityo inkiko za gisirikare ari zo zigomba kumuburanisha.
Nyuma yo kumva ibivugwa n’Inteko iburanisha, urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikari.
Me Buhuru Celestin wunganira Brig Gen (Rtd) Rusagara yongeye kuvuga ko hari ikindi kibazo gikomeye kitatuma uwo yunganira aburana. Iki kijyanye n’uko ngo inteko imuburanisha idafite uburenganzira bwo kumuburanisha kubera ipeti afite rikomeye.
Brig Gen (Rtd) Rusagara n’umwuganira bavuze ko agomba kuburanishwa n’abantu bafite ipeti riri ku rwego nk’urwe, ni mu gihe ufite ipeti rikomeye muri iyi nteko afite ipeti rya Majoro.
Gusa inteko iburanisha yo ivuga ko guhera ku ipeti rya Majoro,bafite ubushobozi buburanisha Brig Gen  Rusagara, gusa impande zombi zakomeje kutumvikana kuri iki kibazo.
Ikindi kibazo cyongeye gukomerera inteko iburanisha, ni aho Brig Gen (Rtd) Rusagara n’umwunganira mu mategeko bongeye kwiyama inteko iburanisha, bavuga ko harimo abacamanza babiri batagomba gukomeza muri uru rubanza kuko ngo badafitiwe icyizere.
Aba bacamanza ngo bagaragaye mu rubanza ku ifungwa n’ifungura ry’uyu mugabo, ibi bikaba bivuze ko ngo nta cyizere babafitiye.
Ibi bibazo byagonze inteko iburanisha, ihitamo gusubika urubanza rukazasubukurwatariki ya 12 Kamena 2015.
Rusagara yongeye no gusaba ko amakonti ye ya banki ariho amafaranga yafungurwa kuko ngo yafunzwe, kuko ngo nubwo Urukiko rwemeje ko agomba gufungurwa ariko ngo ntibirakorwa.
Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBrig Gen Frank Rusagara (Ifoto/Ububiko) Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ureganwa na bagenzi be ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu, yikomye bikomeye abagize Inteko imuburanisha avuga ko batabifitiye ubushobozi. Rusagara yongeye kwikoma kandi abacamanza babiri, avuga ko ngo atabashira amakenga. Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE