Bamwe mu baherutse gutorwa muri RNC baherutse gutangaza ko bitandukanyije n’iri shyaka bavuga ko bashyizwe muri iyi myanya hakozwe uburiganya mu matora kandi ko batemera ibyakozwe muri aya matora. 

 Bamwe mu batowe mu myanya y’ubuyobozi bw’iri shyaka ryitandukanyije na RNC ubu riyoborwa na Dr Theogene Rudasingwa bavuga ko ubwo iri shyaka ryari mu matora bisanzwe bashyizwe ku rutonde rw’ubuyobozi bw’iri shyaka batari mu matora bise aya Balinga.
JPEG - 21.9 kb
Joseph Ngarambe

Bibaza uburyo batowe kandi batarigeze biyamamaza kuko batari bahari kandi ntawe bahaye uburenganzira bwo kubamamaza ngo batorwe.
Bemeza kandi batari abayoboke b’iri shyaka uburyo barigeze batarigeze basaba kuba abayoboke ngo ntibabwiyumvisha.

Umwe muri aya bayoboke washatse ko we amazina ye ajya ahagaragara witwa Ruzindana Eric yifashe ku gahanga agaya Dr Rudasingwa Theogene na Ngarambe avuga ko bamusagariye ubwo bamushyiraga ku mwanya w’ububanyi n’amahanga adahari.

Ruzindana Eric ati “ Nyuma yo gutungurwa no kubona inkuru mu binyamakuru bitandukanye namaganye nivuye inyuma ayo makuru aho iyo nama yabereye cyangwa se ayo matora (nomination) sinigeze mpagera akaba ariyo mpamvu mbyamaganiye kure sindi umuyoboke wa New RNC yaranyiyitiriye.

JPEG - 166.1 kb
Dr Rudasingwa Theogene Umuyobozi Mukuru wa New RNC

Eric Ruzindana New RNC ya Rudasingwa na Ngarambe yamusagariye imutoranyiriza gusyirwa ku mwanya w’ubabanyi n’amahanga atanahari, bityo rero mu nyandiko ngufi yoherereje ikinyamakuru inyenyeri yagize ati. Nyuma yo gutungurwa no kubona inkuru mu kinyamakuru cyanyu inyenyeri ubwo nari mvuye mu kazi,namaganye nivuye inyuma ayo makuru yasohotse mu kinyamakuru cyanyu.

aho iyo nama yabereye cga se ayo matora (nomination) sinigeze mpagera akaba ariyo mpamvu mbyamaganiye kure. sinigeze na rimwe ntandukira ngo nce ukubiri n inzira natangiye ubwo najyaga muri RNC.mubyumve neza ni RNC ntago ari New RNC.

Kugeza ubu mu myanya 14 yatowe imyanya 8 ba nyirayo bavuga ko bashyizweho kuko batari bari muri iyo nama yatoye kandi bakaba bataratanze kandidatire cyangwa batange uburenganzira bwo gutorerwa. Muri aba 8 batandatu muribo ngo si abayoboke ba New RNC.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu baherutse gutorwa muri RNC baherutse gutangaza ko bitandukanyije n’iri shyaka bavuga ko bashyizwe muri iyi myanya hakozwe uburiganya mu matora kandi ko batemera ibyakozwe muri aya matora.   Bamwe mu batowe mu myanya y’ubuyobozi bw’iri shyaka ryitandukanyije na RNC ubu riyoborwa na Dr Theogene Rudasingwa bavuga ko ubwo iri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE