Mana yanjye,  dore igihe cyo kwitangira ukuri kirageze.

Nari maze imyaka myinshi nirengagiza inkomanga mutima za hato na hato.

Uyu munsi singishoboye kwigiza nkana.

Nsanze abandi kurugamba.

Nanjye ngiye guharanira ukuri.

Ntabwo ngishoboye kwirengagiza  ubu bwicanyi ,

Akarengane karahari , najye ndakabona .

Ikinyoma cyarabyiniwe bihagije.

 

Mana yanjye uzankomeze umutima.

Uzampe ubutwari nshire ubu bwoba

Uzampagarare iruhande .

Uzangende imbere .

 

Mana ndi umuntu ntinya urupfu .

Ariko nta rupfu  rubi rwaruta uru rwo gupfa mpagaze.

Ndabizi ko natinze kwitandukanya  n’ ikibi ariko dore sinaheze .

Nta munsi ntagusabye imbabazi kuby’ ibibi nashyigikiye mbirora ariko

Nimba hari ibyo nibagiwe ,Mana ubimbabarire , narahemutse kubera ubwoba

Kubera gukunda ubutunzi nibaza ko gukira bizampa amahoro

Ariko urabizi ko nasanze naribeshye.

Narahemutse kubera urwango nahaye umwanya mumutima wanjye .

 

Mana yanjye ngusezeraniye ubutwari.

Nzakubera umuntu  nkuheshe icyubahiro.

Uzambabarire  umperekeze muri uru rugendo rugoye ntangiye.

 

Umunyarwanda mushya.

Kibeho , 15 Kanama 2018