JANEATTE KAGAME ARICA AGAKIZA NINAWE UFUNGA ABANTU M’U RWANDA
Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru inyenyerinews, ryatahuye ibi bikurikira: Ibibazo bya bamwe mu bayobozi ba FPR n’ingabo muli Polisi byatewe n’impinduka zitari zisobanutse. Theo Badege yasimbuwe ikitaraganya mu kazi barangije ba mugarura vuba na bwangu kuko yali yarahawe lisiti y’abantu agomba gukurikirana kandi ayo mabwiriza yari yarayahawe na Gen Jack Nziza biturutse kwa Madame wa Perezida Jeanette Kagame.
Janeatte Kagame
Gen Nziza igikoresho cya Kagame
Nk’uko inkuru itugezeho ibyerekana, hari lisiti y’abantu bagomba guteseka kubera urwango rushingiye ku matiku n’urwikekwe rw’uko bashobora kunenga manda ya Kagame yo kuyobora U Rwanda inshuro ya gatatu. Badege afitiwe ikizere ngo kuko akomoka I Burundi kimwe n’umugore wa Kagame gutyo bikabafasha kumukoresha neza.
Badege arikumwe na Kuramba
Col Dan Munyuza na Emmanuel Gasana ntabwo bamenye gahunda umugore wa Kagame yari afitiye Theo Badege yo gukomeza gukurikirana abantu yari yarabwiwe gukurikirana. Dan Munyuza na Gasana bo basimbuje Theo Badege Tony Kuramba kandi ibyo ntabwo byanejeje umugore wa Kagame kuko ntabwo yifuzaga ko ibanga ryo gufunga umubare munini w’abantu bakomoka mu gihugu cya Uganda umenyekana kandi Tony Kuramba bali bahashyize nawe akomoka Uganda. Ibyo byatumye umugore wa Kagame na Jack Nziza bahita babimenyesha Kagame n’uko ategeka ko Theo Badege agarurwa ku kazi ke kiperereza muri Polisi vuba na bwangu.
Badege uzwiho ubuhanga akaba yarize amategeko, akora ibyo abwiwe.
Dan Munyuza na Gasana Rurayi baganira n’itangazamakuru
ABANTU BADEGE YATEGETSWE GUKURIKIRANA, KUREMERA IBYAHA NDETSE BAKANAFUNGWA halimo Emma Numutako akaba ali umugore wa Maj.Camarade wahoze mu gisilikare akaba na mushiki wa nyakwigendera Celestin Kayumba (JO1) waguye Gishuro mu ntambara y’icyenda na rimwe (1991).
Emma Camarade yigeze kwigana n’umugore wa Kagame muri Kist aho biganaga n’abandi bagore benshi babayobozi. Emma yali umuhanga mw’ishuli, yatsinze cyane abandi banyeshuli barimo n’umugore wa Kagame kuburyo bita mushimishije ndetse byanamuviliyemo urwango rukomeye hagati ye na madamu Kagame. Nti bwali ubwa mbere Emma Camaradde yerekanye ubuhanga mw’ishuli kuko akili no muri Uganda yatsindiraga ku manota meza cyane, ibyo byanatumye mu ma shuli yigishijemo hose abanyeshuli baratsindaga neza cyane kuko ali umwuga yigiye muli Uganda; yigishije no muli bamwe mu bayobozi b’ingabo b’urwanda bakiri bato nka Col Dan Munyuza n’abandi. Uyu Emma Camarade rero ali kuli lisiti y’abagore bagomba gufungwa.
Mary Baine uhora yisobanura kuri Polisi
Mary Baine, umugore wa Col Tom Byabagamba,nawe ali kuli lisite y’abafungwa kuko akomejwe kubazwa na Polisi, bishoboka ko ashobora gufungwa dore ko n’umugabo we aherutse gufungwa azira impamvu zitigeze zisobanuka kugeza ubungubu. Mary Baine wanakuwe ku kazi ke ha mbere, yigeze kuyobora mu myanya itandukanye mu bigo bikomeye, akaba yarabaye n’umuntu ukomeye muri FPR dore ko yigeze no kuba Commisoner mu bihe byakera FPR igikataje mu ntambara.
