Bamwe mu batishoboye bagaragaza ibibazo by’amazu bubakiwe (Ifoto/Mukashimwe A.)
Imwe mu mazu yari yarubakiwe abatishoboye (Ifoto/Mukashimwe A.)
Mu Karere ka Nyanza, bamwe mu batishiboye barimo na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batangaza ko imyubakire y’amazu bahabwa ikirimo ikibazo.

Ni mu gihe, hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa inzu akenshi zigenewe abatishoboye cyangwa abagiye bahura n’ibibazo bitandukanye, iyo hashize igihe izo nzu zihawe abo zagenewe, bagenda bazitahuraho imyubakire idahwitse akenshi inabatera izindi mpanuka zishingiye ku myubakire mibi.

Urugero ni nkaho hagenda hagaragara ibikorwa byo gusanira abo batishoboye mu gihe nyamara hashize igihe kitari kinini  bazihawe, bakavuga ko niyo ibi bigejejwe ku buyobozi bitinda gukemurwa cyangwa rimwe na rimwe ntibinakemurwe kandi baba barabyijejwe.

Ibi ngo akenshi biterwa na ba rwiyemezamirimo baba barahawe amasoko yo kubaka izi nzu ntibakoreshe ibikoresho byari bikwiye gukoreshwa, ugasanga inzu zubatse ku buryo butaramba, hakaba izubakwa mu miganda, izindi zikaba zarubatswe n’abakora imirimo nsimburagifungo izwi nka (TIG).

Aba bose ngo iyo bazubaka akenshi usanga zubakwa ku buryo budakurikiranwa ngo zitabweho, maze zikubakwa ku buryo butaramba,  aho nyuma usanga ziteza ibibazo abo zigenerwa.

Nyirabagesera Perusi  ni umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, utuye mu Karere ka Nyanza,   yaganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe ubwo yiteguraga  gusanirwa inzu ye, abajijwe ikibazo iyo nzu ye ifite avuga ko  yavuyeho igisenge nyuma y’uko yari amaze kuyihabwa, bityo ngo agera n’aho amera nk’uraye hanze.

Perusi avuga ko byakagombye kwitabwaho niba umuntu aguhaye inzu akaguha inzima, ku buryo itaguteza ibindi bibazo cyane ko n’ubundi uba wayihawe nk’utishoboye.

Appolinaire Ndayitabye  umusaza ugeze mu zabukuru ufite ubumuga bw’amaguru, kuri ubu ngo ahangayikishijwe  no kuba inzu abamo abona izamugwaho bidatinze, kandi kuri ubu ngo nta bushobozi na buke yabona bwo kwisanira iyo nzu, cyane ko yanayihawe mu rwego rw’abatishoboye.

Appolinaire akomeza avuga ko ngo hari igihe imvura igwa akabona rwose nta gisigaye ngo iyo nzu imugweho we n’abuzukuru be bakiri abana, ati “Muri bo nta n’uwabasha gutabaza kandi nibo tubana bonyine.”

Uyu musaza utuye mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza,  avuga ko nubwo iyo nzu yayihawe nk’umuntu utishoboye, ngo yayihawe  ituzuye, idasakaye neza, idafite igikoni, ku buryo atekera muri iyo nzu, akaba yaragize ubwiherero amaze igihe atakamba.

Kuri ubu rero ngo arasaba ababishinzwe ndetse n’ababifitiye ubushobozi ko bamufasha bakamusanira, kuko ngo ahangayikishijwe nuko mu minsi ya vuba yazamugwaho, cyane ko inava cyane.

Aganira n’iki kinyamakuru, yabajijwe niba hari Umuyobozi byibura  yagejejeho icyo kibazo, avuga ko yabibwiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, akamubwira ko bagiye kubikemura.

Agira ati “Nyuma yaho yanyoherereje abantu barayifotora banyaka indangamuntu banshyira mu mashini izwi nka mudasobwa, ni uko ndategereza amaso ahera mu kirere. Iminsi ishize mbimubwiye si mike rwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira uyu mugabo atuyemo,  Kiyigambire Theophile avuga ko ibibazo by’aba baturage biba bizwi, ariko ko bazasanirwa ku ngego z’imali y’umwaka utaha, avuga ko hari gahunda yo kubanza kubakira abandi batagira amazu, hanyuma hagasanwa izo nzu zindi zangiritse.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu batishoboye bagaragaza ibibazo by’amazu bubakiwe (Ifoto/Mukashimwe A.) Imwe mu mazu yari yarubakiwe abatishoboye (Ifoto/Mukashimwe A.) Mu Karere ka Nyanza, bamwe mu batishiboye barimo na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batangaza ko imyubakire y’amazu bahabwa ikirimo ikibazo. Ni mu gihe, hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE