Ku cyumweru tariki 22 Kamena 2014, urubyiruko rwa RNC muri Africa y’Epfo ruteraniye mu nama rusange idasanzwe ruratangariza abanyarwanda n’abanyamahanga ibi bikurikira:
Tumaze kubona uburyo leta y’u Rwanda iyobowe na Bwana Paul Kagame ikomeje kwica abanyarwanda, kubashimuta, kubafungira amaherere no kubahimbira ibyaha; ibi bikiyongeraho kuvangura abanyarwanda no kubakenesha mu gihe ubutunzi bw’igihugu bwikubiwe n’agatsiko k’abiyicaje ku ngoma;
Tumaze kubona ko ntagushidikanya ko leta ya Perezida Kagame ari yo yivuganye umusangirangendo wacu Colonel Patrick Karegeya ku italiki 31 Ukuboza 2013, nyuma y’igihe gito ikagaba igitero kwa General Kayumba Nyamwasa ku itariki ya 5 Werurwe 2014 igamije kumwivugana imana igakinga akaboko;
Tumaze kumva ijambo ryuzuyemo iterabwoba rikabije Perezida Kagame yivugiye i Nyabihu ku itariki ya 5 Kamena 2014 ko ngo uretse no guhoza abanyarwanda ku nkeke yo kubica no kubafunga ku maherere, nonehe yiyemeje kujya abarasa ku manywa y’ihangu; bitaratera kabiri tariki 15 Kamena 2014 uwitwa Eric HAKIZIMANA akaraswa n’inzego z’umutekano zibeshya ko yari agiye gutoroka;
Dushingiye kandi kuri politiki y’Ihuriro Nyarwanda ryifuzako urubyiruko rw’u Rwanda rugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije igihugu;
1. Urubyiruko rwa RNC rurashimira byimazeyo ubuyobozi bwa RNC ku rwego rw’isi akazi gakomeye bukomeje gukorera Ihuriro Nyarwanda mu rugamba rwo kubohoza igihugu bugaragariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko politike ya Paul Kagame ishingiye ku kinyoma n’iterabwoba, ari na ko bukangurira abanyarwanda ko bagomba gushirika ubwoba bakishyira hamwe bakigobotora ingoma y’igitugu ikomeje kubamarira kw’icumu;
2. Urubyiruko rwa RNC rwamaganye byimazeyo ubwicanyi n’urugomo leta ya Kagame ikomeje gukorera abanyarwanda. Rusabye Leta ya Kagame gushyira mu gaciro igahita ihagarika ubwo bwicanyi n’urugoma ikomeje gukorera abanyarwanda n’abaturanyi b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali, ruboneyeho n’umwanya wo gusaba ko imfungwa zose za politike zahita zirekurwa ntayandi mananiza;
3. Urubyiruko rwa RNC rurashishikariza abanyarwanda aho bari hose ku isi, cyane cyane urubyiruko guhaguruka rugatanga umuganda wa rwo rukubita ingabo mu bitugu ubuyobozi bukuru bwa RNC mu rugamba twiyemeje rwo gutabara abanyarwanda tukabakiza ingoma y’agahotoro iyobowe na Paul Kagame.
4. Urubyiruko rwa RNC rurasaba umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye gufatira ibyemezo bikaze leta ya Paul Kagame akarekeraho gushimuta, gufungira ubusa, guhimbira abantu ibyaha no kwica urubozo abanyarwanda isi irebera nk’uko byagenze muri 1994 ubwo imbaga y’abatutsi n’abandi banyarwanda yicwaga ONU ntibatabare. Uko kudatabara kukaba kwarakomeje na nyuma yaho ubwicanyi bwagiye bukorerwa abanyarwanda haba mu gihugu cyangwa hanze ya cyo, nk’ubwicanyi bwakorewe muri Congo nk’uko bigaragazwa na Mapping Report kugeza ubu ikaba yarabitswe mu kabati;
5. Urubyiruko rwa RNC rurasaba umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU), SADEC na EAC kwita ku kibazo cy’u Rwanda no gufata ingamba zikwiye kugirango urugomo rurimo gukorerwa abanyarwanda ruhagarare.
6. Urubyiruko rwa RNC rurashimira byimazeyo Leta y’Afrika y’Epfo umutima wa kimuntu ikomeje kugaragariza abanyarwanda bayisabye ubuhungiro cyane cyane ibacungira umutekano, rukaba runayisaba ko yakora ibishoboka igashyira vuba ahagaragara abagize uruhare mu kwivugana Col Patrick Karegeya ndetse n’abari inyuma y’igitero cyagabwe kwa Gen Kayumba Nyamwasa;
7. Urubyiruko rwa RNC rurasaba Perezida Paul Kagame gushyikirana n’abatavugarumwe nawe mu gihe cya vuba, by’umwihariko ruramusaba gushyira mu bikorwa ibyo asabwa n’ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda RNC;
8. Inama rusange yemeje gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko rwa RNC muri Afrika y’Epfo ryitwa RNC Youth League South Africa Chapter “INTAGANZWA”. Imigabo n’imigambi y’Intaganzwa ikazatangazwa mu minsi iri imbere.
9. Uretse guhuza imbaraga z’urubyiruko rwa RNC muri Afurika y’Epfo, Intaganzwa zihaye inshingano yo gushishikariza bagenzi b’abo babarizwa mu bindi bihugu ku isi, baba abari muri RNC, baba batarimo, gushyira ingufu zabo hamwe, bafatanya urugendo rwo gutabara abanyarwanda bahejejwe mu kangaratete n’ingoma ya Paul Kagame.
10. Inama rusange yemeje ko abayobozi b”INTAGANZWA “ muri Afrika y’Epfo ari aba bakurikira:
1. Umuyobozi mukuru : GUMIRA Ronard
2. Umuyobozi wungirije : NSABIMANACallixte alias Sankara