Abandi batubwiye bakomeje gukurikiranwa barimo aba bakurikira:
Karugarama wahoze ari minisitiri w’ubucamanza, uyu yigeze kuvugira kumugaragaro ko nta manda ya gatatu Kagame azatwara, yahise akurwa ku kazi ubu yirirwa yicaye iwe murugo naza maneko enye zirirwa inyuma y’igipangu.
Christine Umutoni, Hope Murera, Consolata Rusagara, aba bose bakaba bagomba kubazwa kubyo abandi bose baregwa uko ali bane.
Lt Col Rose Kabuye rtd
Ambassaderi Uwanyirigira Immaculee
Ann Gahongayire
Komiseri Oda Gasinzigwa ati “hari abanyamuryango batatiriye igihango”
Nk’uko byatangajwe mu nama ya FPR, abandi bagarutsweho ni Lt Colonel Rose Kabuye wigeze kuba Perefe w’Umujyi wa Kigali akanashingwa Protocole ya Perezida Kagame, undi ni Ambassaderi Uwanyirigira Immaculee wigeze guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhorandi. Komiseri Oda Gasinzigwa yavuze ko hari n’abandi bashobora kugwa muri uwo mutego barimo uwari Ambasaderi Joy Mukanyange na Anne Gahongayire. Aba bose bakaba ali bamwe mu bantu bari bakomeye mu muryango FPR INKOTANYI.
Maj Richard Masozera: uyu mugabo wayoboye ibigo bikuru byinshi mu Rwanda yigeze kwizerwa cyane aho yayoboye Immigration ndetse ubwo yirukanwaga yayoboraga icyo bita Civil Aviation Authority, ikigo kirebana n’ibyo gutwara amadege. Masozera kandi yigeze kuba icyegera cya hafi kuri nyakwigendera Col Alex Kanyarengwe wayoboraga FPR icyo gihe, mubyo aregwa harimo kuba yarumvise abantu bavuga ko ngo umugore we Inyumba Aloysia yishwe n’amarozi agaceceka ntaze kubarega, cyakola yazabibazwa na Gen Jack Nziza akavuga ko yabyumvise aliko ali amatiku ndetse atabyemera. Ikibazo kuri Gen Jack Nziza kikaba ngo ari uko Masozera yabiganiriye n’abantu benshi n’abo bagarukaga bakabibwira umugore wa Kagame bemeza ko isi yose izi ko Janeatte Kagame ari umurozi kandi ko abayoboke ba FPR n’igihugu cyose batifuza manda ya gatatu ndetse ko bifuza ko FPR igira ububasha mu gufata ibyemezo. Ibyo byarakakaje Kagame n’umugore bafata icyemezo cyo gufunga no gukurikirana abantu bose yibaza bavugana na bo.
UBUCUTI HAGATI YABA KULIKIRANWA
Col Fred Muziraguharara ur’imbere mu myenda ya gisilikare
Maj Richard Masozera n’inshuti cyane ya Col Fred Muziraguharara ukomoka I Burundi, akaba yarakoranye na Richard Masozera igihe bose bakoreraga kwa Col Kanyarengwe, n’ubwo bwose baje kuba batagikorera hamwe bakomeje kumvikana ndetse bakoran imirimo myinshi.
Muziraguharara akorana bya hafi na Gen Karenzi Karake aha twabibutsa ko imirimo nkiyi itangwa na Kagame nyili izina kandi hari n’igihe gito Gen Karenzi atarari mukazi bivuzeko ububasha muri NSS bwari bufitwe na Muziraguharara.
Dr.Major Richard Masozera yigeze guha imodoka yo m’ubwoko bwa Land Cruizer y’umweru Col Muziraguharara. Ubu shuti bwabo bwarakomeje kugeza na n’ubu, ibintu umuntu atavuga ko ali bibi! N’ibyiza nibyo gushimirwa. Burya ngo ibijya gucika bica amarenga; aho nyakwigendera Inyumaba bikomeje kwemezwa n’abanyamuryango ba FPR; byatumye haza urwikekwe rukomeye mu ngabo ndetse no mu cyama none ibintu byabaye urusobe rw’ibibazo! Masozera yirukanywe ku kibuga kubera ashobora kuba arumwanzi w’igihugu. Dore rero aho ihurizo liri: Muziraguharara arasigara muri NSS cyangwa nawe arirukanwa niba? Niba Muziraguharara yirukanywe, umugore we witwa Yvonne uvukana na muka Gen.Kazura ubu uri mubutumwa bwa ONU muri Mali, nawe arirukanwa mubiro by’umugore wa Kagame se?
Bamwe mu bo twavuganye, batwemeje kandi ko binashoboka ko Muziraguharara ashobora kutirukanwa kuko ari mu bagambaniye bagenzi be ibukuru kuko umugore wa Kagame yakomeje gusenya abaturutse I bugande yubakira abaturutse I Burundi. Dore ko ngo yanakomeje ngo kubabazwa n’uburyo bari bafashwe mubihe by’intambara, ibyo ngo bikaba bivuga ko mu bibazo bamwe mu banyarwanda bahura nabyo bikomeje kwiganzamo ibibazo by’uturere.
Col Byabagamba Sgt Kabayija na Brig Gen Rusagara
Ibyaha barega Gen Rusagara na Col Byabagamba ni nabyo bagomba kurega abandi bose aliko kandi ibisobanuro kuribyo byaha bikomeje kubura ahubwo bakabahimbira ibi bikulikira:
1. Kwamamaza nkana ibihuha, bavuga amagambo agomesha rubanda agamije kubangisha ubutegetsi buriho; Nonese bangisha abantu ubutegetsi mubuhe buryo? Nabayobozi bibanze se? akazi bashinzwe n’akahe ku buryo bavugana na rubanda nya mwinshi kugirango babagomeshe? Nonese niba pasiteri se cyangwa niba mwarimu?
2. Gukora ibikorwa byo gusebya Leta kandi uri umuyobozi.
Nonese ibikorwa bakoze bisebya Leta n’ibihe, Col Tom Byabagamba nta n’ubwo ali umuntu uvugana n’abantu nta mpamvu! Ntabwo anywa inzoga nta n’ubwo agira inshuti nyinshi, igihe cyose Tom Byabagamba ahora ku kazi cyereka niba icyaha gikomeye afite ari ugutunganya akazi.
3. Guhisha nkana ibimenyetso byatuma hatahurwa ibyaha bikomeye hakanahanwa ababikoze.
Nonese ibyo bintu bahishe n’ibihe? Ese ibintu byitwa ko bihishe ryali? Gute?
4. Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
None se umuntu aba Colonel undi akaba General batemerewe gutunga imbunda?
Nk’uko bigaragara rero, Madame Kagame mu mikoranire myiza afitanye n’abamwe mu basilikare, akomeje gusenya umuryango wa FPR, mu bintu atifuza n’ukubona bamwe mu ba kada ba FPR ba mbere muli iki gihe kuko azi neza ko aribo bifuza gukomeza kugendera ku matwara Gen Rwigema na Col Kanyarengwe basize. Ibyo bikaba bivugwa bibaza ko bishobora gutuma habaho abahakanya Manda ya gatatu dore ko bamwe babigaragaje bakaba baranabizize.
Ng’ayo nguko uko Brig.Gen Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda, Col.Tom Byabagamba wigeze kuyobora umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, na Sgt Kabayiza Francois wahoze mu gisirikare akaba yari umushoferi wa Frank Rusagara, bahimbiwe ibyo byaha bakurikiranyweho mu maze gusoma hejuru.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/janeatte-kagame-arica-agakiza-ninawe-ufunga-abantu-mu-rwanda/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIperereza ryakozwe n’ikinyamakuru inyenyerinews, ryatahuye ibi bikurikira: Ibibazo bya bamwe mu bayobozi ba FPR n’ingabo muli Polisi byatewe n'impinduka zitari zisobanutse. Theo Badege yasimbuwe ikitaraganya mu kazi barangije ba mugarura vuba na bwangu kuko yali yarahawe lisiti y'abantu agomba gukurikirana kandi ayo mabwiriza yari yarayahawe na Gen Jack Nziza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ahubwo ibi byaha nibabirege wa muvugabutumwa marie Esther,Kuko mu butumwa bwe harimo utumenyetso ndabona ari we byahama!! Naho aba bo barababeshyera!
@Hassada uriya muvuga butumwa Marie Esther ararengana . imboro zamubanye nyinshi gusa aracanganyikirwa ni Simon yananiye.
@ cocoshanel murasetsa ariko. Ngo ubwonawe rero wavuze!