Ubuyobozi bw’ikinyamakuru inyenyerinnews bwamaganye ibinyamakuru the exposer na Rushyashya bikorera leta ya Kigali kubera kwitirira ikibazo cya Noble Marara na Robert Higiro RNC.

Ibi bikurikiye iminsi mike ishije aho Higiro na Marara haribyo batumvikanyeho, ibinyamakuru bya Kigali bifata iyambera byandika akari murori byitirirwa RNC, Ikinyamakuru inyenyeri kirigenga ntabwo gikoreshwa kandi ntanubwo gifite ibibazo byamafaranga nkuko bigaragara muri rushyashya ngo ko kifuzaga amafaranga ya RNC.

Ikinyamakuru inyenyeri ntabwo kiryanisha abanyarwanda nkuko rushyashya ibivuga ahubwo kivuganira buri wese, igiteye impungenge namwe mu magambo akoreshwa muriyi nkuru ya rushyashya aho RNC yiswe umutwe w’iterabwoba, ibi  bikaba ari nka propaganda yabakoresha rushyashya guharabika amashyaka n’imiryango politiki. RNC ntabwo arumutwe w’iterabwoba ahubwo ni organisation ishingiye kukwimika amahoro na democracy mu banyarwanda bose, ikabagobotora ku butegetsi bubi buhotora bufunga bukenesha buyobowe na munyangire.

Rushyashya ntabubasha ifite bwo kuremera ibyaha imiryango ya politike ahubwo nkikinyamakuru aha kiba cyarengereye, nkaba mbasaba ko nkabanyamakuru bakomeza bakarengera abantu bose muro rusange ndetse bumvikanisha ijwi ryabatumvikana.

Murakoze

Inkuru ikurikira niyasohotse muri rushyashya namwe nimwirebere.

 

Aba bagabo n’ubusanzwe bamaze iminsi batumvikana ahanini bapfa amafaranga yo muri uyu mutwe w’iterabwoba aho buri wese yayifuzaga. Noble Marara yifuzaga ko amafaranga bambura abayoboke ba RNC bababeshya ko bazayakoresha mu gufata igihugu yifuzaga ko yakoreshwa mu guteza imbere ikinyamakuru kiryanisha abanyarwanda kitwa Inyenyeri.

Ku rundi ruhande Maj Higiro nawe yifuzaga kubika aya mafaranga atagamije kuyabika koko ahubwo ari uburyo bwo kuyaca urwaho kugira ngo ayifunge.

Mu gushaka impamvu Majoro Higiro yabeshye ko Noble asuzugura abayobozi ba RNC agamije kumwangisha abayobozi n’abayoboke b’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ikinyamakuru The Exposer kivuga ko yifashishije ikinyamakuru Inyenyeri Noble Marara nawe yagiye asebya Majoro Higiro adatinya no kumutuka ibitutsi bya gishumbaashingiye ku butumwa yatanze busaba abayoboke kubaha abayobozi babo.

Noble Marara ati “Majoro Higiro amaze iminsi abibwira abayoboke bose muri opposition, ndetse abagira inama yokubaha abayobozi babo, umwe mubo yavuganye nabo we yagize ati ntabwo nibaza ko kwandika Gahima arikibazo ahubwo kumuvuga ukwo atari nibyo byakabaye ikibazo, ati cyakora inkuru yanditswe ntabwo Gahima we yayihakanije.

Uku kutumvikana kwabo kwatumye buri umwe ahiga undi ku buryo amuciye icyuho yamuhitana.



Cyiza Davidson

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbuyobozi bw’ikinyamakuru inyenyerinnews bwamaganye ibinyamakuru the exposer na Rushyashya bikorera leta ya Kigali kubera kwitirira ikibazo cya Noble Marara na Robert Higiro RNC. Ibi bikurikiye iminsi mike ishije aho Higiro na Marara haribyo batumvikanyeho, ibinyamakuru bya Kigali bifata iyambera byandika akari murori byitirirwa RNC, Ikinyamakuru inyenyeri kirigenga ntabwo gikoreshwa kandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE