Inyenyerinews yasabye imbabazi Ugirimpuhwe Clement
Inyandiko yasohokeye mu kinyamakuru inyenyerinews ivuga amabi kur’i Ugirimpuhwe Clement ngo yari ishingiye kurwango. Bityo rero nyuma y’uko clement yohere je inyandiko irambuye, inyenyerinews yamusabye imbabazi.
Inyandiko ikurikira irasobanura ibyo Clement Ugirimpuhwe asobanura ibyamuteye agahinda.
Ndabona Mwanditse inkuru inyerekeye ariko niba mushaka kumenya amakuru
arambuye kubyo mwanditse mwampamagara tukavugana kuko mwanyibeshyeho
cyane, Abanditse iriya nkuru bayikuye ku bantu bamaze iminsi bashaka
kuntera ibibazo ariko nkagerageza kubyikuramo kigabo kuko bishingiye
ku nzangano.
Mu gihe maze hano mu buholandi nta activite n imwe
igendanye n ambassade y u Rwanda ndakora,nta mushyikirano
murambonamo,nihagira umuntu werekana ko yambonye mu ishema cg indi
Rwanda day, cg ikintu icyo aricyo cyose kijyanye n u Rwanda
azabinshinje?N iryo torero ISHEMA nta muntu urambonamo
wabahamagara.akarabaranga ndamuzi ariko ntiturabonana, no mu Rwanda
ntitwanagendereranaga, uretse kumubona akina Volleyball.
Mu bihe byashize nabaye Vice Prezida wa Ibuka igihe kigeze ko mandat yacu
irangira ndasezera, ushaka kureba ibyo nakoze nyuma nashinze
association yitwa Tolerance Benimpuhwe mfasha imfubyi n abapfakazi
ibikorwa muzabirebe kuli site? Nta politiki nkora ,maze imyaka 15
ibibazo by u Rwanda narabishyize ku ruhande, nta n ubwo icyo gihugu
ndagisubiramo cg ngo ngisubizemo amaso, kandi abavuga ibyo muzababaze
muti ese ari mwe nanjye ni nde waje mbere? Ese hari umwanya wa Politiki
nkeneye? Ese hari ibikorwa by abanyarwanda mujya mumbonamo?
Ese hari ikibazo mfitanye n abahutu cg abatutsi? Habe na mba, nkora akazi
kanjye nakavamo ngataha iwanjye mfite abana babiri babana nanjye
nshinzwe kurera kandi bankeneye,no muli week end nta mwanya nabona
kuko mba ntoza amakipi y abana gukina umupira w amaguru.
Ikindi mwakagombye kumenya ni uko ndi membre w Amnystie International au
niveau regional ntabwo nemerewe na mba kuba nakwivanga muli politiki z
amashyaka cg mu bindi bihugu mfite amategeko ntagomba kurenga.
Ntabyo batavuga ngo ko nashinze association pour la tolerance benimpuhwe ko
nkorana na Pasteur Bizimungu, ikindi gihe bati ari gukorana na
RNC,ikindi gihe bati akorana na DMI none se ukuri ni ukuhe? Abo bose
ntawe ndahura na we.
Umuntu wagerageje gutangaza iyi nkuru no
kubisakaza mu bantu turaziranye turaturanye dusangiye ibibazo ariko
buri wese azi uko abyitwaramo, gusa namuhakaniye ko atakwinjira muli
vie privee yanjye .Buriya abanyarwanda turaziranye cyane uzabaze
bazakubwira uwo ndiwe, no kuva mu Rwanda bazakubwira, usibye nanjye n
umuryango wanjye nta muntu wigeze akora politiki na data umbyara
yarinze yigendera nta politiki akoze, ari umuturage usanzwe?
Nimubona icyo kibazo kibangamiye abanyarwanda mwazagishyikiriza Police na
Commune mbamo ikakigaho mukayisaba ko inabasubiza kuko imirimo nkora
na activites mbamo byose barabizi, kugeza kuwo bita wijk agent uba
akora nka nyumbakumi.
Uwabagejejeho iyi nkuru rero nifuza ko twazagira
un debat nawe haba ku maradiyo cg television imbonankubone, kuko
uwanga amazimwe abandwa habona.
Ubu mfite amategeko n ubuzima
ngenderaho by igihugu mbamo kandi nasinyiye kubyubahiriza none se iby
abanyarwanda mpuriye he nabyo?N ushaka kumenya ubuzima mbamo uzaze
hano muli za instances z abaholandi bazakumbwira kuko bo tumaranye
igihe kirekire, nta kindi cyabinteye atari amahitamo, kuko nasanze
abanyarwanda nta gisubizo dufite kugira ngo igihugu twese tukibanemo
mu mahoro?
Burya ngo ntawe uneza rubanda! Kera impunzi zavugaga ko
abatutsi twasigaye mu Rwanda tunekera Kayibanda, cg Habyalimana, none
ubu na none dusigaye tunekera DMI?
mais ndabumva kuko igihe tugezemo
buri wese akeka undi, agatinya undi, gutekinika,mais icyo nakubwira ni
uko ndi umunyarwanda uvuka mu bwoko bw abanyiginya,udakorera ku bwoba,
uvuga icyo atekereza,wanga akarengane kuva mu bwana kugeza na n
ubu,abanzi bazabikumbwira. Nganira na buri wese sindeba amoko n
uturere,mfite imibereho myiza sinkeneye gusabiriza,sinumva ubu aho
umunyarwanda yaturuka ngo mukorere cg ngo muhakweho?Gusa abagerageje
kundwanya kubera amaco y inda cg munyangire byarabananiye uretse kuba
bakoresha inyandiko nk iyi bansebya.Ugire amahoro urye uryame, ukore
icyo ushaka kiguha amahoro nta n aho tuzahurira, ariko wumva umfiteho
imbogamizi wageza ikibazo mu bucamanza njye naza kukwitaba hanyuma
bakakwereka ko nta bimenyetso bigaragara ko nkorana na DMI?
Kuko telefoni yanjye na email byanjye biri under control birumvirizwa
birakurikirwa kuko bazi neza abari inyuma y ibi mwandika?Gusa
haracyakenewe preuves zihagije kugira ngo urubanza ruzatangire, wenda
nawe icyo gihe nazagutumira ukaza kwumva kuko hano hari ubucamanza
bwigenga. ubishobora ubwire abo bantu ntihazagire ungenderera cg ngo
angenderere kugira ngo adapfa azize amarozi,burya ubuze icyo agaya
inka aravuga ngo dore kiriya gicebe cyayo! Uwakubwiye iyi nkuru ni
amashyali ashingiye ku mibereho yacu ya buli munsi, amakuru yo mu
Rwanda ndayakurikira si igitangaza ariko nta mwanya w amatiku ngifite,
nshakira ineza buri wese, nawe n utsinda nzakubahiriza upfa kuduha
amahoro twese tukabana ntawe ubangamiye undi. Murakoze. Clement
Ugilimpuhwe mu Buholandi.
Ariko se abanyarwanda ni uguturubura kubera ibyababayeho!! Ibi ibiki?Niba ari ukubera inzangano zishingiye ku mashyari birarenze!!
Nzaba mbarirwa iby’abanyarwanda!!