Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa Gen Maj Paul Rwarakabije (Ifoto/KIsambira T)

 

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), aravuga ishya ry’amagereza abiri mu gahe gato rihangayikishije RCS n’igihugu muri rusange.
Gen Paul Rwarakabije yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Iyo urebye i Muhanga ibyangiritse birenze miliyoni 300 [mu gihe] Rubavu hamaze kubarurwa ibyangiritse bisaga miliyoni 200.”
Gereza ya Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro kuwa 4 Kamena 2014, bidatinze kuwa 7 Nyakanga 2014 Gereza ya Rubavu nayo iba irahiye, abantu 5 bahasiga ubuzima.
Komiseri mukuru wa RCS, Gen Paul Rwarakabije, avuga ko ishya ry’ayo magereza ryanakuye umutima imfungwa n’abagororwa bari mu yandi magereza…
“Abagororwa bagize igihunga umunsi umuriro wabaye ndetse n’uwakurikiyeho ariko dukomeje kubahumuriza.”
Imirambo y’abagororwa 5 bapfuye ubwo Gereza ya Rubavu yashyaga yamaze gushyikirizwa imiryango yabo.
Mu rwego rwo guca ibihuha biri mu bantu bivuga ko hapfuye abagororwa benshi ubwo Gereza ya Rubavu yafatwagwa n’inkongi, RCS yashyizeho gahunda yo gusura buri munsi ku bantu bafite ababo bafungiye bayifungiyemo.
Magingo aya Gereza ya Nyanza n’iya Huye zirimo ubucucike kuko zimuriwemo imfungwa n’abagororwa bari mu gice cyahiye cya Gereza ya Muhanga bagera ku bihumbi bitatu.
Gen Maj. Paul Rwarakabije aragira ati, “Gereza ya Muhanga ishya, ahari imyanya twahise tujyanayo imibare idatuma haba ubucucike bukabije. Nyanza bari abagororwa ibihumbi 6.500 tujyanayo abantu 1.500 bagera ku 8.000; naho i Huye hari abantu 8.000 tujyanayo abandi 1.000 bagera ku 9.000. Ubucucike busa n’ubwiyongereye naho ahandi ni ibisanzwe”
Abari muri Gereza ya Rubavu ubwo yashyaga bo ntibigeze bimurwa kuko hubatswe amahema ku bufatanye na Minisitiri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR); ubu abagororwa bari mu mahema mu gihe hakorwa ibikorwa byo kubaka.
Kugeza ubu amagereza yo mu Rwanda 13 acumbikiye abagororwa ibihumbi 54 barimo ibihumbi 40 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKomiseri mukuru w'urwego rw'igihugu rw'imfungwa n'abagororwa Gen Maj Paul Rwarakabije (Ifoto/KIsambira T)   Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), aravuga ishya ry’amagereza abiri mu gahe gato rihangayikishije RCS n’igihugu muri rusange. Gen Paul Rwarakabije yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, 'Iyo urebye i Muhanga ibyangiritse birenze miliyoni 300 Rubavu hamaze kubarurwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE